Rwanda-Burundi : Ingabo za FPR Kagame zimaze kwivugana umurundi warenze umurongo utukura !
Publicité
Amakuru ari kuvugwa cyane mu binyamakuru byo mu gihugu cy’Uburundi ni ayerekeranye n’umurundi witwa Ramadhan NZITUNGA wishwe n’ingabo za FPR Inkotanyi zimurashe amasasu y’urufaya. Uwo murundi yarashwe arimo akora umurimo w’uburobyi mu kiyaga cya Rweru. Mu minsi ya shize, Paul Kagame yavuze ko abarundi bahora bamutuka ko bazamumesa ntacyo bazamutwara, ariko ko abo barundi nibaramuka barenze umurongo utukura, batazamenya ikibakubise ! Ibyo nibyo byabaye kuri Ramadhan!
Bwana Ramadhan NZITUNGA, ni umuturage w’umurundi utuye ku gasozi ka Gatete ko muri komine ya Busoni yo mu ntara ya Kirundo iherereye mu majyaruguru y’Uburundi. Mu masaha ya saa moya n’igice ku isaha ya mu gitondo yo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 29/10/2016, nibwo Ramadhan yarashwe amasasu y’urufaya n’abasilikare b’abakomando bo mu ngabo za FPR Kagame.
Bwana Ramadhan yarashwe ayo masasu ari mu gikorwa cyo kuroba amafi mu kiyaga cya Rweru, akaba yari kumwe n’abandi barundi babiri ; muri abo barundi, umwe yashimuswe n’ingabo za FPR Kagame zimujyana mu Rwanda, mu gihe undi we yashoboye kurusimbuka arahunga. Aya makuru y’urupfu rwa Ramadhan akaba yemezwa n’umuyobozi wa komine Busoni, Madame Marie Claudine Hashazinka.
Kugeza ku masaha twandikaho aya makuru, umurambo wa Ramadhan NZITUNGA uracyari kureremba hejuru y’amazi y’ikiyaga cya Rweru nk’uko indi mirambo yose yavaga mu Rwanda ihambiriye mu mifuka yarerembaga hejuru y’amazi mu kiyaga cya Rweru mu bihe byashize ; gusa ubuyobozi bw’Uburundi bukaba buri gukora ibishoboka byose ngo bukure uwo murambo mu mazi !
Ikibazo abarundi benshi bibaza ni ukumenya uko bizagenda, ese uyu murundi urwe rurarangiye, apfuye ubusa kuburyo abamwishe ntacyo bazabazwa ? Biramutse ari uko bimeze, abaturage b’abarundi bagirira ikihe kizere abayobozi babo ko bazashobora kubarinda ubwicanyi bw’inkotanyi ?
Source : média Burundi
