Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza ririfuriza Abanyarwanda umwaka mushya muhire w’2017.

Publié le par veritas

Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza ririfuriza Abanyarwanda umwaka mushya muhire w’2017.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Byabaye umuco ku isi yose ko kuwa 31 Ukuboza, ari itariki yo gusezera k'umwaka urangiye no kwakira umwaka mushya. Umunsi mukuru wo gutangira umwaka mushya twita «Ubunani», Abanyarwanda twese turawubahiriza, tugasaba Imana ngo tuzawugiremo ishya n’ihirwe, n'ubuzima buzira umuze. Uko tubisaba Uwiteka ni nako tubyifuriza abavandimwe n’inshuti, ndetse tutibagiwe n’abandi, cyane cyane abatishoboye n’abari mu ngorane zinyuranye.

Bityo rero mw’izina ry’Ishyaka RDI nkaba nifurije umwaka mwiza Abanyarwanda bose, ari abari mu gihugu cyangwa abari mu ngendo ku mpamvu zinyuranye, ari n'abahejejwe ishyanga n’Ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR-Kagame : uyu mwaka, uzababere umwaka w'amahoro n'ituze, umwaka wo gukundana nk'Abanyarwanda, umwaka wo kugera ku nshingano zose zabateza imbere. Uzababere kandi umwaka wo kumvikana mu ngo zanyu, mu miryango mukomokamo, no ku misozi, imirenge, insisiro, n'imigi mutuyemo. Bityo, muri uyu mwaka w’2017, muziyemeze gushimangira « umubano mu bantu », mugera ikirenge mu cy’abasokuruza bacu.

Mu rwego rw’igihugu, umwaka w’2016 usize ibikorwa by'ingirakamaro byagombye kongerera u Rwanda ishema mu ruhando rw’amahanga, nubwo bwose isura yarwo ikomeje kwanduzwa n’ubutegetsi bubi bwa FPR-Kagame. Muri ibyo bikorwa mboneragihugu, twavuga ibi bikurikira:

1.Inyubako yiswe «Kigali Convention Center» (KCC), n’ubwo idahiga ubwiza « Kenyatta Conference Center » y’i Nayirobi ; ariko ku gihugu gikennye nk'icyacu, ni igitego mu bihugu bitatu byahoze biyoborwa n'abakoloni b'Ababiligi (Burundi, RD Congo, Rwanda).

2.Indege ebyiri za AIRBUS 330-320 na 330-300 zizaba indorerwamo y'u Rwanda mu bihugu zizajya zitwarira abagenzi.

3.Hafashwe icyemezo cyo kuzubaka « ikibuga mpuzamahanga cy’indege » (AEROPORT INTERNATIONAL) mu Bugesera, hakaba hari hashize imyaka 50 irenga iki kibuga gishakwa n’Abanyarwanda ndetse n'Abanyamahanga, bamwe bakaba barifuzaga ko cyubakwa igitaraganya, ku mpamvu zitarasobanuka.

Bigomba kumvikana ko ibyo bikorwa atari iby’abantu ku giti cyabo, ko ari iby'igihugu, dore ko n’amadeni yasabwe na Leta azabyubaka azishyurwa ku ngengo y’imali y’igihugu, iturutse ahanini ku misoro n’imisanzu y’abenegihugu. Ibyo bikorwa kandi biramutse bigurishijwe, amafaranga byinjije agomba kujya mu isanduku y'igihugu. Ibikorwa nk'ibi ni ibyo gushyigikirwa kuko bitandukanye n'ibyiswe imiturirwa isigaye isa n'umurato mu mujyi wa Kigali. Ibikorwa by'amajyambere mu Rwanda byaba imihanda, ibitaro bya Leta, n'izindi nyubako z’ingirakamaro bigomba gushyigikirwa, mu gihe bifitiye akamaro Abataturarwanda muri rusange.

Tugomba kumenya kandi gutandukanya amajyambere ashingiye ku nyungu za rubanda n’amajyambere ashingiye ku nyungu z’agatsiko kaba gahisha ubukire gafite kabonye ku buryo budasobanutse (blanchiment d’argent) bushingiye k’ubwambuzi, ubusahuzi bw'umutungo w'igihugu, cyangwa iminyago yo mu ntambara. Bene ayo majyambere adasangiwe na benshi ashimisha beneyo gusa n'abo bafatanije, bagahatira urubyiruko gucengenzwamo amateka y'amatobano, yuzuye ikinyoma, ubwirasi no kwishongora kw'abantu bake bigize indobanure mu Banyarwanda, bagamije kwikungahaza nta soni.

Ni ngombwa kandi gutsindagira ko bene ayo majyambere y'umuvuduko udasanzwe, agaragara ko yikubiwe na bamwe mu banyarwanda, ahishe byinshi bifitanye inkomoko no gushaka kwibagiza no gutwikira amahano bafitemo uruhare rukomeye nko mu mubijyanye n'ubwicanyi bwakorewe Abanyarwanda muri rusange, ariko cyane abitwaga abahutu (ubu bitwa ukundi). Ibyo ari byo byose nta majyambere azahanagura cyangwa ngo yibagize amateka y'ibyabaye mu Rwanda hose, aho imirambo yatawe mu migezi, indi igatwikirwa mu mashyamba. By'umwihariko, amahano yakorewe i Kibeho muri Mata 1995 no mu mashyamba ya Kongo kuva mu kwezi k’Ugushyingo 1996 kugeza mu kwezi kwa Gicurasi 1997, bigahitana abantu bageze kuri miliyoni ebyiri, bigomba kwibukwa buri mwaka kugeza ku munsi w'imperuka.

Umwaka w’2017 dutangiye, nta cyiza tuwutezeho mu rwego rwa politike, ku ruhande rwa FPR-Kagame. Kimwe n'iyawubanjirije, nawo uzaba uwo kurata « iterambere ryazanywe na Kagame », no kwerekana ko abagore ari bo basigaye barabaye benshi mu nzego z'ubuyobozi bw'igihugu cy’u Rwanda, kurusha ibindi bihugu byo ku isi. Uko bigaragara, politiki y'ubuhendabana izakomeza. Abanyarwanda nabo bazakomeza bayoborwe butama, bamenyere kuba ingaruzwamuheto zarwaye ipfunwe. Abanyarwanda bamwe ba mpemukendamuke bazakomeza kurega ababyeyi babo ibyaha batakoze. Abandi bakomeze bisakume bavuga ko ba nyirarume cyangwa ba se bateguye jenoside yakorewe abatutsi. Naho ab’inkwakuzi bigire abahanga n'abasizi mu bitutsi byo kugayisha no gusebya abatavuga rumwe n’ubuyobozi bwa Perezida Kagame, abo basingiza Kagame bakomeze kumufata nk’aho ariwe ugena ubuzima bw’Abanyarwanda n’imiyoborere yabo.

Hazaba kandi igikorwa kaminuza twakwita agahebuzo k’ikinyoma cyahimbwe n’abacurabwenge b’ingoma, kigambiriye kugaragaza ko Abanyarwanda bakunda Perezida Kagame. Hazakomeza kumvikana ubutumwa bw’urukozasoni bw’uko Abanyarwanda bifuza ko Kagame yakomeza kubayobora, ndetse bikaba amahire agumye ku butegetsi kugeza avuyemo umwuka, akazasimburwa n'uwo yaba asigiye umurage. Perezida Kagame n'ingabo ze bazakora ikinamico mu Rwanda hose ku manywa y’ihangu, habe igisa n'amatora, nibigera ku Gicamunsi, batangaze ko Abanyarwanda barenga 90 % batoye Perezida Kagame ngo akomeze ababere umuyobozi, amahanga yongere yirengagize ko ayo majwi yaturutse ku gahato n’uburiganya bisanzwe biranga amatora afifitse ya FPR-Inkotanyi.

