Rwanda :Guhinduka k’ubuyobozi biteye ubwoba Paul Kagame, ngo arashaka gutanga amasomo yo kugundira ubutegetsi !
Publicité
Ku italiki ya 25 Ukuboza 1989 nibwo Nicolas Ceausescu wayoboraga igihugu cya Rumaniya yafashwe mpiri n’abaturage b’igihugu cye bari bamaze iminsi 3 mu myivumbagatanyo, maze bamucira urubanza rwihuse we n’umugore we Elena Ceausescu. Urwo rukiko rwakatiye Ceausescu n’umugore Elena igihano cy’urupfu, nyuma y’amasaha macye icyo gihano gitanzwe, Ceausescu n’umugore we bahise baraswa amasasu y’urufaya n’ingabo zari zishinzwe kubarinda. Amashusho y’imirambo ya Ceausescu n’umugore we yakwiriye ku isi yose, cyane ko Ceausescu yari azwi nk’umunyagitugu n’umwicanyi ruharwa warimbuye imbaga!
Muri icyo gihe televiziyo y’igihugu cya Zaïre niyo garagaraga cyane mu karere k’ibiyaga bigari, iyo televiziyo nayo ikaba yarerekanye amashusho y’iyo mirambo, ariko ibyo ikaba yarabikoze rimwe gusa! Impamvu yo kwerekana ayo mashusho rimwe gusa yatewe n’uko uwo munyagitugu Ceausescu yari inshuti magara ya Mobutu, uko kwerekana ayo mashusho bikaba byaratumye perezida wa Zaïre Mobutu arakarira ministre w’itangazamakuru w’igihugu cye muri icyo gihe, bitewe n’uko yatinyutse kwerekana imirambo ya Ceausescu kuri televiziyo bityo bikaba byarashoboraga gutuma abaturage ba Zaïre bamwivumburaho nawe akagererwa muri ako kebo! Ubwoba Mobutu yari afite muri icyo gihe bw’uko abaturage bamwivumburaho, ni nabwo bwoba Paul Kagame uyobora u Rwanda nawe afite muri iki gihe! Kagame afite ubwoba bw’uko impinduka z’ubuyobozi ziri kuba hirya no hino ku isi nawe zamugeraho binyuze mu buryo ubwo aribwo bwose !
Hashize igihe kitarenze ukwezi hagaragara impinduka mu buyobozi bw’ibihugu bikomeye ku isi ; izo mpinduka zikaba ziterwa n’abaturage bari gutora abantu batari bamenyerewe muri politiki y’ibyo bihugu cyangwa se abayobozi bamwe bibyo bihugu bagasezera ku myaka bariho kuburyo butunguranye bitewe n’uko badakunzwe (sondage de l’opinion) n’abo bayobora ! Ku italiki 8/11/2016 abanyamerika batunguye isi yose batora Donald Trump nka perezida wa 45 w’icyo gihugu kandi atarahabwaga ayo mahirwe, ubu Trump ari gushyiraho abayobozi bashya bazamufasha kuyobora leta Zunze ubumwe z’Amerika guhera ku italiki ya 20/01/2017 ari nawo munsi azarahiraho ; biteganyijwe ko Donald Trump azashyiraho abandi bayobozi bashya basaga ibihumbi 4 bagomba gusimbura abari basanzweho mu buyobozi bwa Perezida Barack Obama ucyuye igihe.Uretse izo mpinduka z’Ubuyobozi bwo muri Amerika zavuzwe cyane ku isi kuko icyo gihugu gisa n’ikiyobora isi mu byukuri, hari izindi mpinduka za vuba kandi zigikomeje ziri kuba mu bihugu bikomeye byo ku isi. Ku italiki ya 24/06/2016 abaturage b’igihugu cy’Ubwongereza batoye ko igihugu cyabo kiva mu muryango w’ibihugu by’Iburayi UE, iryo tora ryatumye ministre w’intebe w’icyo gihugu David Cameron yegura ku mwanya we. Ku italiki ya 01/12/2016 perezida w’Ubufaransa François Hollande yatangaje ko atazongera kwiyamamariza indi manda mu mwaka w’2017 ; kandi François Hollande yari abifitiye uburenganzira bwo kongera kwiyamamaza ndetse bigaragara ko afite ibikorwa byinshi yagezeho byari gutuma abona abamushyigikira. Ku italiki 02/12/2016 perezida Yahya Jammeh wari umaze imyaka irenga 22 ayobora igihugu cya Gambiya yatsinzwe amatora kuburyo butunguranye, uyu mu perezida akaba yari umunyagitugu ndetse akaba ashinjwa n’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu kwica abaturage urubozo.
