Rwanda :Kwegura ku bushake k’ubuyobozi bwa FPR- Kagame ni ugucyura ishema !
Aba ni abayobozi b'imirenge n'uturere bo mu ntara y'amajyepfo bari gusabwa kwegura niba batongereye mituweli!
Paul Kagame, perezida w’u Rwanda, ntashobora kumara amezi 6 atavugiye mu ruhame ijambo ryumvisha abaturage ko azabica ! Ijambo ryanyuma aherutse kuvugamo ubwicanyi ni iryo yavugiye mu nzu y’ikitabashwa ya KCC ari imbere y’urubyiruko rw’intore rwari ruje kwerekwa iterambere rya Kagame! Muri iryo jambo, Kagame yagize ati : «hazagire utinyuka akore kuri iyi nzu ngo arayisenya muzarebe ! Nzahita mwica, ntabwo binteye isoni, nzahita mwica !» Ubwo bwicanyi bwa Kagame bwahahamuye abitwa abayobozi bo muri leta ye. Abo bayobozi basigaye bavugishwa, bamwe muribo bakaba barahisemo gusubiza ubwo buyobozi Kagame kugira ngo biheshe ishema kuko gukomeza kuba umuyobozi muri leta ya Paul Kagame ari ukurya umwanda ! Dore zimwe mu ngero zigaragaza ko abo bayobozi babaye abarwayi bo mu mutwe :
1)Imbere y’imbaga y’abaturage, perezida Kagame yabajije umuyobozi w’akarere ka GAKENKE impamvu abantu bari gupfa cyane mu karere ayobora (abenshi bicwa n’inzara bakabeshya ko ari malaria ibica). Uwo muyobozi mukumusubizanya ubwoba bwinshi, yagize ati : «Nyakubahwa Perezida, Nkwijeje ko nta muturage wa Gakenke uzongera gupfa!».
2)Perezida Kagame yabajije umuyobozi w’akarere ka MUHANGA, impamvu amazi ya Nyabarongo ahora yanduye ; ibyo bikaba biterwa no kurandura imyaka y’abaturage imisozi ikambara ubusa isuri igatwara ubutaka, ahandi hakaba hacukurwa ibyobo bahambamo amabuye y’agaciro abavuye Congo, nyuma bakabeshya abazungu ko no mu Rwanda hari Colta ; ubwo butaka baterera hejuru bwigira muri Nyabarongo igahinduka itaka gusa ! Uwo muyobozi akaba yarahaye Kagame igisubizo k’ikinyoma nk’icya Semuhanuka ! yagize ati : «Nyabahwa Perezida, turabizeza ko Nyabarongo tugiye kuyigira urubogobogo !»
3)Umunyamakuru yabajije umuyobozi w’akarere ka RUTSIRO icyo ateganya gukora kugira ngo agabanye impanuka z’inkuba zikubita abaturage ayobora bagapfa. Bitewe ni uko nta ngamba zifatwa mu kubaka amazu ngo hashyirweho uburyo bwo kurinda impanuka z’inkuba, kandi hakaba haravugwaga ikibazo cy’amabati yagombaga kubakira abacitse ku icumu yanyerejwe ; uwo muyobozi yacyetse ko uwo munyamakuru ari maneko Kagame amutumye ; mugusubiza uwo munyamakuru uwo muyobozi yagize ati : «tugiye gukaza amarondo n’umutekano».
4)UWAMALIYA Odette wari umuyobozi w’intara y’iburasirazuba yabajijwe ku kibazo cy’inzara yahawe izina rya «Nzaramba » yibasiye abaturage, bamwe bakaba bari gupfa abandi bagahunga igihugu. Uwo muyobozi yasubije uwo munyamakuru muri aya magambo, yagize ati : « Mu ntara y’iburasirazuba nta nzara ihari, abo muvuga ko basuhuka sibyo ahubwo baba batembera muri EAC (umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba) ! ». Naho Geraldine MUKESHIMANA nawe w’umuyobozi, yagize icyo avuga ku kibazo cy’inzara, yagize ati : «Mu Rwanda nta nzara ihari, ahubwo hari amapfa» ! Stella Ford MUGABO yamwunganiye kuri ibyo bisobanuro by’inzara, agira ati : «Kuvuga ko mu Rwanda hari inzara ni ugukabya, kuko nta muntu urerekana umurambo w’umuntu iyo nzara yishe !»
5)Mu nama yahuje ministeri y’umurimo n’iy’urubyiruko n’itangazamakuru, habajijwe ikibazo cy’uko abayobozi b’igihugu bagomba guhanga imirimo kuko aribo babifitiye ubushobozi maze bagatanga akazi ku bashomeri benshi bari mu gihugu. Kuri icyo kibazo, ministre Judith UWIZEYE yafashe ijambo maze agira ati : «Reka ngisubize kuburyo bwahuranyije kuburyo mutazongera kubisubiramo : Ninumva nshonje, nshaka amafaranga, nanjye nzagira uruhare mu guhanga cyangwa se mu gushyiraho icyamfasha mu kugira ngo mbone amafaranga, no gufungura. Niba ntarabigeraho nk’umuyobozi ubwo ni uko amafaranga mfite ampagije. Wowe utayafite gira uruhare mu kuyashaka kuko ni wowe bifitiye umumaro. Ntabwo imirimo dusaba urubyiruko ngo muyihange igomba kuba iy’umuyobozi.»
