Rwanda : Ni koko se Yves Butera afite imbaraga zikomeye mu gihugu kuburyo avuguruza Perezida Paul Kagame ?
Ni gute umuzungu w'umunyamerika nka Warren yemererwa kujya mu Rwanda nta nkomyi, Nahimana waruvukiyemo Kagame akamucira ishyanga?
Baca umugani mu kinyarwanda ugira uti : « ntizikora ababyinnyi nk’abareberezi ». Leta y’u Rwanda yagombye kwerura ikavuga ko nta demokarasi ishaka mu gihugu yifatiye ku ngufu ariko ikareka kwirirwa ibeshya rubanda ngo hari amabwiriza cyangwa se amategeko agomba gukurikizwa !
Ibi mbivuze kubera ikiganiro uwitwa Butera Yves ushinzwe ibiro by’abinjira n’abasohoka mu Rwanda yahaye radiyo BBC Gahuzamiryango, aho Butera yasobanuraga impamvu ibiro ayobora byangiye padiri Nahimana Thomas gukoza ikirenge ku butaka bw’u Rwanda agamije gukorera politiki mu gihugu cye cy’amavuko! Urebye uko Butera yisobanuye, bigaragara ko impamvu yavuze yatumye bima padiri Nahimana Thomas passeport na visa ari imwe gusa :
«Ngo ni uko aho Padiri Nahimana aboneye ubwenegihugu bw’Ubufaransa, atagiye kubivuga muri ambassade y’u Rwanda iri i Paris mu gihe kitarenze amezi atatu» ! Icyo Butera atasobanuriye abanyarwanda ndetse n’umunyamakuru akibagirwa kukimubaza ni ukumenya ngo : iyo umuntu wabonye ubundi bwenegihugu atabivuze mu mezi atatu ateganywa n’amategeko azwi na Yves Butera wenyine, bigenda bite ? Ese ahita atakaza ubunyarwanda ?
Ese iyi mpamvu itangwa na Butera irafatika ? Ashwi daaa! Niba padiri ataramenyesheje ubundi bwenegihugu afite, kuki ambassade y’u Rwanda iri i Paris itabimumenyesheje ngo imubwire ko nta passeport yabona kubera iyo nenge afite yo kugira ubundi bwenegihugu? Kuki byarindiriye inshuro ya kabiri Nahimana abujijwe kwinjira mu Rwanda kugira ngo leta ijye yabisobanura ? Ibi babyita gufitira !
Ese niba padiri Nahimana yaramaze gutakaza ubwenegihugu bw’ubunyarwanda, ni kuki bamwima visa nk’umufaransa, bamara kuyimwima bagategeka ko companyi z’indege zose nta nimwe igomba kumufata nk’umugenzi imwerekeza i Kigali ? Ubwenegihugu bw’ubunyarwanda ntabwo yabutakaje kuko Kagame nyir’igihugu amwemera ko ari umunyarwanda, yewe na Yves Butera nawe arabyemera ! None se ubwo umwana w’u Rwanda aburizwa iki kwinjira mu rwamubyaye ?
Ibyo barega padiri se ko batabireze Twagiramungu muri 2003 ndetse ko baje no kumwima visa muri 2013 batamureze iyo nenge ? Kiretse niba we Yves Butera afite ibimenyetso by’uko Twagiramungu yamenyesheje ambasade y’u Rwanda i Buruseli, ubundi bwenegihugu afite mu gihe kitarenze amezi atatu ! Kuki se bahaye ingabire Victoire visa ? Ese yabamenyesheje ubwo bwenegihugu bundi afite nawe ? Ingero z’abahabwa visa yo kujya mu Rwanda kandi bafite ubundi bwenegihugu batarabumenyesheje u Rwanda dushobora kuzirondora kuko ni nyinshi ! Gusa tukaba twibaza tuti : iri vangura rikorerwa bamwe bakabuzwa kujya iwabo rituruka kuki, ryarangira bigenze gute ?
Butera Yves nareke gutayanjwa asobanura amategeko atabaho no mu buryo bugoretse kuko turabizi neza ko padiri Nahimana azira impamvu za politiki kuko FPR ifite ubwoba ko yakangura abaturage bagahaguruka bakivumbura kuri FPR. Nta kindi azira !
Kubwimana Jacques