Impinduka mu buyobozi bw’ibihugu byinshi zirakomeje : Ku italiki ya 03/12/2016, nibwo perezida w’Angola, José Edouardo de Santos yatangaje kuburyo butunguranye ko mu mwaka w’2017 atazongera guhatanira intebe mu ishyaka rye rya MPLA kugirango akomeze kuba perezida w’icyo gihugu. De santos akaba amaze imyaka 37 ku buyobozi bw’icyo gihugu kandi akaba afite imyaka 74. Ku italiki 05/12/2016 ministre w’intebe w’igihugu cya « Nouvelle-Zélande » Bwana John Key ufite imyaka 55 gusa nawe yeguye ku mwanya we ku buryo butunguranye, nyamara abantu benshi bavugaga ko yari afite amahirwe menshi yo kuzongera gutorwa mu mwaka w’2017. Ku italiki ya 05/12/2016 ministre w’intebe w’igihugu cy’Ubutaliyani Matteo Renzi ufite imyaka 41 gusa nawe yuguye ku mwanya we wa ministre w’intebe bitewe n’uko umushinga we wo kuvugurura itegeko nshinga ry’icyo gihugu utashoboye gutorwa n’abaturage. Kuri uyu wa kabiri taliki ya 06/12/2016 ministre w’intebe w’igihugu cy’Ubufaransa Manuel Valls nawe yeguye kugira ngo ashobore kujya mu matora yibanze yo kuba umukandida w’ishyaka rya PS ku mwanya wa perezida wa repubulika !
Paul Kagame asanga abazungu begura ku butegetsi ari injiji !
Nk’uko Mobutu yatewe ubwoba n’urupfu rw’umunyagitugu w’inshuti ye magara wayoboraga Rumaniya Nicolas Ceausescu, niko na Paul Kagame atewe ubwoba nizo mpinduka zose tuvuze haruguru ziri kuba mu buyobozi bw’ibihugu bikomeye kugera no kuri bimwe mu bihugu by’Afurika. Paul Kagame yabeshye ibihugu by’inshuti ze bikomeye byamushyize ku butegetsi birimo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) n’Ubwongereza ko nawe azazana impinduka mu butegetsi bwe, akareka kuzakomeza kugundira ubutegetsi nyuma y’umwaka w’2017 ! Kubeshya amahanga ariko ntibyamukundiye kuko amaherezo Kagame yagaragaje ko adashobora kuva ku butegetsi; ibisobanuro Kagame aha izo nshuti ze, asobanura impamvu adashobora kuva ku butegetsi, birasekeje cyane, bigeze naho Kagame yumvikanisha ko abo bazungu bava ku butegetsi ari ibicucu!Kuri uyu wa mbere taliki ya 05/12/2016 Paul Kagame yayoboye umuhango wo gutaha inzu y’ubucuruzi yitwa « CHIC » ndetse n’indi yitwa « Kigali Heights » zombi zubatse mu mujyi wa Kigali. Inyubako ya CHIC yubatswe n’abacuruzi barenga 56 b’abanyarwanda. Mu ijambo yavuze ataha iyo nzu ya CHIC Paul Kagame yagize ati : « uku niko impinduka ikorwa, mwarakoze gushora imari yanyu bwite… ». Nyuma yo gutaha izo nyubako Paul Kagame yakoranyije abacuruzi mu nyubako ye yitwa « Kigali Convention center ». Mu ijambo Paul Kagame yabwiye abo bacuruzi, hagaragaramo ubwoba bw’impinduka z’ubuyobozi mu bihugu byinshi ku isi, maze akaba atinya ko nawe ibihugu bimukingiye ikibaba mu kwica abanyarwanda, ko byakomeza kumushyiraho igitutu cyo gukora impinduka y’ubuyobozi mu Rwanda, Paul Kagame yagize ati :
