USA :Donald Trump yahaye umwanya w’ubuministre umugore wayoboye ikigo WWE cy’abarwanyi ba Catch!
Publicité
Perezida watowe wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) Donald Trump akomeje gufata ibyemezo bitunguranye kandi bitangaje cyane mu gushyiraho abayobozi bazamufasha kuyobora igihugu cy’igihangange cya mbere ku isi. Abantu benshi batunguwe n’icyemezo Donald Trump yafashe cyo kugira Madame Linda McMahon ministre ushinzwe ubucuruzi n’ibigo by’imari iciriritse. Igitangaje cyane, ni uko hashize imyaka 9 gusa Donald Trump yogoshe imisatsi y’umugabo wa McMahon ku karubanda mu kibuga k’imikino y’abarwanyi ba catch.
Icyemezo cyo kugira Madame Linda McMahon ministre, cyatangaje abantu benshi kuko uyu Madame Linda ariwe wayoboraga ikigo cya WWE cy’umukino w’abarwanyi kabuhariwe witwa Catch. Kuva taliki ya 20 Mutarama 2017 Madame Linda McMahon akaba azatangira gukora akazi ke nka ministre muri leta ya Donald Trump. Minisiteri y’ubucuruzi n’ibigo by’imari iciriritse, ifite umwanya ukomeye mu buzima bw’Amerika kuko igizwe n’ibigo by’ubucuruzi birenga miliyoni 28 bikoresha abakozi baruta kimwe cya kabiri cy’abakozi bose Amerika ifite bakora mu bigo byigenga ! Donald Trump akaba yarasezeranyije abanyamerika ko azagabanya imisoro y’ibigo by’imari ndetse akoroshya n’amategeko agenga ibigo by’imari kugirango ubukungu bw’igihugu burusheho gutera imbere.
Madame McMahon uhawe kuyobora iyo minisiteri akaba afite akazi katoroshye ko guteza imbere kurushaho ubukungu bw’Amerika. Madame McMahon afite imyaka 68, Donald Trump akaba yavuze ko Madame McMahon ari umwe mubayobozi bakomeye Amerika ifite. Umurimo ukomeye uzwi Madame McMahon yakoze, ni uko kuva mu mwaka w’1994 kugera mu 2010 yayoboye ikigo cyitwa World Wrestling Entertainment (WWE) gishinzwe gutegura imikino y’abarwanyi ba Catch. Madame McMahon akaba ashimirwa ko yateje imbere icyo kigo, akagikura ku bakozi 13 cyari gifite, akigira ikigo mpuzamahanga gikoresha abakozi barenga 800 nk’uko Donald Trump yabisobanuye mu itangazo rigira Madame McMahon ministre.Muri iryo tangazo Perezida Donald Trump agira ati : «Linda azaba umuyobozi udasanzwe, ndetse abe indasumbwa muguteza imbere ibigo by’imari, azakangura ubushake abantu bifitemo bwo guhanga imirimo mu gihugu cyose ». kuruhande rwe, Madame Linda McMahon yagaragaje ko yishimiye ko yatoranyijwe mu guhabwa uwo mwanya kandi akaba abona ahawe icyubahiro kidasanzwe. Umugabo wa Madama Linda yitwa Vince McMahon, bakaba bamaranye imyaka 50 bashyingiwe. Bwana Vince McMahon akaba ari umuherwe nka Donald Trump ; aba bagabo bombi bakaba bakunda umukino wa Catch kandi buri wese akaba afite ikipe y’abarwanyi be muri uwo mukino. McMahon na Donald Trump bamaze igihe kinini bahanganye, umwe avuga ko arusha undi ubugabo ndetse n’ubukire. Guhangana kwabo kwafashe intera ndende cyane mu mwaka w’2007 ubwo habaga imirwano yiswe «intambara y’abaherwe » yahanganishije umurwanyi wa McMahon n’uwa Donald Trump.
Iyo mirwano yabereye mu mujyi wa Detroit, ikaba yari ifite intego yo kwerekana muri abo baherwe bombi (Vince McMahon na Donald Trump) umuherwe ukomeye kurusha undi! Buri muherwe yatoranyije mu barwanyi be, umurwanyi abona ukomeye kurusha abandi maze abo barwanyi bombi bajya kurwana mu izina ry’abo baherwe bombi. Umurwanyi wa Donald Trump niwe waje gutsinda urwo rugamba ariko ntibyagarukiye aho kuko Danald Trump yaje gukubita ku buryo bukomeye Vince McMahon amutura hasi, ndetse nyuma Donald Trump ategeka abarwanyi be kumufata, bamubohera ku ntebe, Trump afata imashini yogosha maze aharangura umutwe wose wa Vince McMahon imbere y’imbaga y’abantu bari baje kureba uwo mukino!

veritasinfo
