RDC :Abakongomani bari guhungira i Burundi imirwano iri kubera muri Kivu y’amajyepfo.

Publié le par veritas

Aba ni abakongomani bari guhungira i Burundi

Aba ni abakongomani bari guhungira i Burundi

Abakongomani barenga 160 baturutse muri Kivu y’amajyepfo, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bavuye mu byabo kubera imirwano ikaze iri kubera muri ako gace ; iyo mirwano ihanganishije imitwe inyuranye yitwaje intwaro iri mu karere ka Kivu y’amajyepfo. Izo mpunzi z’abakongomani zakiriwe kuri uyu wa kabiri taliki ya 6 Ukuboza 2016 n’abayobozi b’Uburundi bo mu ntara ya Cibitoke.

Abo baturage b’abakongomani bari kwinjira ku butaka bw’Uburundi bahunze imirwano  bari mu matsinda y’abantu bagera ku 10, bavuga ko bahunze imirwano ikaze ihanganishije imitwe inyuranye yitwaje intwaro iri mu karere ka Sange gaherereye muri  Uvira yo muri Kivu y’amajyepfo. Umubare munini w’abahunga ugizwe n’abana bato ; binjira mu ntara ya Cibitoke mu Burundi baje n’amaguru kandi banyuze mu tuyira duto turi mu giturage.

Izo mpunzi z’abakongomani ziri mu nkambi ya Cishemere baganiriye n’umunyamakuru wa radiyo y’ijwi ry’Amerika (VOA), izo mpunzi zavuze ko zifuza amahoro mu gihugu cyabo kugira ngo zisubire mu byazo. André Biluomwabo, ufite se w’umupasiteri, akaba yari atuye ku musozi wa Ngendo ugenzurwa n’abarwanyi b’ «abamayi mayi » yagize ati: « Ndasaba leta  yacu gukora ibishoboka byose ikagarura amahoro muri Congo. Turababaye cyane kuba turi impunzi muri iki gihugu. Ku giti cyanjye ntabwo nzi aho : papa, umugore wanjye, abana banjye na bashiki banjye baherereye. Nta muntu numwe wo mumuryango wanjye turi kumwe nawe uretse uyu mwana muto ubona ».

Mapambano wahunze aturutse ku musozi wa Sange, mu gace ka Nyamoma, afite abana bane, yavuganye uburakari bwinshi bitwe n’uko yatandukanye n’umuryango we wose, akaba kandi yasize n’umutungo mwinshi aho yari atuye kubera uwo mutekano mucye. Bwana Emmanuel Bigirimana, umuyobozi wa komine Buganda yasobanuye ko izo mpunzi z’abakongomani zakirwa ku butaka bw’Uburundi mu buryo bukurikije amategeko agenga impunzi. Bigirimana yasobanuye ko bamaze kwakira impunzi 160 zirimo abana 104, abagore 47 n’abagabo 12. Umuryango utabara imbabare «Croix Rouge» ukaba wajyanye izo mpunzi mu nkambi y’agateganyo y’impunzi z’abakongomani ya Cishemere.

Iyo nkambi y’agateganyo y’impunzi z’abakongomani ya Cishemere yashinzwe mu mwaka w’2013. Impunzi zimaze kugera muri iyo nkambi zuzurizwa ibyangombwa biziranga noneho zikoherezwa mu ntara ya Ruyigi, Muyinga cyangwa Cankuzo ziherereye mu Burasirazuba bw’Uburundi kure y’umupaka w’igihugu zahunze. Ibihugu by’Afurika biri mu mwijima ukomeye kuri iyi si ariko byagera ku bihugu byo mukarere k’ibiyaga bigari bikaba agahomamuna ! Ese hari ikindi gihugu ku isi cyaba gifite imitwe yitwaje intwaro, iyo mitwe ikarwana hagati yayo kugeza ubwo abaturage bahunga, ubuyobozi bw’igihugu ntibugire icyo bukora mu kurengera abo baturage no kugarura amahoro ?

Inkuru ya VOA
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
I
TWIZERE KO ABARUNDI BATABACA MULIHUMYE NKUKO BABIKOZE MU RWANDA. BIYISE IMPUNZI,MAZE BASHOBORA GUKWIRA MU GIHUGU HOSE,BARANGIJE BAKORA AMARORERWA NAMWE MUZI. IYO NI INZIRA YOROSHYE. MWIBONEYE KO NABAHERUKA KUMARA ABANTU MULI FRANCE NA GERMANY,NABO BAKORESHEJE IYO NZIRA. MURAMENYE RERO,MUFATE INGAMBA NYAZO HAKILI KARE.
Répondre
B
YEREMY VA MUBUSITWE URIGICUCU NKA BYIRINGIRO!

MWIKOMA CNRD YABATWAYIKI?
MUVE MUBUGAMBO BUTAGIRA EPFO NARUGURU.

UBUSITWE NKUBU MUJYE MUBUJYANA KU INTABAZA.COM NIHO TUBUMENYEREYE MWISHAKA KUROGA NA VERITASINFO YACU.
Répondre
Y
Veritasinfo = CNRD = Rukokoma = Irategeka Wilson = inkotanyi = ikizere.com = umwanzi wabanyarwanda inyenzi inkotanyi.
Y
Mugihe gito gishize twumvise inkuru nyishi zivuga ko inkotanyi zinjiye kubwishi muri Congo mumugambi wo gutera uburundi, izo nkotanyi zinjiranye naba M7 ba Uganda, M23 bose barisuganyije basanga CNRD ya Wilson Irategeka mubufatanye bwo gutera uburundi bamaze kwica impunzi zabanyarwanda ziri muri Congo. Ntimubaze nuko bimezs uburundi bwinjiwe. Abarundi babe maso. Inkotanyi ni inyenzi kandi zifite amayeli 1000. Kagome ntabinjirane mube maso.
Répondre
K
abarundi murabe maso inyenzi ntizibinjirane zihishe mumpunzi kuko izomba ntacyo zidakora kugirango zihungabanye umutekano ! ibyinyenzi rero ntaho bitaniye n'ibyamadayimoni ! kuko kurizo, ikibi gifatwa nk'icyiza, icyiza nacyo kigaftwa nk'ikibi !
Répondre
B
Ariko kuki numvise mugitondo kuli VOA, bavuga Ikinyamulenge? sinumvise amshi cg ikirega? mwekujya mubeshya abantu,jye najye ndumu zaïrois uba Amstedam, ntimukayobye ABAJINGA,
Répondre