Ku ruhande rw’ishyaka RDI Rwanda Rwiza, muri uyu mwaka dutangiye, tuzihatira kubeshyuza ibinyoma bya FPR-Kagame, twereke Abanyarwanda n’amahanga ko u Rwanda atari Singapure cyangwa Amerika (USA), aho inkotanyi zikize zohereza abana bazo mu mashuli no kubayo. Tuzerekana kandi ko u Rwanda ari igihugu gikennye, bitewe n’uko hafi 80% y’abarutuye batagira umushahara, dore ko nta kazi kabahemba buri kwezi bafite. Abanyarwanda benshi nta masambu bakigira kuko n’uturima bacungiragaho leta ya Kagame yatubambuye, bamwe bakaba barishwe n’inzara, ababishoboye bagahungira mu gihugu cya Uganda. Abaturage benshi mu Rwanda ntabwo bakirya ngo bahage, abenshi bicwa n'inzara ndetse n’indwara zikomoka ku mirire mibi. Kuba mu gihugu umuturage atakigira uburenganzira ku isambu ye, byateye inzara yayogoje u Rwanda rwose, bitewe ahanini n’uko ibihingwa ngandurarugo bitagihabwa agaciro byari bifite mbere, hakaba n’ubwo biranduwe, ngo iyo byahinzwe bidakurikije gahunda za Leta !

Muri uyu mwaka w’2017, ishyaka RDI Rwanda Rwiza rizakomeza guharanira ko ibintu bihinduka mu Rwanda, hagamijwe ukwishyira ukizana kwa buri wese, ubutegetsi bushingiye kuri demokrasi, n’imibereho myiza y’abaturage ishingiye ku majyambere asangiwe n’imbaga nyamwinshi. Mu byihutirwa kurusha ibindi, twavuga ibi bikurikira :

1.Kurwanya inzara yiswe "Nzaramba" yogogoje igihugu, igatuma Abanyarwanda batari bake basuhuka kubera amajyambera ya nyirarureshwa atabitayeho, ahubwo atuma bamburwa amasambu yabo, abasigaye mu gihugu nabo bakabuzwa uburyo, bakabura epfo na ruguru.

2.Kwimakaza demokarasi mu Rwanda. Kurwanya ubutegetsi bw’igitugu ubwo ari bwo bwose, byabaye akarande mu mateka y’u Rwanda. Abanyarwanda b’impirimbanyi babaye imena barwanya ingoma ya cyami isimburwa na repubulika, abandi bahangana n’ubutegetsi bw’igitugu bwa Habyarimana n’ishyaka rye MRND. Uwo murage ugomba gukomeza, abiyemeje kurwanya ingoma ngome ya FPR-Kagame bagakomeza umurego, maze uyu mwaka dutangiye ukazaba uwo guca umusingi tuzubakiraho u Rwanda rwiza, rurangwa na Leta igendera ku mategeko kandi yubahiriza uburenganzira bw’ibanze mu ngeri zose, ari mu bya politiki n’imiyoborere y’igihugu, ari no mu rwego rw’ubukungu n’imibereho myiza.
Kugira ngo iyo mpinduka igerweho bidatinze, Ishyaka RDI Rwanda Rwiza ryiteguye guhuza umugambi n’abandi banyarwanda bo mu yandi mashyaka, bumva ko hagomba gushakwa inzira zose zo kumvisha Prezida Paul Kagame kwemera yanze akunze ko demokarasi yubahirizwa mu gihgu cyacu.

3.Gukemura ikibazo cy’ubuhunzi : mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe k’uyu mwaka turangije, Ishyaka RDI ryagejeje ku Butegetsi bwa Paul Kagame, inyandiko isesengura ikibazo cy’Impunzi z’Abanyarwanda n’uburyo cyakemurwa, rinasaba Leta y’i Kigali guhagurukira icyo kibazo kugira ngo kitazateza indi ntambara nk’iyo Inkotanyi zashoje mu mwaka w’1990. Ikigaragara ni uko FPR-Kagame ititaye kuri icyo kibazo, bityo Prezida Kagame n’Ubutegetsi bwe bakaba ari bo bazaryozwa inkurikizi mbi zose zishobora kuzabyarwa n’icyo kibazo kimeze mu by’ukuri nk’ikirunga gitutumba. Mu bimenyetso by’ubukare bw’ikibazo cy’ubuhunzi biherutse kugaragara mu minsi ya vuba, twavuga nk’itanga ry’Umwami Kigeli Ndahindurwa watabarutse tariki ya 16 Ukwakira 2016 mu gihugu cya Leta zunze Ubumwe bw’Amerika nk’impunzi yahejejwe ishyanga, rigakurura amakimbirane yatumye na n’ubu umugogogo we utarashyingurwa.

4.Kuvugisha ukuri ku byerekeye ibyiswe amoko mu Rwanda. Nta kindi kizaca ingirwamoko kandi kikazana amahoro mu Rwanda, uretse kubaka ubumwe nyabwo bw’Abanyarwanda no kwitorera abategetsi nta gahato. Bitabaye ibyo, u Rwanda ruzokamwa n’amacakubiri azakomeza kurukururamo umwiryane mu gihe Abanyarwanda bakomeje gucibwamo ibice, bashyirwa mu byiciro bimwe na bimwe, nk’ibi bikurikira :

1.Abatutsi ngo baremewe kuzajya mw’ijuru n’abahutu ngo Mungu agomba kubabarira,
2.Abahunze u Rwanda n’abarutuye,
3.Abitwa ko bahagaritse jenoside n’abacikacumu ku ruhande rumwe n’abo ku rundi ruhande,
4. Abashigajwe inyuma n'amateka n’abitwa ko atari bo,
5. Abashigajwe inyuma n'amajyambere (y'Intsinzi y'Inkotanyi) n’abigwijeho ibya Mirenge,
6. Andi « moko » menshi usanga mu by’ukuri atesha agaciro Abanyarwanda.

Mu gusoza iri jambo ry’Umwaka mushya, Ishyaka RDI ryifuje gutsindagira igitekerezo cy’uko Abanyarwanda dufite uburenganzira busesuye bwo kubaho mu mahoro no muri demokarasi mu gihugu cyacu, tutagombye kubisaba cyangwa kubihakirwa mu gihe turi Abenegihugu bujuje ibya ngombwa bigenga Ubunyarwanda. Nibyumvikane kandi ko Abanyarwanda badashobora kwemera ko uburenganzira bwabo butsikamirwa cyangwa bukaguranwa amajyamabere y’igikangisho n’inyungu z’agatsiko kikubiye ibyiza byose by’igihugu. Ishyaka RDI ryongeye kurarikira Abanyarwanda bose, cyane cyane urubyiruko, gushiruka ubwoba, bagaharanira uburenganzira bwabo mu buryo bwose, maze muri uyu mwaka dutangiye w’2017, bakazarwanya bivuye inyuma, uburiganya bwa FPR-Kagame bugamije kugarura ubutegetsi bwa cyami mu Rwanda.
Twongeye kubifuriza umwaka Mushya Muhire. Mugire amahoro.

Bikorewe i Buruseli kuwa 31/12/2016

Umuyobozi w’ishyaka RDI
Faustin Twagiramungu.
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
B
Ibigambo birebire nk'ibintawabisoma
Répondre
A
NYUMA Y’IMYAKA IRENZE 50 ABAKOLONI BAVUYE MU RWANDA, TWEBWE ABANYARWANDA TWARI DUKWIYE GUSHISHOZA BIHAGIJE, TUGASHOBORA GUTANDUKANYA INGAMBA ZA POLITIKI IGAMIJE INYUNGU ZA RUBANDA NYAMWINSHI (COMMON PEOPLES) N’IZA POLITIKI IGAMIJE INYUNGU BWITE Z’UWASHINZE ISHYAKA RUNAKA

1. Intashyo

Banyarwanda namwe Banyarwandakazi dusangiye igihugu n’amateka, cyane cyane ababa hanze y’u Rwanda muri iki gihe (aho dukunze kwita mu buhungiro) nongeye kubasuhuza mbifuriza umwaka mushya muhire wa 2017.

