Igihugu cya Norvège cyagemuriye mu ibanga FPR-Paul Kagame umwanditsi w'ikinyamakuru "Shikama", akaba afungiye Kimironko!
Publicité
Abasomyi benshi b'ikinyamakuru cyo kuri interineti "Shikama" bamaze iminsi bibaza uko byagendekeye ubwanditsi bw'icyo kinyamakuru dore ko inkuru ya nyuma iherukaho yavugaga ku rupfu rwa senateri "Jean de Dieu Mucyo". Inkuru yasohotse ku rubuga "therwandan" ikaba isobanura ko umwanditsi kandi akaba ari nawe nyiri urubuga "Shikama", yagemuwe mu Rwanda n'igihugu cya Norvège bikozwe mu ibanga rikomeye. Bwana Dr Joseph Nkusi akaba afungiye muri gereza ya "Kimironko".
Ibihugu bimwe by'Uburayi byirirwa bibeshya amahanga ngo byubahiriza uburenganzira bw'ikiremwa-muntu, ariko wareba ibikorwa ibyo bihugu bikora ugasanga bihabanye n'ukuri! Ntabwo byumvikana uburyo igihugu nka : Norvège, Ubuholandi, Canada, Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA)... byirirwa bibeshya isi yose ngo byubahiriza uburenganzira bw'ikiremwamuntu ariko ugasanga ibyo bihugu aribyo bya mbere mu kugemurira Paul Kagame abanyarwanda bamucitse kugira ngo abagirire nabi kandi bazi neza ko uburenganzira bw'ikiremwamuntu kuri leta ya Paul Kagame butubahirizwa na gato!
Ese ko Kagame ari kurega abafaransa jenoside ngo kuko babanaga neza n'ubutegetsi bwa Juvénal Habyarimana, nyuma y'ingoma ya Kagame abanyarwanda nabo bazarega ibi bihugu icyaha cyo kugemurira Paul Kagame abahutu kugira ngo bicwe urubozo? Igitangaje ni uko icyo gihe kigeze ibi bihugu byakwisobanura bivuga ko bitari bizi ko mu Rwanda abahutu bicwa urubuzo bamaze gukorerwa itekinika ryo kubahimbira ibyaha! Uku kugemurira Paul Kagame abahutu akabica urubozo ni hahandi ntacyo bizahindura ku isura y'ubutegetsi bwe cyangwa ngo bice intege abanyarwanda bifuza ko ibintu bihinduka!
Ubwanditsi
