Rwanda :Leta ya Paul Kagame iravanga amasaka n’amasakramentu iyo ibwira Papa gusaba imbabazi za jenoside!

Publié le par veritas

Igishushanyo cya "New Vision" cyerekana Papa asaba imbabazi Paul Kagame!

Igishushanyo cya "New Vision" cyerekana Papa asaba imbabazi Paul Kagame!

Impaka zikomeje kuba urudaca ku gitekerezo Paul Kagame perezida w’u Rwanda yatanze mu nama y’umushyikirano ya 14 yo ku italiki ya 16 Ukuboza 2016. Ubwo yagiraga icyo avuga ku bisobanuro Musenyeri Philippe Rukamba yari amaze gutanga, aho yasobanuye ko Kiliziya nk’urwego idashobora gusaba imbabazi za jenoside kuko nta ruhare yayigizemo; Paul Kagame yavuze ko Papa ashobora gusaba imbabazi z’abakristu bishoye muri jenoside y’abatutsi mu Rwanda nk’uko Papa yagiye asaba izo mbabazi mu bihugu bitandukanye ndetse kiliziya igatanga n’impozamarira ku cyaha cy’ihohoterwa ry’abana ryakozwe na bamwe mu bapadiri kandi batarabitumwe na kiliziya !

Ikinyamakuru «New vision» cyandikirwa muri Uganda cyagarutse kuri icyo gitekerezo cya Paul Kagame, maze gikora inkuru iherekejwe n’igishushanyo gishyira ku munzani imbabazi Kagame yifuza ko Papa yasaba. Icyo kinyamakuru cyashushanyije (nkuko mu bona icyo gishushanyo ku ntangiriro y’iyi nkuru) Papa asaba Paul Kagame imbabazi za jenoside ariko akongeraho no gusaba imbabazi (Papa) zo gushaka kwica Nyamwasa! Iyo nkuru ya «New Vision» yafashwe n’ibinyamakuru byo mu Rwanda nk’uburyo bwo gupfobya jenoside y’abatutsi kuko hajemo igikorwa cyo kwica Nyamwasa! Nyamara kwica Nyamwasa ni icyaha kigomba gusabirwa  imbabazi kimwe n’uko jenoside nayo ari icyaha kigomba gusabirwa imbabazi; gusa ibyo byaha byombi biratandukanye! Kuki ibinyamakuru byo mu Rwanda bitavuze ko Paul Kagame yapfobeje jenoside yakorewe abatutsi ubwo yavugaga ko Papa agomba gusaba imbabazi zayo nk’uko abikora ku bana bahohotewe n’abapadiri bamwe kandi ibyo byaha byombi bitandukanye? Ese Papa azasabira imbabazi n’abishe abihayimana i Gakurazo, abarimbuye imbaga y’impunzi i Kibeho no mu nkambi zo muri Congo n’ahandi kandi bizwi ko no mubakoraga ubwo bwicanyi harimo n’abakristu ?

Umuhanga muby’amategeko «Prof. Charles Kambanda» wigisha amategeko muri kaminuza zo mu gihugu cya Leta  zunze ubumwe z’Amerika yakoze isesengura rirambuye kuri iki gitekerezo cya Paul Kagame, agaragaza ko : kubwira Papa ngo ni asabe imbabazi z’abakristu bakoze jenoside mu Rwanda ari «ukuvanga amasaka n’amasakramentu»!  Dore isesengura rya Prof Charles Kambanda:

« Leta ya Kagame yaba izi ibyo ivuga n’ibyo isaba Kiliziya ? » Prof Charles Kambanda

Ngo Papa (Vatican) nasabe imbabazi ku cyaha cya jenoside kubera ko yasabye imbabazi kw’ihohoterwa ry‘abana ryakozwe na bamwe mu bapadiri!

1.Sinshaka kujya mu kibazo « Kiliziya Gatulika ni iki » cyangwa, « Kiliziya Gatulika iba he »? Ubishaka yajya kureba ibisobanuro birambuye mu nyandiko (Documents) z’inama nkuru ya Vatikani ya kabiri (Vatican II Council), cyane cyane inyandiko yiswe mu rurimi rw’igifransa « constitution dogmatique »Lumen gentium »». Ni ngombwa gusobanukirwa icyo Kiliziya Gatulika iricyo mbere yuko tuvuga ibindi kuri iyi subject.

2.Kugirango ubuyobozi bwa Kiliziya Gatulika busabe imbabazi ku cyaha cyakozwe n’umupadiri, uwihayimana cyangwa umukirisitu usanzwe, ubuyobozi bwa Kiliziya Gatulika bwagombye kuba bwaragize uruhare mu cyaha kivugwa. Urwo ruhare rushobora kuba mu buryo bwa vicarious liability cyangwa se mu buryo bw‘ubufatanyacyaha ( criminal liability).

3.Ese, umukoresha (Kiliziya Gatulika) ashobara kuryozwa (vicarious liability/responsabilité indirecte) ibyaha – bihanwa n’amategeko mpanabyaha by’umukozi; ibyaha umukozi yakoze ari mu kazi k’umukoresha? Ubundi kirazira ko umukoresha abazwa ibyaha by’umukozi we. Ariko, hari situations eshatu ( exceptions) iyo imwe muri izo exceptions ibaye, umukoresha aryozwa ibyaha by’umukozi we ( vicarious liability). Kugirango umukoresha abazwe ibyaha bihanwa n‘amategeko mpanabyaha umukozi yakoze, kimwe mubikurikira kigomba kuba cyarabaye:

(a) Umukoresha ( Kiliziya Gatulika)agomba kuba yategetse umukozi we ( padiri) gukora icyaha aregwa, CYANGWA

(b) Ibikorwa bigize icyaha umukozi ( padiri) aregwa n’ibyo bikorwa bigize akazi umukozi (padiri) yahawe gukora. CYANGWA

(c) Umukozi (padiri) yakoze biriya byaha hagamijwe ko umukoresha (Kiliziya Gatulika) abona inyungu. Kandi izo nyungu zigomba kuba zihura n’inyungu umukoresha yashakaga kubona igihe yahaga umukozi we (padiri) akazi yakoreyeho icyaha. Ibyo bikorwa ( ibyaha) umukozi (padiri) yakoze bigomba kuba bifitanye isano n‘akazi umukoresha ( Kiliziya Gatulika) yahaye umukozi gukora.

Birumvikana ko ku cyaha cya jenoside bivugwa ko abapadiri bamwe bakoze, nta exception n‘imwe yatuma umukoresha ( diyoseze ) wa bariya bapadiri yabazwa kiriya cyaha gihanwa n’amategeko mpanabyaha y’u Rwanda.

Ku rundi ruhande ariko, abapadiri bakoze child abuse ku bana muri Amerika n‘ahandi, bo ibyaha bifitanye isano n’akazi bari bashinzwe gukora. Akazi ka padiri karimo counseling, gusiga amavuta matagatifu ku bantu, guha abantu amazi y’umugisha, gutanga penetensiya, etc. Ibyo byose bikorwa mu mwiherero, mu buryo bw‘ibanga. Iyo niyo environment biriya byaha by’urukoza isoni ku bana byakorewemo. Kandi, Kiliziya Gatulika ifite inyungu ko abantu bagana abapadiri mu mwiherero , mu ibanga ngo babone amasakaramentu.

Ni ukuvuga ko hagati ya bariya bana na diyoseze, hariho fiduciary relationship. Kandi bariya bapadiri (abakozi ba diyoseze) bakoresheje position yabo kubona advantages – kandi ku bana bato – bityo diyoseze ikaba itarakoze akazi kayo ka supervision yaba padiri bashinze abana bato kandi hari fiduciary relationship hagati y‘abana na diyoseze.

Kuvuga ngo abantu bishwe bahungiye kuri paruwasi/kwa padiri bityo Kiliziya Gatulika ikabibazwa, ntabwo bihagije. Kwa padiri ntabwo ari ikigo gishinzwe gucumbikira abantu kandi kwa padiri ntabwo hafite ibyangombwa bisabwa abantu bacumbikira abandi, harimo no gucungirwa umutekano. Akazi ka padiri nta nshingano zo gucumbikira abantu zirimo n’ubwo yaba ari mukaga yahahungira bitewe nuko yumva ko byamufasha. Nubwo umuntu uhunga akaga akariko kose atakumirwa kwinjira ahantu akeka ko hatekanye, uwakira umuntu uhunga akaga atagomba gusabwa gukora ibitangaza cyangwa gukora ibintu bidasanzwe.