Nimunyemerere mbanze nshimire by’umwihariko abantu (cyangwa se umuntu ku giti cye) bagize igitekerezo cyo kudushyiriraho uru rubuga “The Rwandan/Umunyarwanda”, mu rwego rwo kutworohereza, kuko rudufasha kungurana ibitekerezo cyane cyane ibigamije gushakira hamwe umuti ibibazo u Rwanda n’abanyarwanda twakomeje kugenda duhura na byo, mu mateka yacu ya buri munsi mu buryo bwa rusange, ariko cyane cyane kuva mu ntambara ya 1990 – 1994 kugeza aya magingo, ku buryo bw’umwihariko.

Bavandimwe, nifuje gutanga iki gitekerezo mu rwego rw’inkunga (nta bundi bushobozi nibitseho, niyo mpamvu mbanje kubiseguraho kuko murabizi ko “nta we utanga icyo adafite”, rwose nta cyiza nagira ngo umunyarwanda akimburane ho), ngamije gushishikariza aba “Politicians” bacu (ndavuga abari muri opposition) gusohoza ya masezerano (promises) bama baduha, dore ko nta munsi rirenga batatwijeje “impinduka”, kandi ko u Rwanda ndetse n’ingamba bo bateganyiriza abanyarwanda ari rwa Rwanda rwisesuyemo “demokrasi”, n’iyubahirzwa ry’uburenganzira bw’ikiremwa-muntu, na gahunda z’iterambere buri munyarwanda wese azajya yibonamo, kandi koko twese izo nizo nzozi (ndoto) zacu, ni nabyo tunyotewe kugeraho (our aspirations).

2. Ufata ihene ayifata igihebeba

Reka twongere twibukiranye ko iyo hatabaho “Revolution yo muri 1959”, ntabwo u Rwanda ruba rwarabonye Independence, ndetse nta n’ubwo ruba rwarabaye Rebublika.
Icyo nshaka kugaragaza hano nuko usanga akenshi mu mibereho y’abantu ndetse n’ibyemezo rusange bagenda bafata nk’abaturage basangiye amateka, usanga akenshi harabaheyo imbarutso yatumye ba bantu birebaga nk’abasangiye amateka, bakora ibikorwa bihindura amateka rusange yabo.
Uwavuga ko ugutanga kw’Umwami Mutara Rudahigwa muri 1959, kwabaye imbarutso ikomeye yo kugirango aba-Politicians b’icyo gihe bari muri opposition, bahagurukire icyarimwe noneho bayobore (leading ) icyaje kwitwa “Revolution ya rubanda” yatangiye mu Ugushyingo 1959 – ikarangira muri Nyakanga ku ya 01, 1962 u Rwanda rubaye Republika, ntabwo yaba arimo guhindura amateka.
Ingingo nyamukuru nshaka kugeza ku bandi bashishikajwe n’ihinduka ry’amateka y’u Rwanda muri 2017, ariko rizira kumena amaraso y’ikiremwa muntu, nuko iyi Revolution yo muri 1959-1962 (ari nayo yahinduye amateka y’u Rwanda burundu kuko n’ibyabayeho nyuma byose kugeza aya magingo ni ingaruka – consequences – z’iyi Revolution) ntabwo yayobowe na rubanda rugufi (common peoples), ahubwo yayobowe n’ aba Politicians biyitaga ko bari muri opposition y’icyo gihe, noneho rubanda rurabayoboka (opposition politicians led the move, then common people followed).
Ariko igitanganje (nako ikibabaje) nuko aba Politicians dufite muri iki gihe, bitwa ko bari muri opposition, basa nkaho bashaka kuba aka wa mugore wabwiye mugenzi we ngo “Tuzajya twiyuhagirira iwawe, hanyuma tuze twisigire iwanjye”!!!!!.
None se koko niba umuntu aba muri European Union, Scandinavia, U.K, U.S.A, Canada, ndetse akaba yarabaye umwambari wa RPF imyaka n’imyaniko, kugeza ubu akaba ntacyo RPF yamushinja uretse kwitwa “igipinga” (nta cyaha cy’inkomoko cyangwa se cy’ingengasi bamugeretseho), kandi ubwo akaba yirirwa ku ma radio atandukanye, ndetse na za blogs sinakubwira ,yivuga ibigwi n’imyato, yamamaza gahunda nziza z’akataraboneka, afitiye abanyarwanda (ibyo ni byiza nta munyarwanda ukundi ukuri udashyigikiye ibikorwa nk’ibyo) , ariko akaba afite ubwoba bwo kujya gukorera politics mu Rwanda, kandi wenda afite n’ubwenegihugu burenze bumwe, akaba ari n’umuntu ujijutse, kandi koko wagombye kuba usobanukiwe principles za Leadership, bishoboka bite ko we yaba akorera kuri “baranyica”, hanyuma akumva ko azayobora aruko umuturage uba imbere mu Rwanda, utakigira n’urwara rwo kwishima, azaba yirukanye RPF ku ngoma???

Ese ye, reka turote tuvuge ko ibyo bibayeho:
Ubwo koko mwene ngofero aramutse ahaze amagara (inda ishonje nta matwi igira),agahambiriza RPF (ndavuga abayihagarariye) ubwo koko wowe wiyita umu “Politician” wo muri opposition, watinyuka ukamanuka aho za Europe/U.S.A/Canada, na karavati, na “Philosophy” nyinshi cyane, na za diskuru zuzuyemo ubudemagoji bw’ikirenga, uti “ndaje humiriza nkuyobore”. Really???

3. Ushaka inka aryama nka zo

Banyarwanda, kandi bavandimwe, nta bwo nakwifuza ko hari uwajya kwiyahura, ariko rero nk’uko abakurambere bacu basize babivuze, burya koko ushaka inka agomba kuryama nka zo.

Mu mateka y’abarwanashyaka benshi bo muri Afrika, bashoboye kubohoza ibihugu byabo muri ya nkundura yo muri za 1960s, cyangwa se mu bindi bihe byagiye bikurikiraho, usanga abenshi baragiye baba ibitambo (wenda bakarokoka) , kuko burya ngo nta nsinzi (intsinzi) itagira igitambo, kandi burya umuntu wese agira urwo azapfa (urwo Imana yamugeneye), akagira n’umunsi azapfiraho, ku buryo ntabwo umuntu ashobora gupfa umunsi we utaragera, ariko kandi iyo umunsi n’isaha byo gupfa bigeze, ntabwo ashobora kuyirenza, kuko nutazize impanuka, umutima uhita uhagara gutera (heart attack) amateka ye akaba arangiye atyo.

Kubwibyo rero, ba “Rwiyemeza mirimo ya Politics” bo muri opposition nta bwoba bagombye kugira bwo kujya gukorera mu Rwanda, keretse abazi neza ko baciriweho amateka “in absentia” n’ubucamanza bwa RPF.

Urugero rwa ba Rwiyemezamirimo ya Politics b’intwari ni nka ba Nyakwigendera Mzee Jomo Kenyatta, President Robert Mugabe, Former President Dr Kenneth D. Kaunda, na Nyakwigendera Tata Nelson R. Mandela, abenshi muri abo babanje kujya bafungwa imyaka igeze cyangwa se irenze 10, ariko nyuma bakaza kugera ku ntego z’amashyaka ya politics babaga bahagarariye.

