Rwanda : Itangazo ry’amayobera ku ishyingurwa ry’umugogo w’umwami Kigeli V Ndahindurwa.
Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa kane taliki ya 20/10/2016 hari itangazo riri gucicikana ku mbuga nkoranyambaga no kuri za telefoni zigendanwa, rivugwa ko ryatanzwe n’ «umuryango w’umwami Kigeli V Ndahindurwa » uri mu Rwanda. Ibinyamakuru byo mu Rwanda leta ikunda kunyuzamo ibitekerezo byayo nabyo biremeza ko iryo tangazo ririho. Igiteye amatsiko n’urujijo muri iryo tangazo, ni uko nta mukono uriho w’abarishyize ahagaragara cyangwa se ngo rigaragaze amazina y’abagize umuryango w’umwami bari mu Rwanda baritangaje !
Ibinyamakuru byo mu Rwanda, bivuga ko abagize umuryango w’umwami Kigeli V Ndahindurwa baba mu Rwanda, batavuga rumwe n’abagize umuryango w’umwami Kigeli V Ndahindurwa baba mu gihugu cya leta zunze ubumwe z’Amerika ku gihugu umugogo w’umwami ugomba gushyingurwamo. Amerika (USA) nicyo gihugu «Umwami Kigeli V Ndahindurwa » yari asanzwe abamo nk’impunzi mbere y’uko atanga.
Abanyarwanda benshi ntabwo bazi abagize umuryango w’umwami Kigeli V Ndahindurwa cyane ko Umwami Yuhi IV Musinga ariwe se umubyara yaciriwe ishyanga (Congo) n’ababiligi ari kumwe n’umuryango we kandi Musinga akaba yaraguye ishyanga. Umwana we Mutara III Rudahigwa wabaye umwami agasimbura se Musinga, yatabarutse nta mwana asize, Kigeli V Ndahindurwa nawe atanze ari incike. Ese abo bagize umuryango w’umwami baba mu Rwanda ni bande ?
Icyo abanyarwanda bazi kidashidikanywaho ni uko Umugabekazi Kanjogera ari nawe nyirakuru wa Kigeli V Ndahindurwa ari nyirasenge wa Paul Kagame, perezida w’u Rwanda muri iki gihe. Ese aho Paul Kagame siwe waba wihishe inyuma y’itangazo ritariho umukono rivuga mu izina ry’umuryango w’umwami Kigeli V Ndahindurwa uri mu Rwanda ? Dore uko iryo tangazo riteye :
ITANGAZO RIGENEWE IBINYAMAKURU.
Twebwe, abagize umuryango w’ Umwami KIGELI V Ndahindurwa Jean Baptiste;
Tumaze kumenya inkuru y’akababaro ijyanye n’itanga ry’Umwami KIGELI V Ndahindurwa Jean Baptiste ryabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki ya 16 Ukwakira 2016;
Inama y’umuryango wa KIGELI V Ndahindurwa Jean Baptiste yateraniye I Kigali tariki ya 19 Ukwakira 2016, imaze kubona ko Umwami yatangiye ishyanga;
Abagize inama y’umuryango wacu bemeje ko umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa Jean Baptiste watabarizwa mu Rwanda.
Umuryango urashimira byimazeyo Abanyarwanda muri rusange na Guverinoma y’u Rwanda by’umwihariko inkunga yemereye umuryango wacu mu mihango yose izakurikira.
Mugire amahoro y’Imana.
Bikorewe, I Kigali, ku wa 19 Ukwakira 2016.
Umuryango w’Umwami KIGELI V Ndahindurwa Jean Baptiste.
Hari ibitumvikana byinshi biri muri iri tangazo :
Uretse kuba abagize umuryango w’umwami baba mu Rwanda batazwi kandi bakaba badashaka kwigaragaza, hari ibindi byinshi bidasobanutse biri muri iri tangazo ; twavuga ibi bikurikira :
1)Ese mbere y’uko uyu muryango wa Kigeli uri mu Rwanda usohora iri tangazo, wabanje kubyumvikanaho n’umuryango wa Kigeli uri muri Amerika cyane ko ari nawo ufite umugogo w’umwami ?
2)Uyu muryango w’umwami uri mu Rwanda ntabwo usobanura inkunga leta y’u Rwanda yawemererye mu ishyingura ry’umwami iyo ariyo. Ntabwo ugaragaza urwego rwa leta rwemeye iyo nkunga n’igihe rwayemereye cyane ko kugeza ubu leta y’u Rwanda (gouvernement cyangwa présidence) bataragira icyo bavuga ku ishyingurwa ry’umwami.
3)Paul Kagame uyoboye u Rwanda muri iki gihe ni mubyara w’umwami Kigeli V Ndahindurwa, kugeza ubu ntabwo aragira icyo avuga kuri iri tanga ry’umwami Kigeli V Ndahindurwa n’uburyo umugogo we uzashyingurwa mu cyubahiro kigomba umwami w’u Rwanda.
4)Kuki abagize umuryango w’umwami aribo bagomba gufata icyemezo cy’aho agomba gushyingurwa kandi Umwami yari umuyobozi mukuru w’igihugu, ugomba gushyingurwa n’igihugu cyose ?
5)Hari abagize umuryango w’umwami babanaga nawe mubuhungiro, ndetse Kigeli akaba yari afite umuvizi we n’abandi bajyanama. Ko aba bantu babana n’umwami Kigeli V bahunze igihugu, bazaza gushyingura mu cyubahiro umugogo w’umwami mu Rwanda, maze imihango yishyingura nirangira bongere bahunge basubire muri Amerika ?
Ese aho Paul Kagame ntiyaba yarananiwe gucyura umwami akiri muzima none akaba agiye no kunanirwa gucyura umugogo we ? Abasomyi ba « veritasinfo » muhawe umwanya wo kutubwira uko mubona iki kibazo.
Ubwanditsi.