«Twe twabimenye kera ariko twigishijwe n’ibibazo byacu, ko politiki igomba kubanza gutungana. Ntabwo ari ugukina abantu bamwe ku mubyimba, ariko inkoni dukubiswe mu myaka 20 ishize twigishwa politiki, abadukubitaga izo nkoni bari mu bibazo bya politiki. Ubu ahubwo ngira ngo muzaturekure tujye kwigisha abantu politiki, nta politiki bazi, none dore ingaruka zabyo. Aho ugiye hose bararira, birirwa barira… ubwo dushobora gutangira gutanga imfashanyo natwe. Twagiye aha turakubitwa ntitwaganya turabyihorera, twe dukora ibyo twumvaga bigomba, ariko ubu isomo twe twize kera cyane ubu nibwo bakiryiga bo. Iyo udakorana n’abantu, udakorera abantu, ntabwo ari politiki. Kandi bigeraho bikakwereka ko bitari politiki, ukagomba gusubira inyuma ukajya gukora ibyo wagombaga kuba warakoze ejobundi. Ubu biri ku Isi hose, ntabwo mbabeshya ngiye kuba ‘Consultant’, ngiye kujya mbabwira nti ‘dore ni biriya twababwiraga. wanyigisha ibindi cyangwa wandusha ibindi, ukambwira ko undusha ubushobozi cyangwa ko undusha amikoro cyangwa ko wavutse mu gihugu kinini kiruta icyanjye, ariko biriya byo ntabwo ari ubuhanga byavuyemo, ni Imana yabibahaye gusa, naho ubundi burya twese turi kimwe. » !
Iyi myumvire ya Kagame ya demokarasi twayigeranya n’iya wa «mu twa wavuze ko uwamugira burugumesitiri, yahita agira uburenganzira bwo kujya asogongera ibigage byose biri mu isoko ntihagira umubuza ! » Kubwa Kagame asanga abayobozi b’ibihugu bikomeye ku isi bari kwegura ku buyobozi bari mu mazi abira ! Mbese kuri Kagame, yumva kubaho atayobora ari urupfu kandi ko abari kwegura ku buyobozi ari abaswa! Nta nubwo Kagame azi ko ubuyobozi ari ubw’abaturage, babutanga igihe bashakiye bakabusubirana igihe bashakiye ! None se Kagame utekereza utyo yavugana iki n’ibihugu byateye imbere muri demokarasi ? Ngo abazungu bazamuhe akazi ko kujya kubigisha gutekinika uburyo bagomba kuguma ku buyobozi !Biteye isoni, kumva Kagame avuga ko amajyambere abazungu bagezeho batayakuye mu bwenge bwabo, ngo ahubwo ari impano y’Imana ! Ahubwo Kagame akaba abona ariwe uzi ubwenge kuko yashoboye kwigundiriza ku butegetsi, umenya abazungu bashobora kuzaha akazi Kagame ko gutanga isomo rya demokarasi ari bacye cye cyangwa se akaba atazabona numwe ukamuha! Igihugu cy’u Rwanda nicyo gifite abaturage bari kwicwa n’inzara, abaturage bacyo bakaba bahozwa ku nkoni bakubitwa n’ababayoboye nk’inka, abanyarwanda barunze mu magereza nk’amatafari, imyaka irarandurwa mu mirima, amazu y’abaturage arasenywa ku mugaragaro, amatora y’abayobozi ni umuhango gusa, abantu birirwa bahunga igihugu umusubizo kubera akarengane…, aya se niyo masomo Kagame azajya guha abazungu ?
Uwapfuye yarihuse atabonye aho Kagame atanga amasomo yo kugundira ubutegetsi !!
Ubwanditsi.