Byongeye kandi niyo turebye ibyabaye mu Rwanda muri 1959 – 1962, dusanga byarasabye ko ba Rwiyemezamirimo ya politics b’icyo gihe (cyane cyane aba-PARMEHUTU) bitanga kugira ubwo buhire bw’Ubwigenge abanyarwanda bari banyotewe bugegweho.

Ndetse no muri 1990 – 1994, dusanga RPF yarafashe ubutegetsi mu Rwanda habanje kubaho ibitambo byinshi kandi bitandukanye, uwabimburiye abandi (uwabaye Umugaba/Leader – abandi bakayoboka) akaba ari General Fred Rwigyema.

Muri iki gihe tugezemo (2017), mu rwego rwo kubohoza u Rwanda n’abanyarwaranda ku ngoyi ya RPF tumazeho imyaka irenze 20, intwari muri ba Rwiyemezamirimo ya Politics , zatangiye kwigaragaza, aha navuga nka Madame Ingabire Victoire Umuhoza n’abandi ba Politicians bo muri opposition, bafungiwe mu Rwanda muri iki gihe, cyangwa se ababa baratanze ubuzima bwabo bazize ko bari muri opposition, ndetse na Padri Thomas Nahimana na bagenzi be, na bo ubu dusigaye tubabarira mu mubare w’izi ntwari, ari nako tubasabira ku Mana, ngo umumalayika w’Uwiteka azabagende imbere, kandi azabatsindire imitego yose ya Satani, mu rugendo rwabo rwo kubohoza u Rwanda , bateganya vuba aha.

None se ye, wowe mu Politician wiyita ko uri muri opposition, ukaba ukomeje gukangurira rubanda rugufi (bene ngofero) ngo nibajye mu muhanda guhangana na DASO, wowe wibereye muri European Union, U.K, U.S na Canada, hanyuma ngo nibarangiza urugamba abazaba barokotse bazitegure vuba na bwangu nkuko na we witeguye kuzamanukana isheja uje kubayobora (kubategeka), ubwo koko izo si za politics zo mu bushorishori (wa mugani w’umunyarwanda) ???

Ubwo butegetsi butangwa kw’isahani ya feza (silver platter) budaharaniwe ni ubwa he?

Ahantu umuturage yaramuka ayoboye revolution umu-politician yabaye “ntibindeba”, (ibyo ni nko guhinga amasaka), noneho urugamba rwarangira, wa mu – politician agafata iya mbere mugupiganirwa kuyobora ababa barokotse ya nkundura yo kwibohoza (ibyo ni nko gutema ayeze).

Ni ukuri, njye mu buswa bwanjye, ndumva ibyo ari nka bya bindi numvishe abavuga igifransa bavuga ngo ni “ugushyira amasuka ahinga imbere y’ibimasa biyahingisha” (mettre la charrue au-devant des boeufs).

Umuhanzi umwe w’umunyarwanda yararirimbe ati “mw’isi nemera Imana n’amafranga, mu bantu nkakunda intwari nkanga ibigwari”. Burya “findi findi irutwa na so araroga”, niba aba -politicians bacu bari muri opposition badashoboye gufata iyi hene (kubohoza u Rwanda nta maraso amenetse) igihebeba ( muri iki gihe cy’aya matora ya 2017), bazakomeza batugire ibitambo by’inzara n’urwitwazo rwa demokrasi, dore ko bisigaye binavugwa ko bamwe muri bo bashinze amashyaka ya politki bashaka impamvu (urwitwazo) zo kubona ubuhungiro mu bihugu byamye bibacumbikiye.

Ibyo nta we bibangamiye muri twe, ariko niba noneho ibya ngombwa barabibonye, nibarekere aho boye gukomeza kuducunga mu bigare (wheel chairs) bitagira iyo biva n’iyo bijya.

4. Umwanzuro

Umunyarwanda yarebye imibereho yo muri iyi si nuko arihanukira ati burya “Amaso yerekwa bimwe, ibindi abyirebera”. Nirinze kugira amashyaka ya opposition menshi mvuga hano, ariko ibyo aribyo byose amenshi ariho muri iki gihe kandi byitwa ko akorera hanze y’u Rwanda abenshi mu banyarwanda tuba mu buhingiro twarayumvishe cyangwa se turayazi.

Nubwo tugereranyije twasanga umubare mwinshi w’impunzi z’abanyarwanda cyane cyane kuva muri 1990 kugeza magingo aya uba k’umugabane wa Afrika, biradutangaza cyane kuko iyo twitegereje neza dusanga umubare mwinshi w’amashyaka yitwa ko ari muri opposition nyarwanda uba mu bihugu by’i Burayi (Scandinavia, U.K, European Union), Amerika (U.S.A) na Canada.

Noneho ikindi gitangaje cyane (ndetse kinababaje) gituma abenshi muri twe twibaza niba koko ayo mashyaka yitwa ko ari muri opposition yaba agamije inyungu zacu (twe bene ngofero), cyangwa se niba agamije inyungu bwite z’abayashinze (mu gihe twe rubanda rugufi tuzakomeza kugirwa ibitambo by’inzara n’urwitwazo rwa demokrasi), nuko dusanga amenshi muri ayo mashyaka nta bayoboke afite hano muri Afrika (mbese nta nzego zizwi ziyahagarariye dufite mu bihugu bitandukanye biducumbikye twe abasigajwe inyuma n’amateka yo k’umugabane wa Afrika).

Iki nacyo ni ikindi kibazo kidutera kwibaza icyo amashyaka nk’ayo yazageza ku banyarwanda bikatuyobera.

Ikindi kiduhangayikishije (great deal of concern) nuko muri Afrika abanyarwanda benshi b’impunzi baba mu makambi nka za Malawi, Namibia, Zambia (Meheba) cyangwa se mu mashyamba ya Kongo (DRC), ariko ugasanga abo ba politicians bacu (opposition) barazengurutse Europe na Amerika barayirangije (dore ko abenshi bafite ubwenegihugu bw’ibihugu byabanje kujya bibakira nk’impunzi, kandi byo twese turabishima kuko bidutera kwigiramo ikizere, nibura tukumva ko ntabapfira gushira) ariko ugasanga muri bo abashoboye kuza muri Afrika kudusuhuza no kureba akaga twatawemo no gusigazwa inyuma n’amateka n’amategeko yo muri Afrika, rwose wababarira ku mitwe y’intoki. Aha rero twe abahabiye k’umugabane wa Afrika, ndetse n’ubu tukaba twugarijwe na ya nkenya twumva bise ngo ni “ 1951 U.N Convention Cessation Clause” yo kudusonga (kuduhuhura) dore ko dusanzwe twaranengekaye, tugaya cyane abo ba Polticians bacu bagombye kutubera ijisho, no kutuvuganira iyo muri za U.N New York, cyangwa muri za U.N.H.C.R iyo za Génève twumva, kuko dusanga iki kibazo twe kituremereye cyane, bo basa nkaho bagifashe nka ka “gahwa kari k’uwundi gahandurika”.

Aha naho tugasanga ari ihurizo ritatworoheye, kuko Politics zikorerwa mu mutwe gusa, ariko ntizimanuke ngo zikore no ku mutima (we should manage people with our heart not our head), akenshi biba bica amarenga yuko nta gakiza kazazivamo.

