Ijambo ku "Bushake", ni Ikibazo Cyangwa ni igisubizo mu Rwanda?
Kuva mu mwaka ushize wa 2016 mu Rwanda harabarurwa ababarirwa mu majana batakiri mu mirimo yabo mu nzego zibanze hirya no hino mu gihugu.Ubutegetsi buvuga ko abo bayobozi basezera ku mirimo yabo ku mpamvu zabo bwite mu gihe bamwe mu bayobozi bavuga ko ubutegetsi bubahatira kuva ku mirimo.
Kubera uburyo iki kibazo kitavugwaho rumwe, byabaye ngombwa ko Ijwi ry'Amerika rishishoza kuri iki kibazo. Hari bimwe mu bimenyetso yagezeho bigaragaza ko aba bayobozi bashobora kuba birukanwa mu buryo bunyuranye n'amategeko. Mu buryo butunguranye abakozi ba leta 30 bahabwa ubutumwa bugufi kuri tel bubamenyesha ko bafite inama ku karere bakisanga bagomba kwirukanwa nta kundi kwihanizwa kwabanje !

Iperereza Ijwi ry’Amerika yakoze mu bihe binyuranye yasanze hakiri urujijo rukomeye kuri aba bava ku mirimo yabo. Urwu rujijo rushingiye mu kumenya impamvu nyamukuru y’ibi. Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Eric Bagiruwubusa yakurikiranye iki kibazo ku buryo burambuye.
Kanda kuri icyo kirango cya VOA wiyumvire: