RDC : Kabila yiyemeje gufata ubutegetsi ku ngufu, abatuye Kinshasa batangiye ibikorwa byo kumurwanya !
Abashinzwe umutekano i Kinshasa batangiye guhangana n’ibikorwa by’abayoboke b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kabila biri kubera mu duce tunyuranye tw’uwo mujyi nyuma y’aho Perezida wa Congo atangarije amazina y’abagize leta ye nshya.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere taliki ya 19 rishyira kuwa kabiri taliki ya 20 Ukuboza 2016, hasigaye amasaha macye cyane ngo manda ye irangire ; Joseph Kabila yatangaje amazina y’abagize leta nshya mbere y’uko ibiganiro biri gukorwa n’abasenyeri ba kiliziya gatolika muri Congo bihuza abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’amashyaka ashyigikiye Kabila bigera ku mwanzuro wo gukura igihugu mu gihirahiro cya politiki kirimo ! Nyuma yogutangaza abagize guverinema, umunyamakuru w’ikinyamakuru « le monde » uri i Kinshasa yahise abona imvururu zitangiye kuvuka mu duce tunyuranye tugize umujyi wa Kinshasa. Uwo munyamakuru akaba yabonye umurambo w’umuntu umwe wishwe n’amasasu!
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, ingabo zishinzwe kurinda umukuru w’igihugu zaramutse mu bikorwa byo kuburizamo imvururu ; izo ngabo zagendaga zisaka ahantu hose mu duce tugize umurwa mukuru wa Kinshasa ari nako zirasa amasasu ku dutsiko tw’insoresore twaziteraga amabuye izo nsoresore zigahita zihisha. Mu gace ka « Lemba » niho umusore witwa Patrick wari umushoferi w’ikamyo yishwe arashwe amasasu ku isaha ya saa moya za mugitondo ! Se umubyara yari iruhande rw’umurambo we yabuze umufasha ngo awupfunye ! Hari amakuru y’ibihuha yakwiriye umujyi wose yavugaga ko hari abandi bantu bishwe ! Muri iki gitondo kandi i Lubumbashi naho byari bishyushye kuko abashinzwe umutekano barashe amasasu menshi cyane ku bantu bigaragambyaga !
Ni muri uwo mwuka w’ubushyamirane Kabila yatangaje amazina y’abagize guverinema akurikije amasezerano yagiranye n’amashyaka mato atavuga rumwe n’ubutegetsi ariko amashyaka manini kandi akomeye akabyanga, ubu harimo hakorwa ibiganiro n’ayo mashyaka makuru. Ishyaka rya Etienne Tshisekedi rishinja Kabila gukora amayeri yose kugira ngo azagwe ku butegetsi ! Kabila akaba afite imyaka 45, akaba yaragiye ku butegetsi mu mwaka w’2001 nyuma y’urupfu rwa se ! Nyuma yo gutangaza guverinema nshya, Tshisekedi yahamagariye abakongomani bose ko bagomba kutemera Kabila nka Perezida wa Congo. Tshisekedi yagize ati :
«Mpamagariye abaturage ba Congo kutemera ubutegetsi bwa Joseph Kabila ; mpamagariye amahanga yose kudafata Joseph Kabila nk’umukuru w’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ».
Bitewe no gutinya ko igihugu ki nini nka Congo, gituwe na miliyoni zirenga 70 z’abaturage, icyo kihugu kikaba cyaragize ibihe by’intambara bikomeye, kandi kikaba gishobora kugwa mu kajagari gakomeye k’umutekano mucye, ibihugu by’amahanga, harimo Ubufaransa birasaba ko muri icyo gihugu haboneka vuba na bwangu ubwumvikane bwa politiki, nyuma hagategurwa amatora y’umukuru w’igihugu bidatinze ! Ubufaransa bwahamagariye umuryango w’ibihugu by’Iburayi UE kutemera ubutegetsi bwa Joseph Kabila bitewe n’ibikorwa by’umutekano mucye bikomeje gukorerwa abaturage bikozwe n’ingabo zishyigikiye Kabila.
Veritasinfo.