Niyo mpamvu nateruye iki gitekerezo cyanjye nkagiha iriya nyito, kuko nshingiye kw’ishishoza ry’abakurambere bacu bagize bati “ushaka inka aryama nka zo”, kandi bati “kora ndebe iruta vuga numve – (walking the talk)”, ndetse baranongera bati “burya ufata ihene ayifata igihebeba (il faut battre le fer quand il est chaud) , none se ko Ruling Party -RPF ikorera kandi igategekera mu Rwanda, kandi ko rubanda nyamwinshi y’abanyarwanda (abavugwa ko bakubitwa buri munsi nk’ingoma, ndetse bagafungwa buri munsi nk’inzugi) nabo ko bari mu Rwanda, abo ya nkenya Nzaramba (Kinga metallic duhurire k’umufungo; Warwaye ryari?) irimo guta ku wa Kajwiga nabo ko bari mu Rwanda, abakeneye “ubukombozi” byihutirwa ko ari abari mu Rwanda (mu by’ukuri tutabeshyanye twese tuzi neza ko abenshi muri mwe muba Europe/Canada/U.K/U.S, mwabonye ubwenegihugu (citizenship) bw’aho mutuye, cyangwa se Permanent Residence (you are better off), kandi murabizi ko mudateganya kwimuka ngo mwongere musubire mu Rwanda guturayo burundu, uretse ko ikibazo ari political system ya RPF ishaka gukumira abanyarwanda ikaduca iwacu/mu gihugu cyacu (Bavandimwe ntihagire unyumva nabi, nta we ntekerereje, ndimo gutanga igitekerezo), ndahamya ko kugeza ubu mu bihugu bitandukanye tubamo (uretse wenda ababa mu makambi no muri Kongo), nta we uburara cyangwa se ngo abure aya “mutuelle” yo kwivuza, cyangwa se ngo umwana we abure uko yiga amashuri mato (Primary) n’ayisumbuye (High School).

Ibi byose biragaragaza ko abakeneye gutabarwa ndetse no gutabarizwa byihutirwa (emergency) ni bariya ba rubanda nyamwinshi (common peoples) bari mu Rwanda: niyo mpamvu njye numva ko ariya matora ya Prezida wa Republika ateganyijwe muri Kanama 2017 yagombye kuba imbarutso (trigger) yo kuririraho (gufatiraho) kugirango amashyaka yose ya opposition amanukire icyarimwe, ajye gukorera politics mu Rwanda, kubera ko kugirango u Rwanda (rubanda nyamwinshi) bave ku ngoyi ya RPF nta maraso amenetse “it’s now - 2017 - or never”, ndetse bityo na attention ya Medias nyinshi zo kw’isi yaba ihanze amaso ku Rwanda, ku buryo bitaba byoroheye abategetsi b’u Rwanda gupfa kwica cyangwa se gufunga abo ba Politicians bacu uko bishakiye, cyane cyane ko muri bo nta n’umwe kugeza ubu ubutegetsi bwa RPF bwigeze butunga agatoki, tuvanyemo abayobozi bamwe na bamwe ba RNC n’aba FDLR.

Nshoje mvuga nti yemwe ba Politicians bacu mwe, mwagombye kuba “Abagaba” (Front leaders), mukamurikira rubanda (light/torch bearers) noneho ingabo (common peoples/your potential voters) bakabakurikira.

Mwagombye kuyobora noneho rubanda rukayoboka. Ariko iyo numvishe mutangiye gutanga ingero zo muri Burkina Faso, Tunisia, Egypt n’ahandi ntavuze (n’ubwo izo ngero ari nziza twagombye kuzifatiraho amasomo), mukumva ko uko byagenze iyo hose ari nako bizagenda mu Rwanda (cyeretse niba atari ruriya rwa Gasabo muba muvuga, maze kugera mu za bukuru mujye mumba hafi munyibutse), njye bintera ikibazo, nkumva nabagira inama yo kuva muri Politics, mukaza tugafatanya muri za NPOs (Civil Society Actvism).

None se koko reka ngire icyo mbibariza:

Bishoboka bite ko ushobora kuba urota kuzaba Prezida w’u Rwanda (ndavuga kubohoza no kugeza abanyarwanda ku mahirwe bifuza nk’umuyobozi w’igihugu kuko muri system y’u Rwanda Prezida wa Republika niwe ushyiraho Government akanayiyobora) ariko ukumva ko inzira iboneye yo kugera ku ntego wiyemeje ari iyo gukorera ibikorwa bya Politics zawe mu mpunzi z’abanyarwanda zibera iyo gihera, iyo muri Europe na U.S.A na Canada, cyane cyane ukoresheje internet, kandi ubizi neza ko miliyoni zirenze 7 z’abanyarwanda baba imbere mu Rwanda batazi gukoresha internet, cyangwa se nta bushobozi bafite bo kuyikoresha???

Bavandimwe ushaka inka aryama nka zo, hari abanyarwanda benshi bahoze mu nzego z’ubutegetsi zitandukanye, muri za Leta na za Republika zitandukanye, byabaye ngombwa ko bava mu Rwanda bakajya kuba hanze yarwo, bahageze bamesa rumwe , bikomereza ubuzima bwabo, ibya Politics basa nkaho bashiyize mu gatebo.

Ntabwo ibyo bivuze ko badakunda u Rwanda cyangwa se Abanyarwanda, ahubwo bashoboye kubyumva hakiri kare ko “Politics” na “Civil Society Activism” bitandukanye, bahitamo kurya akagabuye, birinda kuvanga amasaka n’amasakramentu, bahitamo izindi nzira (zirahari nyinshi cyane) bazajya banyuzamo inkunga yabo yo gufasha abanyarwanda mu rugendo ruruhanyije rwo kwigeza ku mahirwe twifuza. Rwose aha njye aba nabashimira ubutwari bagize , n’ubupfura (integrity) bwo kwirinda kwiyemeza imirimo badashoboye no gusezeranya abanyarwanda (bibabariye) amasezerano batazasohoza.

Njye ku giti cyanjye ndahamya ko byafasha abanyarwanda bari hanze (abitwa impunzi) muri rusange, ariko cyane cyane abari mu Rwanda (abenshi muri iki gihe barimo kwicwa n’intimba -socio-economic depression- ) by’umwihariko, abiyemeje gukora imrimo ya Politics bashoboye kujya kuyikorera mu Rwanda ( kuko abari k’umurongo wa mbere izo Politics zishaka kuzanira ubufasha niho bari – bari imbere mu Rwanda rwa Gasabo), kandi rwose uyu mwaka wa 2017 nicyo gihe gikwiriye, kugirango abanyarwanda bagire amahirwe (opportunity) yo kwipakurura ingoyi ya RPF, muri aya matora yo muri Kanama 2017, aba Politicians bo muri opposition bagombye kumesa rumwe bakamanuka bakajya gutabara abanyarwanda, cyangwa se ibya Politcs bakabisezeramo kuko burya inzira itageza abagenzi iyo bajya ibagusha ruhabo.

Kungurana ibitekerezo ni imwe mu nzira za demokrasi tugomba gukomeza kwitoza.

Amahoro y’Imana akomeze abane na twe twese hamwe.

Inararibonye Albert GIRANEZA
Répondre
A
Inyandiko yawe ni ndende, aliko kandi ushiritse ubute wese akayisoma, asanga isobanuye neza. Ishingiro ni kuli iriya nyandiko ya Twagiramungu. Bali bakwije ko isingiza gusa Ibyiza ngo byaba byarakozwe na Kagame. Ni ngombwa gusoma inyandiko yose ngo wumve ukuntu nayo isobanuye. Uwayigaya yaba afite ikindi apfa na nyirayo!
Ngarutse kuli Albert Giraneza, nifuje gushyigikira ibyo avuga mugezaho iyi nyandiko nanyujije muli "La Tribune francorwandaise" ijyanye n'ibyo asaba "Aba-nya- Politiki" bakorera hanze ngo "bamese rumwe" batere ingabo mu bitugu by' "Abataripfana".: Azahasesekara se ryali Padri Nahimana?