Kubera izi mpamvu mvuze haruguru, kuvuga ngo Papa asabe imbabazi kuri jenoside kubera ko yazisabye ku bana bafashwe, ni ukuvanga amasaka n’amasakaramentu. Nta kuntu umuntu yasaba imbabazi ku cyaha atagizemo uruhare ku buryo bwa vicarious liability cyangwa criminal liability.

4.Ese, Kiliziya Gatulika yaba iregwa ubufatanyacyaha naba padiri bivugwa ko bakoze jenoside cyangwa se, Kiliziya Gatulika hari uburyo yagaragaye mu bwicanyi? Ubundi, iyo bigaragaye ko umuntu yafashije undi gukora icyaha gihanwa n’amategeko mpanabyaha, (aiding and abetting or accessory), uyu muntu ahanwa nkaho we ubwe yakoze icyo cyaha uregwa yakoze bityo akaba yabihanirwa akanabiryozwa. Kugirango umuntu ahamwe n’icyaha kitwa aiding and abetting ibyaha by’undi muntu, hagombye kuboneka ibimenyetso by’ibintu bikurikira:

(a)ko icyaha kivugwa koko cyakozwe

(b)uregwa gufasha uwakoze icyaha muby’ukuri yatanze itegeko ko icyaha gikorwa, yasabye ko icyaha gikorwa

(c)uregwa gufasha uwakoze icyaha yagombye kuba yarafashije uregwa gukora icyaha abigambiriye kandi ashaka ko icyaha koko gikorwa. Kandi,

(d)uregwa ubufatanyacyaha yakoze (b) na (c) mbere y’uko icyo cyaha gikorwa/kiba.

Iyo umuntu aregwa ubufatanyacyaha ( accessory), uwafashije mu cyaha arabihanirwa akaba yanatanga indishyi y‘akababaro. Kugirango ibi bibe, hagombye kugaragazwa ibimenyetso simusiga ko:

(a)umufatanyacyaha yari azi neza, adashidikanya ko, umuntu yafashaga yakoze icyo cyaha, kandi

(b)uwafashije yabikoze agambiriye kubuza ko uwakoze icyaha afatwa ngo ahanwe uko biteganywa n’amategeko.

Birumvikana ko Kiliziya Gatulika itafashije umuntu uwariwe wese mu cyaha kiswe jenoside yabaye mbere y‘uko kiriya cyaha gikorwa ( aiding and abetting) cyangwa nyuma yicyaha (accessory).

Imanza z‘abapadri bakoze ibyaha bya child abuse, facts zabo ziratandukanye. Abayobozi ba bariya bapadiri bahamwe no gufasha abapadiri mu cyaha nyuma y’icyo cyaha ( accessory). Gute? Muri cases zose, diyioseze zamenyaga ko abapadri bahohoteraga bariya bana. Akenshi, ubuyobozi bwa diyoseze icyo bwakoze ni uguhindurira bariya bapadiri bakabashyira ahandi cyangwa ubuyobozi bwa diyoseze bukavugana n’imiryango y’abo bana hagamijwe ko babikira ibanga abo bapadiri. Ni ukuvuga ko diyoseze/Kiliziya Gatulika yagize uruhare muri biriya byaha by’ihohotera rya bariya bana. Kuba Papa yarasabye imbabazi kuri biriya byaha byo birumvikana.

Mu kwanzura:

Nta theory n‘imwe izwi mu mategeko (mpanabyaha cyangwa mbonezamubano), ethics, morality cyangwa criminal justice yashingirwaho kubwira Kiliziya Gatulika gusaba imbabazi ku cyaha cya jenoside. Kuba Papa yarasabye imbabazi ku byaha byakozwe na bamwe mu bapadiri ku bana muri Amerika n’u Burayi, ntaho bihuriye na case ya «jenoside» ivugwa mu Rwanda. Nanone, Leta ya Kagame iravanga amasaka n’amasakaramentu.

