Rwanda : Ibisobanuro bya Nyamwasa ku iraswa ry’indege yarimo Perezida Habyarimana Juvénal mu 1994.
Radiyo mpuzamahanga y’abafaransa RFI, yashoboye kubona no gusesengura ubuhamya bwa Jenerali Kayumba Nyamwasa buvuga ku gikorwa cy’iterabwoba cyo guhanura indege cyabaye mu kwezi kwa Mata 1994 mu Rwanda. Bimwe mu bikubiye muri ubwo buhamya bikaba byarasohowe n’ikinyamakuru cya «Jeune Afrique» kuwa mbere w’iki cyumweru. Ubwo buhamya bwatanzwe na Nyamwasa, nibwo bwabaye imbarutso yatumye abacamanza b’abafaransa bongera gusubukura igikorwa cyo gukomeza anketi zo gushaka ibimenyetso byo kumenya abarashe indege yari itwaye Habyarimana Juvénal nabo bari kumwe kandi abo bose bari muri iyo ndege bakaba barapfuye. Ubwo buhamya bwa Jenerali Nyamwasa bwanditse ku mpapuro ziri ku mapaji 18, akaba yarabutangiye imbere y’umunyamategeko ushinzwe kwemeza impapuro z’umwimerere (notaire) ukorera mu mujyi wa Pretoria wo mu gihugu cy’Afurika y’epfo.
Ubwo buhamya bukaba budafite inyito yo kwitwa ikirego gishobora gushyikirizwa umucamanza, ariko bukaba bwaratumye umucamanza w’umufaransa ufite munshingano ze gukora anketi kuri iyo dosiye, asaba ko anketi zikomeza kugirango ashobore kujya muri Afurika y’epfo kwakira ubuhamya bwa Jenerali Kayumba Nyamwasa mu buryo bukurikije amategeko, Nyamwasa akaba yarabaye umugaba mukuru w’ingabo za Paul Kagame. Kayumba Nyamwasa yashwanye na Paul Kagame bituma ahungira muri Afurika y’epfo mu mwaka w’2010. Nyamwasa yabaye umurame cyane kuko yasimbutse ibikorwa byo kumwambura ubuzima bwe incuro 2 zose ari muri Afurika y’epfo.
Mu mwaka w’2013 nibwo Kayumba Nyamwasa yabwiye radiyo mpuzamahanga y’abafaransa RFI, ko afite ibimenyetso simusiga byerekana uruhare rwa Paul Kagame mu ihanurwa ry’indege yari itwaye perezida Juvénal Habyarimana n’abo bari kumwe ; kandi ihanurwa ry’iyo ndege akaba ariryo ryabaye imbarutso ya jenoside mu Rwanda mu mwaka w’1994 ; muri ubwo buhamya, Nyamwasa yasubiyemo kenshi ibirego yavuze kuva kera, ariko muri iki gihe umwanya munini akaba yarawuhariye ibimenyetso bimugira umwere muri icyo gikorwa k’iterabwoba cyo kurasa iyo ndege.
Mu kwezi kwa Mata 1994, Kayumba Nyamwasa niwe wari ushinzwe urwego rw’iperereza muri FPR Inkotanyi ; FPR ikaba yari igizwe n’inyeshyamba zikuriwe na Paul Kagame. Ariko nkuko abyivugira ubwe, Nyamwasa yamenye ko indege ya Habyarimana yarashwe n’abarwanyi ba FPR, nyuma y’uko iyo indege yari imaze kuraswa. Akaba ari Paul Kagame ubwe wabimwibwiriye.
Muri ubwo buhamya bwe, Kayumba Nyamwasa asobanurako ko, kuri uwo mugoroba indege yarasiwemo, ari nko mu masaha ya saa yine z’ijoro, ubwo yari aherekeje Paul Kagame mu icumbi rye, aribwo yamubwiye ati : « Indege ya perezida Habyarimana,yarashwe n’abasilikare bacu ; nkaba narabitse iryo banga kugira ngo ritamenyekana ». Muri iki gihe, Paul Kagame niwe Perezida w’u Rwanda.
Jenerali Nyamwasa asobanura ko byose byateguwe n’agatsiko k’abasilikare kakoranaga mu ibanga na Paul Kagame. Iryo banga ryo guhanura indege rikaba ryari rizwi n’abantu 3 gusa ari nabo Nyamwasa ashinja mubyukuri kuba aribo bacuze umugambi wo guhanura indege ya Habyarimana, bakanabishyira mu bikorwa. Ako gatsiko k’abasilikare kari kagizwe na : Paul Kagame, perezida w’u Rwanda muri iki gihe, James Kabarebe, ministre w’ingabo muri iki gihe na jenerali Charles Kayonga.
Muri ubwo buhamya, Kayumba Nyamwasa avugamo amazina y’abantu 2 barashe iyo ndege aribo : Franck Nziza na Eric Hakizimana. Nyamwasa asobanura neza cyane uburyo ibisasu (missiles) byakoreshejwe muguhanura iyo ndege byahishwe mu modoka yatwaraga inkwi zo gucana. Nubwo yavuze ibyo, ntabwo Nyamwasa asobanura impamvu Paul Kagame yamwibiye ibanga ry’uko igikorwa cyo guhanura iyo ndege cyashyizwe mu bikorwa, kandi yaramuheje mu bantu bari mu mugambi wo kurasa iyo ndege!
Ku bindi bisigaye, Kayumba Nyamwasa yatanze ibisobanuro byinshi biri ku mapaji menshi bibeshyuza ibyo abatangabuhamya bamuvuzeho. Abo batangabuhamya bakaba barabwiye abacamanza bo mu Bufaransa mu mwaka w’2001 n’2003 ko Kayumba Nyamwasa yagiye mu nama nyinshi zateguraga icyo gikorwa cy’iterabwoba cyo kurasa indege ya Habyarimana. Ubwo buhamya bwatanzwe imbere y’abacamanza b’Ubufaransa, akaba aribwo bwatumye mu mwaka w’2007, Nyamwasa ashyirirwaho impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi.
Inkuru ya RFI, yashyizwe mu kinyarwanda na « veritasinfo ».