RWANDA: NONEHO EVODE UWIZEYIMANA AHINDUTSE PEREZIDA WA REPUBULIKA!
Ejo ku itariki ya 04 ukwakira 2016, mu itangazo twagejejweho na minisitiri w’intebe Bwana Anastase MUREKEZI, twamenyeshejwe ko perezida wa repubulika yahinduye abagize guverinoma ye.
Ikigaragara muri iryo hinduka ni uko noneho minisiteri y’ubuzima yabonye umuyobozi, nyuma y’igihe kitari gito uwari umuyobozi wayo Madamu Agnès BINAGWAHO yirukanywe. Ikindi ni uko wa muswahiri wavuze ko azagwa imbere ya Kagame ariwe Musa Fazil HARERIMANA yakuwe ku mirimo ye yo kuba minisitiri w’umutekano mu gihugu. Ibi biranumvikana kuko iyo minisiteri ubwayo itakiriho. Abarebera ibintu hafi muri politiki y’u Rwanda bari bamaze iminsi bibaza uko bizagendekera minisitiri Fazil kuko hafi inshingano zose z’iyo ministeri zari zimaze guhabwa minisiteri y’ubutabera.
Aha twavuga nk’urwego rw’ubugenzacyaha ndetse n’urwego rushinzwe amagereza mu Rwanda. Birangiye rero minisiteri y’umutekano mu gihugu ihirimanye na Musa Fazil. Ni n’amahirwe kuri we kuko atazongera kudagadwa imbere ya Kagame mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu nk’uko byamugendekeye ubushize! Tumwifurije ishya n’ihirwe mu mirimo yindi azashingwa cyangwa se kuguma gutunganirwa ari ku gatebe kamuteguriwe, n’ubwo ako gatebe karyana azashinyirize.
Hashyizweho umwanya mushya muri guverinema wa "superman"!
Icyantangaje cyane ariko, ni uko cya cyamamare mu guhindura itegeko nshinga, Evode UWIZEYIMANA, noneho yahise ahabwa umwanya wo gusimbura Kagame mu nsingano ze! Yagizwe umunyamabanga wa leta ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko. Ese izi nshingano yahawe aho ntizica itegeko nshinga ubwaryo? Ni ubwa mbere mu mateka y’u Rwanda twumvise ko hari minisitiri ushinzwe itegeko nshinga. Ese ubwo inshingano ze ni izihe ? Ni izo guhindura itegeko nshinga se? Niba ari byo se ubwo uruhare rwa rubanda n’abagize inteko ishinga amategeko rwaba ari uruhe ?
Ibi ndabivugira ko itegeko nshinga ryahinduwe ngo bisabwe n’abaturage nyuma y’urujya n’uruza rw’uduseke tutarimo ibiribwa cyangwa amaturo, ahubwo turimo ibipapuro ngo bisaba ko itegeko nshinga ryahinduka maze Kagame akaba perezida iteka ryose, Amina ! Ubu rero uko bihagaze Evode niwe uzajya afata icyemezo ko itegeko nshinga rihinduka ; maze za nkomamashyi zo mu nteko bucye zabikoze ! Rubanda iribagiranye nyuma y’uko RPF iyikoresheje ibyo ishaka ngo yimike Umwami w’abami Paul KAGAME. Niko RPF ikora, iyo bamaze kugukoresha icyo bari bakeneye, bagusuka hanze imbwa zikakurya !
Twizere ko atari ko bizagendera Evode, ariko rero ntacyo arusha abandi bamubanjirije ; azashinyirize igihe cye nikigera kuko kitari kure. Ngarutse ku mutwe w’inkuru yanjye rero, navuga nti : « Evode asimbuye Kagame ku mugaragaro !» Ubundi itegeko nshinga riha perezida wa repubulika umutwaro utoroshye wo kuba umurinzi w’ikirenga waryo (Gardien suprême). Aho kurinda iryo tegeko nshinga, Paul Kagame yararigandaguye mugani w’abarundi ! Mu kugena umunyamabanga wa leta ushinzwe itegeko nshinga, Kagame yiyambuye ububasha bwo kuba umurinzi w’itegeko nshinga maze ubwo bubasha abuha Evode UWIZEYIMANA !
Ibi n’ubwo Kagame abikoze bwose, twamwibutsa ko abikoze yica n’ubundi itegeko nshinga kuko kuba umurinzi w’itegeko nshinga bijyana n’umwanya wa perezida wa repubulika. Azawumuha nawo se raaa ? Reka tubitege amaso. Mbere y’uko RPF ishyiraho itegeko nshinga ryo muri 2003 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu ; mu Rwanda hariho « urukiko rurinda iremezo ry’itegeko nshinga ». Itegeko ryose ryatorwaga ryabanzaga kunyura muri urwo rukiko kugira ngo rurebe niba ritanyuranyije n’itegeko nshinga. Kuva 2003 urwo rukiko rwavuyeho maze igice cy’inshingano zarwo gihabwa urukiko rw’ikirenga. Ubu se Evode asimbuye urukiko rw’ikirenga narwo se kandi ? Noneho Evode si umuntu, arenze kuba umuntu kuko ari superman (mbuze uko mbyita mu kinyarwanda) !
Mu kwanzura iyi nkuru, njye ndabona kwa Kagame bitaboroheye na buhoro ! Birashoboka ko Kagame amaze kubona ko yapfunyikiwe amazi abeshywa ko itegeko nshinga bavuruguse aho kurivugurura rimwemerera kuzakomeza kuba perezida wa repubulika nyuma ya manda ebyiri yemererwa n’amategeko. Ibi rero bigatuma yakwibwira ko Evode azamufasha kumwamwanya abanyarwanda batanga ubusobanuro bwaryo buzaba butandukanye n’uko ryanditse. Bitihi se, Evode akaba ahawe inshingano nshya yo gutegura irindi vugurura mu gihe hazaba habonetse abakandida bahanganye nawe bazamura icyo kibazo cy’uko atemerewe kongera kwiyamamaza ! Aha twavuga nka padiri Thomas NAHIMANA utajya arya iminwa iyo avuga ko itegeko nshinga rivuguruye ritemerera Kagame kongera kwiyamamaza.
Yenda namwe mufite ukundi mubibona ariko njye mu bushishozi bwanjye, yenda butari bwinshi mu bya politiki, ni uko mbibona. Mu kinyarwanda baravuga ngo IGIHUGU GIHIRA IMBWA N’ABASAZI. Niko ubu bimeze, bigaragaza ko igihugu cyacu kigeze ahaga, kubona gishyirwa mu maboko ya Evode UWIZEYIMANA !
Jacques KUBWIMANA