6)IZABIRIZA Jeanne Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’intara y’Amajyepfo yasabye abayobozi b’uturere tugize iyo ntara ndetse n’imirenge kuzegura ku mirimo y’ubuyobozi bahawe niba imibare yagaragajwe mu kwesa imihigo itazamutse, cyane cyane ku bwisungane mu kwivuza. Bamwe muri abo bayobozi babwirwaga bakaba biyemerera ko ibyo biyemeje nibatabigeraho bazasezera ku bushake bwabo maze « bagacyura ishema ryabo ». Ese Kagame we azegura ryari ngo yiheshe ISHEMA !
7)Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyepfo, Brig. Gen. Emmanuel Ruvusha, avuga ko u Rwanda ari igihugu cyiza ariko gifite abacyanga benshi, yagize ati : «Ndagira ngo mbabwire ikintu kimwe, buriya dufite igihugu cyiza, Abanyarwanda bajya bavuga ngo gitemba amata n’ubuki, igihugu cyacu ni cyiza pe, ariko niko gifite n’abanzi benshi. Abo banzi benshi ni abadashaka ko kiba cyiza, ni abatagishakira amahoro ».
8)Amakuru menshi avugwa n’abaturage kandi akaba yemezwa n’abayobozi b’Uburundi, ni uko ingabo za Paul Kagame zivuganye umurobyi w’umurundi warimo aroba amafi mu kiyaga cya Rweru mu ijoro ryo kuwa 29/10/2016. Igisilikare cya Paul Kagame cyagaramye icyo kirego cy’ubwicanyi bw’umurundi nk’uko tubikesha radiyo « Ijwi ry’Amerika. Umuvugizi w’igisilikare cya Paul Kagame Lt Col René Ngendahimana abisobanura muri aya magambo :
«Nibyo hari ka incident (akantu k’impanuka) kabayeho kuko n’ubundi hariya hasigaye hari ibibazo bihoraho, hari some kind of provocations (hari ibikorwa by’ubushotoranyi … inyinshi (incident) ahubwo usanga abasilikare bacu bazihorera, izo bihoreye ni nyinshi. Hanyuma rero, ejo ibyabaye; koko murukerera hari abantu baje mu mato atatu ngirango, baza bagana ku mazi yegereye inkombe z’u Rwanda ; hanyuma umusilikare wacu arasa isasu rimwe hejuru rya warning (ryo kwihaniza) ashaka kugira ngo arebe, ababaze abo aribo, umwe buribo ava mu bwato araza arabasanga, abandi bari mu mato abiri yandi bahitamo kwibira mu mazi basiga n’ubwato bwabo mu mazi bagenda boga basubira iwabo. Nta muntu rero warashwe ngo bamurase bamwice uwo ariwe wese, uwo mugabo waje kuruhande rwacu, yaraje baramubaza basanga yarimo gukora uburobyi butemewe, ubundi kuruhande rwacu ntabwo abantu bajya kurobamo. Abo rero bari baje mu mazi y’u Rwanda barimo kuroba mu buryo butemewe n’amategeko kuburyo bamufatanye n’amafink’ibilo bingahe…ariko rero igikuru ni uko nta muntu bigeze barasa, ibyo byose ni propaganda nta musilikare wacu wigeze arasa umuntu uwo ariwe wese. »
Ibisobanuro by’izi ngabo za Kagame bihita bizishinja ibyo zishaka kwireguraho, ntabwo twiriwe dusesengura ibi bisobanuro kuko buri wese abona ko ingabo za Paul Kagame zahohoteye abarobyi b’abarundi. Izi mvugo zose zidasobanutse z’aba bayobozi ba FPR Kagame kimwe n’izindi muzi tutarondoye aha ngaha zirerekana isura y’aho igihugu kiri kugana n’aho kigeze ubu! Hamaze iminsi havugwa abayobozi ba leta ya Paul Kagame bari kwegura ; ntabwo icyo ari igitangaza kuko n’ubundi bari basanzwe babeguza kuko mu Rwanda nta demokarasi ihari, ariko igishya kiri mu kwegura muri iyi minsi kubayobozi benshi, ni uko bari kwegura kubushake bwabo kandi bakumva ko uko kwegura kwabo kubahesheje ishema !
Nubwo abanyarwanda bahahamuwe kuburyo buhagije ndetse abenshi muribo bikaba byarabaviriyemo uburwayi, uku kwegura kw’aba bayobozi kuragaragaza ko hari abantu bagishishoza, babona ko amaherezo y’abayobozi ba FPR Kagame ibyabo bizarangira nabi, bakaba babona kutaba muri ubwo buyobozi aribyo byabahesha ishema muri rubanda ! Abayobozi ba FPR barahamagarirwa kuniga abaturage kashonje babacuza utwabo ngo batange mitiweli yo kwivuza kandi bizwi ko amafaranga y’iyo mitiweli ariyo avamo imishahara y’abaganga, umuturage yajya kwivuza akabura imiti cyangwa se ntanasuzumwe na muganga. Hari abayobozi bajya kuzitura ihene z’abaturage bashonje bakazigurisha ngo bakuremo mituweli ! Ni gute se umuyobozi nk’wo ucuza umuturage utwe kimwe n’urandura imyaka mu murima atarwara ihahamuka ritewe n’uko ibikorwa ategekwa gukora ari ubukunguzi ?
Abanyarwanda bashaka kwihesha ishema no kugira agaciro mu baturage bagomba gusubiza FPR Kagame ubuyobozi bwayo kuko kuvuga ko « intore itaganya ahubwo ishaka ibisubizo » ari imvugo ishaje kandi yuzuye ubushinyaguzi!
Ubwanditsi !