Prof. Charles Kambanda.
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M
https://www.youtube.com/watch?v=-X3AomEM4zo
Répondre
K
More hutus than tutsis died but tutsis have power now and use it to misinform the international community. If the Pope had to ask for forgiveness he should start by those killed by inkotanyi including the bishops killed at Gakurazo. Can you imagine that he failed even to find them a decent tomb!!! Mwasetsa n'uvuye guta nyina muraka... pu!
Répondre

Hali ibyo utamenye sha. Mbega muzamutora bivuga iki ra?kuki utavuze uzamutora wowe wenyine? Uzabaze! Ngo abantu balirutse bakwira isi. Uwo uvuga ko uzatora ntiyirutse kubarusha? Icyo gihe nta nkweto yagira ngo isola imushilireho nkuko aheruka kubivuga avuga ngo rubanda biruka kubitwa abatagetsi bashaka services bakabura. We rero yagendeshaga ubujyali. Ibyo biheze yaje kwigira inkotanyi dore ko ababizi neza bemeza ko atarazi na kimwe. Maze sukwiruka karahava. Mikwege rero jya ubanza ubaze.

Kubijyanye ninkuru,nta muntu kwisi apfobya genosayidi kurusha uyu mugabo kuko kwitiranya cg kulinganiza abana bafashwe nabi bakinaliho cg babayeho na abantu bapfuye bazira uko bavutse nukwibeshya agira arabeshya isi(1). 2. Avuga gusaba imbabazi atanizo agira haba kumutima cg mubiganza. 3.Nawe ubwe ntarasaba imbabazi a) abanyarwanda cg abanyamahanga halimo abafaransa,abagande, abanyamulenge,abakongomani,abaswede nabandi.b)kiliziya gatolika nandi madini yamaliye abayobocye (yociye). Halimo abiciwe i gisangani,i gakurazo, i muhura (Byumba)i kibeho nahandi hatabalika.4. Iyo urebye neza ugashishoza mu mvugo ze (mu ma discours cg mubiganiro) usanga aganisha kugupfobya kuko arangawa na maganya,guhuzagulika,guhunza imitima, gutukana no gushinja abandi ibinyoma no kubagerekaho urusyo nibindi bibi bimuranga. 5.Hali nibindi bivuzwe bwakwira bugacya bukongera bugacya nejo bugacya.

