France :Perezida François Hollande yiyemeje kutajya mu matora yo kwiyongeza indi manda mu mwaka w’2017!
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane taliki ya 01/12/2016, nibwo perezida w’Ubufaransa François Hollande yafashe ijambo imbere y’abafaransa akemura impaka zari mu ishyaka rye ndetse mu bafaransa bose muri rusange zo kumenya niba azitabira amatora yo gukomeza kuba umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa mu mwaka w’2017 nk’uko itegeko nshinga ryo muri icyo gihugu ribimwemerera. Perezida w’Ubufaransa François Hollande yavuze ko kubera inyungu z’igihugu cy’Ubufaransa no kugirango ishyaka rye rishobore kunga ubumwe mu matora yo mu mwaka w’2017, yiyemeje kutaziyamamaza mu matora yo mu mwaka w’2017 ahubwo akayobora igihugu kugeza manda ye irangiye.
Perezida François Hollande yavuze muri macye ibikorwa yashoboye kugeraho muri manda ye, akaba yagaragaje n’ingorane yahuye nazo, ariko cyane cyane Perezida François Hollande akaba yicuza igitekerezo yagize cyo kwambura abafaransa bakomoka ku banyamahanga ubwenegihugu. Yagize ati : « Ndicuza ikintu kimwe : kuba naratanze igitekerezo cyo kwambura abafaransa ubwenegihugu, kuko natekereje ko ibyo byari gutuma turushaho kunga ubumwe, ahubwo bikaba byarabaye impamvu yo kudutanya ».
Abafaransa benshi batunguwe n’icyemezo cya Perezida François Hollande cyo kutazongera kwiyamamaza kandi abifitiye uburenganzira ndetse akaba yarashoboye kugira ibikorwa agaragaza yagezeho muri manda ye ; ariko bitewe n’uko abarwanyije imiyoborere ye ari abo mu ishyaka rye rya PS, byabaye ngombwa ko yirinda amatora adashyigikiwemo n’igice kinini cy’abayoboke b’ishyaka rye, akaba ariwe ubaye uwa mbere mu baperezida bayoboye Ubufaransa wanze kongera kwiyamamaza ari perezida kandi abyemerewe. Ishyaka rya PS rikaba rigiye gutangira akazi gakomeye ko gushaka umukandida uzahangana na François Fillon mu matora yo mu mwaka w’2017.
Abantu benshi ku isi no mu Bufaransa bakaba batunguwe n’icyemezo cya François Hollande cyo kudashaka kwigundiriza ku butegetsi nk’uko byabaye indwara ku mugabane w’Afurika.
Ubwanditsi.