Azahasesekara se ryali mfura ya mwiza
Ishema ry’Urwatubyaye
Ingabo y’ubwema n’ubwitange
Iyinikije urugendo rw’intwari,
Mutarambirwa, ntego y’abamushagaye?

Uwo Rugira yigombye
Ngo atubere Shakwe ishokeye isibo
Yo kubohora Rubanda
No gusesekaza ituze muli bose.

Nugenda uzagende wikandagira
Kuko ngo inyamaswa idakenga
Iraswa n’umututizi wa mbere.
Aliko n’ubundi ibilindiro bikomezwa
Nuko ibibanza byashijwe amakare!

Nutatirwa ntuzacike intege,
Abasore bakugwa mu ntege
N’abagabo b’ibikwerere mungana,
Bose abo mwanywanye igihango
Ntibazatangwa ku itabaro
Igihe urugamba ruzaba rwambikanye.

Maze uzilinde guteshuka ku ntego
No gutaba mu nama abo mwataramanye,
Hato utaba nta Kavuro aho kuba Kavuna.
Abitabiriye imigabo n’imigambi ubarambeho
Uzahigire kubarinda aho kubarindagiza.

Cyo watambuka neza mwene Gihanga,
Uhangare uwahangayitse Rubanda,
Ukure koko uru Rwanda
Mu nzarwe z’abarusiribanze,
Ishya n’ihirwe byongere bitaramirwe.

Ukwishyira, ukwizana no gusabana
Bisobeke amaboko y’Abanyarwanda.
Rwoga yogeze umutsindo
Itsimbure ubujiji n’ubwoba
Yimike Manzi wa Mwiza.

Turagukunda nyirigikundiro,
Gati kateretswe na Rurema
Ngo uremeshe amatsinda y’urugwiro
Impundu zungikane urwunge
Mu bicu bisaakaye u Rwanda.

Shira amanga urangurure ijwi.
Abataripfana ubaserukire nta mususu,
Abakumva bakugane batijana,
Ukunde winikize urugamba
Rwo kugamburura imbaga
Nyarwanda.

Uzinikize itabaro ryo kurasanira
Ababujijwe amahwemo n’uruhumekero,
Abambuwe Ubusugire n’Ubudahangarwa,
Abato abakene n’abasheshe-akanguhe,
Maze ukunde ube Manzi wa Mwiza.

Uzahoshe umwiryane, ucyure ubuhoro,
Imvura y’umuhindo ihindure ingendo,
Amahunge, amahundo n’amahore,
Ibihaza n’imbogeri bisagambe,
Abahinzi basingize isuka yabo,
Rubanda ikunde ishimire Iyakare.

Uzasubize ka gafuni ku kivi cy’ubucuti
Umugenderano n’abaturanyi usagambe,
Twunge ubumwe kivandimwe,
Mu ruhando rw’amahanga twemarare

N’ubu tambuka neza Imana yaragutoye
Ngo utambagirane ubwuzu n’urugwiro,
Bizambike ikamba ryera
Ubuvivi n’ubuvivure,
Bizashyire kera.

Rilimbwa mu bagushagaye,
Abatakuzi bakumenye,
Ucyure ubuhoro iteka
Mu Rwanda rwa Gihanga.

Rubanda izalirimbe Intsinzi
Intsindirano igende uruhenu
Uruhuri rw’amasaro n’amasimbi
Rutambe ineza mu rukundo
Maze ingoma zihabwe imirishyo.

Inkera izogoge u Rwanda hose,
Amahoro n’ituze biturane,
Urwatubyaye tuzarwubake
Ubuzira-herezo.

Dr A. Gasarasi 20170110
M
Ilijambo lya twagiramungu niryiza, abarinegura sinzi ikibibatera. Nibyo koko ntiyarakwiriye gukomeza gushira Habyarimana mumajwi, kuko aziyuko yarari muruhande rwabishe Habyarimana. Ikindi kintu yenda umuntu yagaya iyinyandiko nuko igerageza kuringaniza Habyarimana na Kagame, nkabantu babayeho murizingomazose tuziyuko Habyarimana yari prezida ukunda u Rwanda kandi ukorera abanyarwanda.

Kagame akunda u Rwanda kubera inyungo arusahurano, kandi ntabwo akorera abanyarwanda ahubyo akorera abazungu bamuhaye umutegetsi. Mugushaka gushimisha abazugungo yahisemo kwica abanyarwanda nokubagaraguza agati.

Ikindi kandi democracy nyayo igomba gutanga ubwisanzure bwogushinga amashyaka menshi, kuvuga yuko ibihugu bikunda amahoro bigira amashaka 2 n'ikinyoma. Kuko mumategeko yibyo bihugu byemera amashaka menshi, nubyo amwe wenda yagiye abura abayoboke hagasigarana makeya manini; ntategeko bagira ryuko bemera amashaka abili gusa. Nonese UYU MUSWA UVUGA YUKO FPR ARISHAKA RYABATUTSI ARASHAKA YUKO TUGARURA MDR PARIMEHUTU KUGIRANGO IBE ISHYAKA RYABAHUTU?

Rekandangize nshima ijambo rya Twagiramungu nubwo ntari mwishyaka rye, ntabwo ngomba kumuca intege kuko aharanira URWANDA RWIZA.
Répondre
A
Abavuga amashyaka meshi no kuyandikisha mu rwanda bishatse kuvuga iki?
amashyaka meshi ni akajagari gusa, gusa. Ibihugu byose byo kwisi bikunda amahora arambye na Democracy bagira amshyaka atarenze atatu 3. Ndetse heshi bagira 2 gusa. Niba mbeshya munyomoze. Ahaba amashyaka meshi amahoro baba bayasezeyeho. Umuvumo uri mubahutu babanyarwanda uzashira aruko bashize, bashiriye kwicumu. Abatutsi bari inyuma yigihugu nimbere mugihuhu mu rwanda mbere ya 1990 bari bafite ishyaka 1 rukumbi nuyu munsi bafite ishyaka rimwe 1 FPR . Niba abahutu mufite amshyaka meshi nukuvuga ko mwasinze amahoro ntakibazo mufite. Imbwa zumva aruko zokejwe amatwi kandi ingurube zigirwa namazi yamarike. Abahutu muzapfe mushire ntacyo nubundi mwari mumaze atari ukwanduza isi muyirukaho. Inkumbi zigomba kuva mumasaka, nurumafu rugomba gukurwa mungano kuko ibyo byose ntibikurana, Ntibishoboka.
Répondre
D
umuja wa Kagame, Shyaka Kanuma mubihe byoguhindura referendum 2015 yagize ati: " Imikorere ya Kagame ninki ya Yezu. Kugira umutegetsi mwiza nka Kagame n'amahirwe aboneka gake kwisi. Urwanda ruracamukeneye."
........kurikira aho umuririmbyi wa Kagame yaririye bone Annee. Nababwiriki, nibashaka bamucire urwa PILATO......

Shyaka Kanuma, nyir’ikinyamakuru Rwanda Focus yatawe muri yombi.

Umuyobozi w’Ikompanyi Rwanda Focus Limited, Shyaka Kanuma, yatawe muri yombi na Polisi y’Igihugu akurikiranyweho ibyaha birimo kutishyura imisoro n’ibijyanye n’isoko rya Komisiyo y’Igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero yatsindiye binyuze mu buriganya.

Umuvugizi wungirije wa Polisi y’Igihugu, Chief Supt. Lynder Nkuranga, niwe wemeje iby’itabwa muri yombi rya Shyaka Kanuma.

Chief Supt. Nkuranga yabwiye IGIHE ati “Shyaka Kanuma yatawe muri yombi ku mugoroba wo kuwa Gatandatu biturutse ku kirego cyatanzwe na Rwanda Revenue Authority kijyanye n’imisoro y’imyaka ishize itarishyuwe ndetse n’ibindi byaha.”