Azasabe imbabazi we nyine azi ibyo yakoze akora cg azareke igihe cye kirabalirwa kuntoki. Naho ubundi nigihe gusa!!!
Répondre
C
Sur les divagations de Kagamé, la question posée est la suivante. Celui-ci est-il saint d'esprit oui ou non?
Kagamé est allé dans une école primaire pour terroriser les gamins qui n'ont même pas dix ans. Pour lui, tous les Hutu sont génétiquement génocidaires. Il les a sommé de demander publiquement à demander pardon à leurs petits camarades pour le génocide des Tutsi commis par les leurs parents et grands-parents, sous peine de subir le châtiment idoine. Ils ont exécuté la sommation de Kagamé.
Ces gamins à qui Kagamé a demandé de reconnaître publiquement qu'ils sont génétiquement génocidaires ont été psychologiquement marqués à vie.
Il n'est pas à prouver que Kagame a ordonné les massacres de masse contre les Tutsi de l'intérieur qui, pour eux sont en réalités des Hutu. Kagame avait des milliers de soldats sur l'ensemble du Rwanda , principalement à Kigali. Or, le constat irréfutable est qu'il n'a sauvé aucun Tutsi. Que celui qui connaît un nom de Tutsi qui a été sauvé par Kagame dise ce nom. Il est de notoriété publique que Kagame a ordonné la commission des massacres à grande des religieux et les viols systématiques des religieuses Hutu et Tutsi par ses soldats. Les preuves irréfutables de ses méfaits existent.
Ce qui distingue l'homme de l'animal sont notamment l'esprit de jugement, la compassion et la décence peu importe son degré. Outre sa malhonnêteté intrinsèque, le cynisme de Kagame dépasse toutes les explications rationnelles. Un boucher des millions de Rwandais, Hutu, Tutsi et Twa, de tous âges et conditions et qui n'a sauvé aucun Tutsi, après avoir terrorisé es autorités de l'église catholique du Rwanda pour qu'ils demandent pardon pour le prétendu génocide qui ont été commis par certains religieux Hutu contre les Tutsi et qui se sont exécutés, il ose cyniquement demander au Pape de reconnaître le génocide dit des Tutsi et de demander pardon à lui et nullement aux familles des victimes Tutsi pour les crimes qui ont été prétendument commis par les religieuses et religieuses contre les Tutsi alors que c'est bien lui qui devait demander pardon d'abord aux familles des milliers de victimes Tutsi et au Pape pour ses méfaits innommables contre les religieux de toutes les églises du Rwanda, différemment d'âges et de sexes. S'il avait un respect élémentaire et une humanité minimale à l'endroit des victimes Tutsi, il n'aurait pas exposé leurs cranes au titre des produits d'exhibition touristique, le tout au mépris de la tradition séculaire du Peuple Rwandais, qui pour lui, est dépourvue de sens. Comment un individu qui prétend agir dans l'intérêts des victimes Tutsi, peut-il oser exposer au public leurs cranes au titre de produits d'exhibition touristique? Dans l'histoire de notre qui a entendu un Rwandais qui exposé au public les cranes des siens? Le cynisme de Kagame est sui generis. En effet, le génocide est devenu pour lui un fonds de commerce, un outil de chantage contre la France et un instrument pour broyer les opposants politiques Hutu, Tutsi et Twa. Le tout avec les appuis de ses maîtres américains, britanniques, belges, néerlandais, canadiens et allemands en l'occurrence. Même les juges français reproduisent comme des perroquets dans les jugements de condamnation contre les Hutu des divagations de Kagame, sans apporter les preuves irréfutables pourtant requises par les lois françaises pour étayer le bien-fondé des faits reprochés à ces Hutu .La preuve en est la condamnation d'un handicapé Hutu cloué dans la chaise roulante depuis 1986 à plusieurs années de prison pour planification et exécution du génocide contre les Tutsi alors que les juges français n'ont jamais produit les preuves incontestables de la véracité des faits imputés par Kagame à cet handicapé. La France a donc dépensé et dépense des millions d'euros pour exécuter les accusations fantaisistes de Kagame dont l'objectif visé est de broyer les Hutu listés, partout où ils se trouvent. Pour la France, les victimes Tutsi rwandaises méritent plus de compassion et de justice que les victimes françaises. Dans ses méfaits contre cet handicapé, Kagame est appuyé par la FIDH qui, pourtant, prétend œuvrer pour la défense des droits des opprimés et contre les injustices.
Répondre
N
Ariko nsigaye mbona muri abo biruka isi yose n'abafashije Kagame kwica abahutu nabo barimo! Byagenze gute kugira ngo abo nabo ntibasangire amaraso y'abahutu? Mikwege yaduha igisubizo? Ubu se uyu son excellence Kagame arayobora koko? Twe twari tuzi ko abahutu batazashobora kubaho none murimo mwemera ko bari ku isi yose!! Ndabona abahutu bagiye kumera nk'idini gatolika, mu mizi yaryo Nero yishe abakristu bituma bahunga batatanira hirya no hino ku isi yose , none kiliziya iraganje isi yose! Kagame rero yatumye abahutu bakwira isi yose aho kwihambirira muri ka Rwanda kameze nk'akadomo, bituma bahumuka bamenya n'ubwenge bwinshi!
Répondre
M
Muziruka isi muyimaze amaguru ibirenge bibyimbe, muvugaguzwe urwanga rubarenge ariko ntanarimwe muzabuza his excellence kuyobora urwanda kuko twe tuzi aho yarukuye naho mwari mwarutaye tumuri inyuma kandi tuzamutora imyaka n'imyaka.
Muriha amenyo y'amasetsi kuko amahanga yose aziko mwiruka isi muhunga amaraso mwamennye.
Ikimenyimenyi nuko nta gihugu na kimwe kibaha ijambo kugeza no ku bufaransa mwozaga ibirenge.
Biranditse rwose muri bible ko inkoramaraso ziziruka amahanga zigashira zangara nka gahini.

