Rwanda-France : Paul Kagame ari gusaza asubira kubyo yanze !
Publicité
Mu mwaka w’1957 François Mitterrand wari ministre w’Ubutabera mu gihugu cy’Ubufaransa yanditse mu kinyamakuru cyandikirwa muri icyo gihugu interuro yamamaye cyane, Mitterrand yagize ati : «tudafite Afurika, nta mateka igihugu cy’Ubufaransa gishobora kugira muri iki kinyejana cya 21». François Mitterrand yayoboye igihugu cy’Ubufaransa imyaka 14, umubano w’Ubufaransa n’ibihugu by’Afurika bivuga ururimi rw’igifaransa, dore ko ari nabyo byinshi muri Afurika, wari wifashe neza cyane !
Mitterrand niwe wasabye Perezida Habyarimana Juvénal w’u Rwanda kugirana imishyikirano n’inkotanyi kugirango intambara hagati ya FPR n’ingabo za leta (Ex-FAR) ihagarare ; nyamara iyo mishyikirano yabereye Arusha niyo yabaye ikiraro cyo gufata ubutegetsi kwa FPR mu Rwanda, Paul Kagame amaze kwivugana Habyarimana! Kuva inkotanyi zafata ubutegetsi mu Rwanda Paul Kagame ntiyahwemye kuvuga ko abafaransa bakoze jenoside mu Rwanda ngo bitewe n’uko bari bafitanye ubushuti na leta ya Habyarimana ; ndetse inkotanyi ntizitinya kuvuga ko Perezida Mitterrand ari umujenosideri… Byageze naho Kagame yivugira ubwe ko azabangamira inyungu z’abafaransa muri Afurika ! Kagame yafashe icyemezo cyo guca ururimi rw’igifaransa mu Rwanda, icyo cyemezo gihubutse kikaba cyaratumye uburezi bwo mu Rwanda bwararindagiye ! Ku italiki ya 14 Mutarama 2017 hateganyijwe inama izahuza Ubufaransa n’ibihugu by’Afurika, iyo nama izabera mu gihugu cya Mali, ikazayoborwa na Perezida w’Ubufaransa François Hollande ari kumwe na Perezida wa Mali Ibrahim Boubacar Keïta. Iyo nama izitabirwa kandi n’umuryango w’abibumbye ndetse n’umuryango w’ibihugu bivuga igifaransa OIF. Ibinyamakuru byinshi byo mu gihugu cy’Ubufaransa bikaba byemeza ko iriya nama ihuza ibihugu by’Ubufaransa n’ibihugu by’Afurika izabera muri Mali, izaba umwanya kuri perezida François Hollande wo gushimangira igikorwa yakoze cyo kohereza ingabo z’Ubufaransa muri Mali mu kurwanya umutwe w’intagondwa wari ugiye guhirika ubutegetsi bw’icyo gihugu. Ibyo binyamakuru bishimangira ko muri iki gihe isi yabaye nk’umudugudu, igihugu cy’Ubufaransa kigomba gusubirana ijambo cyahoranye mu bihugu by’Afurika bivuga igifaransa kandi ubufaransa bugashimangira ururimi rw’igifaransa kurusha uko bimeze ubu muri Afurika !
Igitangaje cyane ni uko iyi migambi y’Ubufaransa ku mugabane w’Afurika ariyo Paul Kagame yiyemeje kurwanya ariko bikaba bitamubujije kwitabira iyo nama yatumijwe n’Ubufaransa mu gihugu cya Mali! None se Kagame atekereza ko abafaransa batazi ko abarwanya ? Kagame se yaba yaribagiwe amagambo y’urukozasoni avuga ku gihugu cy’Ubufaransa ? Kugira ngo abantu bumve neza ko Paul Kagame yabaye nka ya « nkumi itigaya ubwiza », aho yashatse kwigereranya ndetse no guhangana n’Ubufaransa kandi ntaho bahuriye, twabaha urugero ruto gusa rubasobanurira byose! Igihugu cy’Ubufaransa gifite amakomine ibihumbi 36 kandi ingengo y’imari ya komine imwe y’Ubufaransa (urugero: ingengo y'imari ya Mayotte) iruta kure ingengo y’imari y’u Rwanda! Uru rugero rurabereka ko perezida w’Ubufaransa abona ubushobozi bwa Paul Kagame burutwa n’ubw’umuyobozi wa Komine imwe y’Ubufaransa! None se Kagame yahangana ate n’Ubufaransa ?
Mu gihe Paul Kagame yari amaze gufata ubutegetsi ku mbaraga mu Rwanda, yabonaga ko ashyigikiwe na Bill Clinton wayoboraga Leta zunze Ubumwe z’Amerika ndetse na Tony Blair wayoboraga Ubwongereza; akibwira ko abo bamushyigikiye nabo bazagwa ku butegetsi nk’uko azabugwaho; none muri ibi bihe baramusize, Paul Kagame akaba asigaye mu cyeragati! Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ziyobowe na Trump utarakoranye amanyanga na Kagame, igihugu cy’Ubwongereza kikuye mu muryango w’ibihugu by’Uburayi ; kuva muri uwo muryango bikaba byarongereye imbaraga n’ijambo Ubufaransa bufite mu Burayi. Byanze bikunze igihe kikaba kigeze kugira ngo Paul Kagame yicishe bugufi imbere y’Ubufaransa n’ubwo yageze kure cyane mu kubusebya !Kagame nawe agiye kujya yifuza kunyarukira mu Bufaransa kugira ngo agishe inama abayobozi b’Ubufaransa nk’uko abandi bakuru b’ibihugu by’Afurika babikora kandi yarajyaga abaseka! Ese ku bw’amahirwe Paul Kagame ashoboye kugirana umubano mwiza n’Ubufaransa, ni ukuvuga ko abanyarwanda bazagereka ku Bufaransa ibyaha Paul Kagame yakoze nkuko nawe agereka k’Ubufaransa urwango yari afitiye Habyarimana ngo ni uko yari abanye neza n’abafaransa ?
Igisubizo k’iki kibazo Kagame niwe wenyine ugifite ku mutima, gusa rero baca umugani mu kinyarwanda ugira uti : «iyo isari yasumbye iseseme, amata aguranwa itabi » ! Umenya ariho Kagame ageze muri ibi bihe!
Ubwanditsi.