Chief Supt. Lynder Nkuranga yirinze gutanga ibisobanuro birambuye kuri iri tabwa muri yombi kuko ngo hagikomeje iperereza. Gusa yavuze ko ‘ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera mu gihe hagikusanywa ibimenyetso ku byaha akurikiranyweho.”

Bivugwa ko Shyaka abereyemo Rwanda Revenue Authority imisoro ingana na miliyoni 65 z’amafaranga y’u Rwanda atishyuye mu gihe cy’imyaka itatu.

Ashinjwa kandi kuba yarakoresheje impapuro mpimbano agatsindira isoko rya miliyoni 44 z’amafaranga y’u Rwanda ryari ryatanzwe na Komisiyo y’Igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero nyuma y’aho yari yakoresheje amazina y’abantu ariko bo batazi ko bari mu ipiganwa ndetse batari n’abafatanyabikorwa be.

Mu minsi ishize, ikinyamakuru cye, Rwanda Focus, cyandikaga mu rurimi rw’Icyongereza yaragifunze bikaba bivugwa ko byaturutse ku bibazo by’amikoro.

Umwe mu bantu bazi neza ibya Shyaka yabwiye IGIHE ko ‘yari amaze igihe kinini adatanga imisoro, akoresha uburiganya mu kwiba ibigo bitandukanye ndetse ntiyashoboraga no kwishyura abakozi be’.

Bivugwa kandi ko mu gihe yafungaga ikinyamakuru cye, Shyaka yari arimo amafaranga arenga miliyoni 18 abantu batandukanye harimo n’abakozi be.

Ikindi kandi ni uko ngo mu minsi ishize yatse inkunga ya miliyoni eshatu mu kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imiyoborere myiza, RGB, avuga ko ari ayo gukomeza igitangazamakuru cye, ariko ngo akayakoresha mu bindi birimo kwishyura inguzanyo ya banki ingana na miliyoni 90 z’amafaranga y’u Rwanda, n’ubu akaba aribyo yari akirimo kugerageza.

http://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/shyaka-kanuma-nyir-ikinyamakuru-rwanda-focus-yatawe-muri-yombi?url_reload=1#
Répondre
U
Iyo nk'uyu yandika ngo Habyarimana ntiyari kuba umunyagitugu ngo ahe Twagiramungu gutegeka STIR aba ashaka kuvuga iki? STIR se yari société ya Habyarimana? Inabaye iye se bivugako kuyiyobora byahitaga bigira umuntu igicucu cyo kutabona ko Habyarimana yari umunyagitugu? Kuvugisha ukuri ntibyica umutumirano, kuvuga ko Habyarimana yari umunyagitugu ntibivuga ko Kagame atari umunyagitugu, u Rwanda rukeneye umuyobozi utari Habyarimana cg ngo abe Kagame!!
Répondre
K
Mukomere basomyi bo kuri runo rubuga.Twagiramungu rwose agira inyandiko cyanga se imvugo nziza.
Mbonye noneho atatubwiye ko uy'Umwaka aruwo kwitegura gutaha murwa tubyaye.Ubanza nawe amaze kubona ko bitagishobotse.Yavuze ko hagomba kubaho gahunda yo kudwanya inzara yiswe Nzaramba.Arateganya kuzayirwanya ate kandi yibereye hanze n'Ishyaka rye?

Ikindi kuri Twagiramungu ntashobora kwandika cyanga gutanga amatangazo atavuzemo Nyakwigendera HABYARIMANA:Twagiramungu kwibutse nakazina twakwitaga kera nako ujye ugakoresha kugira ngo nabo mwiganye bakibuke.Izina GACOCERO uracyaryibuka?

Uti Habrarimana yari umunyagitugu;abaye umunyagitugu aguha gutegeka STIR aho ntiwibwiraga ko harabo warusumbya ubwenge kuburyo atashoboraga gushira ho undi ukomoka mu majyaruguru nkuko mukunze kuvuga ko bari bihariye byose.Ntabwo STIR yari Societe ya Cyangugu wibuke ko harimo imigabane ya LETA.Icyo tugusaba nugukomeza gukina Politiki wirinda amacakubiri yuko ayo wabibye urabona aho agejeje abanyarwanda.Kera muri Secondaire no muri Universite twari twaraguhaye akazina kurubyiniro tukwita Gacocero;none dore igamaban ryawe ricoceje abanyarwanda nawe utiretse.Ibihanuwe ntibitinda guhera.Umwaka mwiza wa 2017 ukubera Umwaka wo kwisubiraho........
Répondre
K
Maze gusoma inyandiko ya Twagiramungu;nsanze ntanahamwe yavuze kubijyanye n'urupfu rwa Minisitiri wi Burundi.Babandika commentaire mwagiye mujyanirana ninyandiko yanditswe.
Uwitabye Imana imwakire kandi aruhukira mu mahoro.kk nawe aho kugira icyo avuga atera muryuyu ajya ku umugore wavuzwe bari kumwe.Mbifurje Umwaka mushya muhire mwirinda amacakubiri.
Répondre
N
Biratangaza kuba uyu musaza adashobor gukora article cg discour nimwe atavuze Habyarimana. Urwango yamwanze rwakomeje gutuma asa nu ukiri muri opposition kugeza nubu , yiyrengagiza ko Habyara amaze 22 ans apfuye. Amaraso ye wowe ni ibindi byitso azabahagama namwe muzavugishwa mpaka ashyinguwe!
M
Emmanuel Niyonkuru wari ministre w'amazi n'ibidukikije mu Burundi yarashwe n'umuntu utaramenyekana ari kujya iwe mu rugo kuri iyi taliki ya 01/01/2017 ku isaha ya 00H45! Uwamurashe ntabwo yashoboye kumenyekana! Niba ibintu bigeze aho abaministre ba Nkurunziza batangiye kuraswa, ni uko abarwanya ubutegetsi bw'i Burundi batangiye kugira imbaraga zo gutitiza no kujegeza imbonerakure! Ko i Burundi bishimiye ijambo rya Mkapa ryo guhindura abarwanya Nkurunziza imbwa, ese ko batangiye kwica babona Mkapa atarabashutse? Igihe cyose ufite ubutegetsi yiha gusuzugura abamurwanya birangira bamukuruye amatwi nibwo yumva!
Répondre
K
Ko numva ngo bataye muri yombi UMUGORE, Bwana Minister yari avuye mu busambanyi?
Ariko biratangaje kubona igihugu kiri mu ntambara (nibyo U Burundi buri mu ntambara), aba ministiri bidegembya.
M
Abategetsi b'afurika barasekeje. Nkurunziza ati: " Umutekano mu burundi ni rya nawe none Ministre Niyonkuru bamuriye ibord".
Kandi disi ubu wasanda uyu nyakwigendera Ministre nawe yari muri bamwe birirwaga bavyina bamagana ingabo za ONU ngo aha uburundi buratekanye bafite inzego zibakingira!!!!

Ngibyo iby'afrika n'abayo.
Imana iguhe iruhuko ridashira kandi mpojeje umuryango wawe Ministre.