Uzarebe ko haraho mukomanga ngo mukingurirwe!! Reka da!!
Répondre
N
AHO UKANDAGIYE HOSE UHASANGA INTORE. BABA BAHUNGA IKI? AMARASO Y'ABAHUTU ? ABENSHI BIYITA IMPUNZI ZBANYEKONGO,BAKULIRA INDEGE BAJYA USA.AMARASO MU RWANDA-UGANDA-KONGO-UBURUNDI,YARAMENETSE, ABAHUTU-ABATUTSI BARAPFUYE ,KANDI NTABWO ALIBO BIYAHUYE. UWABISHE-ABABISHE BARAZWI.
U
UMVA ICYO BITA GUPFOBYA RERO...
Pédophilie igiye mu rwego rumwe na JYENOSAYIDI.
Ngaho rero mumbwire, aho jenoside y'Abayuda ihuriye ni iyiwacu. Technike.com? Sibyo Dr Bizimana.

Matayo itanu handitsemo ngo MUZUMIRWA.

Turacyarugenda ni imbwa ya Gashakamba.
Répondre
K
c'est normal ibigoryi bivuga ubugoryi kuko ntabwenge bigira ! harahandi hantu wabonye agacucu ngo ni perezida kavuga ngo gakikijwe n'ibigarasha gusa hanyuma bigahita bigakomera amashyi ?! kakongera gati muri ibigoryi mabantu mwe munkikije munkikije mukuyobora nako (mukuyobya igihugu) , nabyo biti yegoyeeeee nyakubahwa (nyakubama) perezida uvuze ukuri turi ibigoryi !! aaahhhiiiiiiiiiii ...yewe inyenzi muri ibicucu iyo muva mukegera !!! abadishyi, inkoma mashyi ....
Répondre
A
Ese abishe abacengezi nta cyaha bakoraga? Amaherezo Papa nabyo azabisabira imbabazi!!
Répondre
M
@ mu rwanda nta politique ihaba mu itangazamakuru,

Jya wirinda kuvangavanga no kuyobya abantu.
Uwo murumuna wawe Mama wawe nuwo mwalimukazi uvuga urabizi ko babaga bafatanije n'abacengezi, babahisha babagaburira kandi bashyigikiye ubwicanyi bakoreraga abanyarwanda.
Bishwe nk'abacengezi kuko bari bafatanije nabo kandi nawe urabizi nuko wigiza nkana.

Urabizi ko abo uvugira bajyaga guhinga bitwaje intwaro, umusirikali yatambuka kuri patrouille bakamutera grenade cg bakamurasa agapfa imbunda bakayihisha.
Umwicanyi numuhishira bahanwa kimwe kandi ibyo ntawe utabizi.
Kubigereranya n'abishoye mu bwicanyi bagatwikira inzirakarengane mu nsengero baziziza uko zapfuye rero ni ugukabya.

Tujye tureka kujijisha.
Répondre
K
Kuri wowe rero uwishe abatutsi kuberako boherezaga abana n'amafaranga munkotanyi yabahoye ko ari inkotanyi kurugamba bityo nta cyaha yakoze? Mbiswa ma nibarizaga!
N
Ni akumiro: baliya bagande,bahora bishyuza Kagame ,ngo bafashije inkotanyi ,mukuzicumbikira,mukuzigabulira,mukuzigemulira, nyuma zimaze gufata ingoma,birangilira aho,kuli wowe,uba warashoboye kugenda akabahingamo ubudehe,ntacyaha yali kuba akoze. Ngirango wumvise nejobundi,muli baliya bana bali i Gabiro, ko hali uwabajije Kabarebe icyo kibazo.
Amategeko agenga intambara, nicyo ni icyaha gihanywa. Uzasome neza les crimes de guerre ibikubiyemo,
M
Niba Papa agomba gusabira imbabazi abakristo Gaturika bakoze amabi akomeye azakoboka amavi amere nkayihene kandi ntazabivamo. Namara gusabira imbabazi abakoze Genocide azazisabire n'umusirikare wishe murumuna wanjye w'imyaka 11, Mama wacu, Mwalimu wanjye n'abandi bafamiliers abita abacengezi mu 1998. Ndamwibuka neza yari umucatholique n'ishapure hafi aho kandi n'umugaba w'ingabo wamwohereje ni umucatholique wuzuye. Twarababaye bihagije nanubu agahinda ni kose kubera kubura abanjye bazira amaherere biswe abacengezi kandi ntanaho bahuriye n'ubucengezi. Nyagasani Yezu nabane namwe
Répondre