Gambie : Inkuru ibaye impamo, ingabo za Sénégal zinjiye ku butaka bw’icyo gihugu !
Perezida mushya wa Gambiya Adama Barrow arahirira kuyobora icyo gihugu mu muhango wabereye muri Ambasade
Nkuko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP, umuvugizi w’ingabo za Sénégal yatangarije ibyo biro ko ingabo z’igihugu cya Sénégal zacengeye ku butaka bw’igihugu cya Gambiya. Ibyo bikaba byakozwe nyuma y’aho akanama ka ONU gashinzwe amahoro ku isi gafatiye umwanzuro wumvikanyweho n’ibihugu bigize ako kanama byose, ko gafashe icyemezo cyo gushyigikira umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburengerazuba CEDEAO mu cyemezo wafashe cyo kwirukana Yahya Jammeh ku butegetsi hakoreshejwe imbaraga. Yahya Jammeh akaba yaribwiraga ko ibyo kumwirukana hakoreshejwe imbaraga bitazashoboka !
Mu gihe ingabo za Sénégal zari mu gikorwa cyo kwinjira ku butaka bwa Gambiya kujya kwirukana Yahya Jammeh, n’indege za gisilikare z’igihugu cya Nigeria zikaba ziriwe zizenguruka ikirere cy’umurwa mukuru wa Gambiya ariwo Banjul, kuri uyu wa kane taliki ya 19 Mutarama 2017 nibwo perezida mushya wa Gambiya watowe Bwana Adama Barrow yari mu muhango wo kumwimika ku mugaragaro nka perezida wa Gambiya. Uwo muhango wateguwe n’ibihugu bigize umuryango wa CEDEAO ukaba wabereye muri ambasade ya Gambiya iri mu gihugu cya Sénégal. Uwo muhango witabiriwe n’abanyacyubahiro banyuranye bo mu miryango mpuzamahanga.
Ifoto y'ingabo za Sénégal zinjira ku butaka bwa Gambiya
Perezida Adama Barrow yafashe ijambo nyuma yo kurahirira imbere y’abacamanza ba Gambiya nabo bahunze Yahya Jammeh, ashimira abitabiriye uwo muhango ndetse n’imbaraga umuryango wa CEDEAO ukomeje gukoresha mugukemura ikibazo cya makimbirane n’akajagari ka politiki kari muri Gambiya ! Barrow yasabye abakuru b’ingabo mu gihugu cye ku mwumvira nk’umugaba w’ikirenga w’ingabo ariko ntiyigeze avuga na rimwe izina rya Yahya Jammeh !
Niba ibihugu by’Afurika bitangiye kwisuganya bikurukana abanyagitugu bayogoje Afurika, abantu bakwizera ko Afurika nayo igiye kugera mu kinyejana cya 21 nk’indi migabane yose y’isi, ntabwo kandi umuntu yasuzugura iki gikorwa k’ibihugu by’Afurika kuko ngo « umwera uturutse ibukuru bucya wakwiriye hose » ! Mu myaka y’1960 nibwo ibihugu bicye cyane by’Afurika birimo Ghana byabonye ubwigenge maze ibindi bihugu byose by’Afurika nabyo biboneraho bibona ubwigenge !
Muri iki gihe Afurika ifite ikibazo gikomeye cya demokarasi, niba hatangiye gufatwa ingamba zo kurwanirira demokarasi kandi bikozwe n’ibihugu by’Afurika ubwabyo, twakwizera ko uwo mwera buzacya wageze muri Afurika yose !
Ubwanditsi !