Mukanya turumva bagushuje undi.
Répondre
K
Iyubakire umunara,umunigo nugusimbuka nzi ko urusoro rutagutaruka ku manywa y'ihangu.
Répondre
A
Nkwibarize wowe utanze comment hasi aha.None se abantu bari Iburayi uriyumvishako aribo bazafata iya mbere mu kurwanya ubutegetsi bw'i Kigali? None se abo bari Iburayi nibo bahanganye n'inzara ya Nzaramba? Nibo bakubitwa buri munsi? Nibo se baraswa ngo kuko bakoze ku rusaro rwa Kigali Convetion Center? Urugamba aba bari Iburayi bakora kandi rwemewe ni uko ibibi ubutegetsi buri ikigali bukorera abaturage babivuga bakabyamagana cyane ko batabyemera akaba ari nabyo bahunze, naho abanyarwanda bari mu Rwanda niba bishimiye ibyo bibakorerwa kandi bakaba babona ntacyo bibatwaye, amahoro ni ahinde, bazakomeze bakome amashyi nta ribi ririmo kuko mu kinyarwanda bavuga ko "Ububabaye ariwe ubanda urugi"! Umwaka mushya muhire wa 2017!
Répondre
U
Umwanditsi yarangije inyandiko ye avuga ngo bazarwanye ubutegetsi bw'urwanda etc... aho kuvuga ngo tuzarwanye twese hamwe, we yikuyemo. Abantu nkaba bavugira inyuma yigihugu iyo za Bubiligi n'uburayi baba bamaze kurengwa za Byeli na za Kanyanga mubirinde, tubirinde cyane. Tumenye abo turibo nicyo dukwiye gukora. Bene ngofero twubake umunara umwe, dusenyere umugozi umwe, abandi tubirinde cyane, kandi tubagendere kure cyane.
Répondre
A
Padri wacu Thomas NAHIMANA na mwe mwese Abataripfana aho mwaba muri hose kuri iyi si ya Nyagasani mbaramukije mbifuriza Umwaka mushya muhire wa 2017 n'imigisha itagabanyije ituruka ku Mwami n'Umucunguzi wacu Yesu Kristo.

Umugambi abataripfana bafashe wo gutaha bakajya gukorera politiki imbere mu gihugu ni uwo gushimwa cyane no gushyigikirwa na buri wese wifuriza abanyarwanda Ubwiyunge nyakuri (Genuine social reconciliation), isanamitima rirambye (definitive psychological healing), n'iterambere risaranganijwe (risangiwe na bose - equitable socio-economic development).

Nk'umunyarwanda w'inararibonye kandi wahisemo gutanga inkunga yanjye nyinyujije muri "Civil Society Activism" mboneyeho umwanya wo gushishikariza abanyarwanda bose biyita aba "Politicians", nk'uko bigaragazwa n'amashyaka y'uruhuri (mushrooming so-called political orgnisations) akomeje kugenda avukira hanze y'u Rwanda, na twe abanyarwanda tuba hanze (mu buhungiro) tukaba tuyafata nka "opposition political organisations/parties":

Abayobozi bayo mashyaka bose basabwe kugera ikirenge cyabo mu cya Padri Thomas Nahimana, bose bagatahira mu Rwanda icyarimwe, bakajya kwandikishayo ayo mashayaka yabo, kugirango haboneke opposition nyayo (genuine opposition), itandukanye na ziriya zindi za "RPF proxies" (udukingirizo twa RPF), bitarenze Werurwe 2017, kuko n'ubundi politike nyayo izabohoza u Rwanda n'Abanyarwanda igomba gukorerwa mu Rwanda imbere,ntabwo abanyapolitiki u Rwanda rukeneye kugirango ruve ku ngoyi ya RPF rumazemo imyaka irenze 20 ari abirirwa badushyushya imitwe (baducunga mu bigare - wheelchairs) bibereye muri za Scandinavia, European Union, U.S.A, U.K, Canada, n'ahandi hose, dore ko byatangiye kugaragara ko mu gihe twebwe (bamwe) intambara ya 1990-1994 yatuvanye mu byacu, mwebwe (abandi) yabashubije mu byanyu iyo za Europe, U.S.A, Canada, n'ahandi nk'aho.

Banyarwanda, Banyarwandakazi, ntabwo Politiki izabohoza u Rwanda ari iy'ibi bipindi by'abirirwa badushyushya imitwe kuri internet, haba kuri za blogs zitandukanye cyangwa se kuri za Radios zumvikanira kuri internet, zirirwa ziyobya uburari.

Tuzi neza ko abenshi muri aba twita abanyapolitiki, bakorera hanze y'u Rwanda, kandi kugeza ubu bakaba bakomeje kuduhamiriza ko bari muri opposition, abenshi muri bo babaye muri Government ya RPF, kuva aho ifatiye ubutegetsi mu Rwanda muri Nyakanga 1994.

Kubera impamvu zitandukanye, aba banyapolitiki bahoze ari abambari ba RPF bagiye bava mu Rwanda bagenda badusanga aho twari twarabahungiye, hirya no hino kuri uyu mugabane w'isi. Bahageze icyo bikora baturushije ubugabo kuko aribo batinyutse gushinga ibyo ubu twita amashyaka ya opposition akorera mu buhingiro. Rwose kuri iyi ngingo, amashyi n'impundu ni ibyabo pe (nibo babikwiriye)!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

None rero burya ngo "amaherezo y'inzira ni mu nzu", kandi ngo "Uwakozeyo arangirizamo ukuboko": igihe kirageze ko amashyaka yose ya opposition ajya gukorera politiki mu Rwanda,kugirango amatora ya 2017 azorohere abanyarwanda bamaze kwicwa n'intimba kubera ingoyi y'ubukene nihahamuka bamaze imyaka irenze 20 bafungiwemo na RPF.

Amashyaka yose ya opposition naramuka agereye mu Rwanda icyarimwe, bitarenze Werurwe 2017 kugirango ashobore kwiyandikisha kuzapinganirirwa mu matora ya Prezida wa republika muri Kanama 2017, "liberation" struggle izaba irangiye, kandi hazaba habayeho "Social revolution" izahindura amateka y'u Rwanda ubuziraherezo, kandi u Rwanda ruzaba rubaye urwa mbere mu mateka y'isi, ruzaba rushoboye guhirika ingoma y'igitugu, bikozwe n'abaturage ubwabo, kandi nta maraso y'umuntu n'umwe agombye kumeneka.

Banyarwanda , Banyarwandakazi, tuzi neza ko abenshi muri aba ba nya Politiki bivugira ko bari muri opposition, rwose babaye mu butegetsi bwa RPF, kandi kugeza ubu abenshi muri bo tuzi neza ko nta n'umwe RPF yaba itunga agatoki ngo ni "umu -jenocidaire", ubwo rero ntabwo byumvikana impamvu batajya gukorera politics mu Rwanda, ngo baharanire impinduka muri aya matora ya 2017.

Uwo twumva adakwiriye kujyayo (mu Rwanda) kuko byaba ari ukwiyahura ni nka General Faustin Kayumba Nyamwasa, kimwe n'undi wese bizwi ko yakatiwe "in absentia" n'ubucamanza bwa RPF, aha twavuga nk'abayobozi bamwe na bamwe ba RNC , ndetse n'aba FDLR...

Abandi mwese muzi ko ntacyo RPF ibashinja (uretse kwigumura), nimumanukane na Padiri Thomas Nahimana,mujye guha rubanda nyamwinsi (Rwandan common peoples) amahirwe (opportunity) yo kwibohora ingoyi ya RPF nta maraso agobye kumeneka.

Kwibohoza "is now or never". Nyuma ya Kanama 2017 nta "so-called oppositon politics" zizaba zigikenewe mu buhungiro (hanze y'u Rwanda), cyane cyane ziramutse zikomeje gukorwa n'amashyaka ariho ubu hanze y'u Rwanda, yiyita ko ari muri opposition.

Bavandimwe, njye uko niko mbibona, kuko burya ngo "izabwagura ibihumye uyibona ikibwegetse", kandi na none ngo "akaburiye mw'isiza ntikaboneka mw'isakara".

Umwaka wa 2017 uzatuzanire ibyiza byose twifuza gusangira n'abacu turi mu Rwatubyaye.

Inararibonye Albert GIRANEZA