Rwanda : Inkotanyi zirivuga ibigwi byo kwica abaturage 2 b’abarundi zibarashe !
[Ndlr :Inkotanyi wazigaya ikindi ariko ntiwazigaya kwica abaturage b’abasivili badafite intwaro! Lt Col René Ngendahimana yemeje amakuru y’uko inkotanyi arizo zarashe abaturage 2 b’abarundi bagahita bitaba Imana ! Uko kwivuga ibigwi Ngendahimana akaba yakunyujije mu kinyamakuru «igihe.com » cyahindutse urubuga leta ya Paul Kagame inyuzamo ubutumwa bwayo! Igitangaje ni uko urubuga rwitwa « imirasire.com » rwandikira mu Rwanda rwatangaje ko abo baturage bishwe n’imbonerakure z’i Burundi (kanda aha usome iyo nkuru y’ikinyoma) !
Ese iki kinyamakuru k’imirasire gishaka kwambura ubutwari bwo kwica abaturage « ingabo z’inkotanyi » kirakorera nde ? "Igihe" cyatangaje iyi nkuru y'ubwicanyi ku italiki ya 31/08/2016, naho imirasire itangaza inkuru y'ikinyoma kuri ubu bwicanyi ku italiki ya 01/09/2016! Iyo "imirasire" itangaza iyi nkuru y'ikinyoma mbere y'uko igihe gisohora inkuru nyayo byari kumvikana ko ntamakuru nyayo bari bafite, ariko kuba baratangaje ibinyoma nyuma y'inkuru nyanyo, ni uko hari imbaraga zibyihishe inyuma zishaka kujijisha abaturage! Dore inkuru nyayo ivuga uko inkotanyi ziyemerera ubwazo ko arizo zarashe abarundi !]
Abasirikare b’u Rwanda bari ku burinzi mu Murenge Bugarama mu Karere ka Rusizi barashe abaturage babiri b’u Burundi nyuma y’aho ahagana saa cyenda z’ijoro bambutse umupaka bababaza abo ari bo ntibasubize bakagira amakenga. Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col René Ngendahimana, yemereye IGIHE ko iri sanganya ryabayeho biturutse ku kuba abasirikare b’u Rwanda babajije abo baturage bari bageze kuri batanu abo ari bo, abandi ntibasubiza.
Byabereye mu Mudugudu wa Ruhwa mu Kagari ka Ryankana, Umurenge wa Bugarama ho mu Karere ka Rusizi. Ibyo ngo byatumye ingabo z’u Rwanda zigira amakenga y’abo ari bo dore ko mu minsi ishize hari abajura bavuye i Burundi bagera muri ako gace bakaharasa umuturage w’u Rwanda ukuguru. Lt Col Ngendahimana yabwiye IGIHE ati “Byabayeho. Ni hafi y’umupaka mu Mudugudu wa Ruhwa, hari nka saa cyenda n’igice za mu gitondo. Bari abantu barenga babiri [bagera kuri bane cyangwa batanu]. Binjiye ku mupaka abasirikare bacu barabikanga, bababaza abo ari bo ntibasubiza.”
“Aho byabereye ni mu gice na none abantu baturutse i Burundi umuturage w’u Rwanda wari urinze imyaka ye yashakaga kubahagarika umwe muri bo amurasa ukuguru. Abasirikare kuko bazi ko ari agace karimo ibibazo, kubera uko kuntu abo bantu bambutse muri icyo gicuku, bababajije abo ari bo ntibasubize, icyakurikiyeho ni uko babarashe ku bw’amahirwe make babiri barapfa.” Yakomeje atangaza ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ari bwo byaje kugaragara ko abo bapfuye bari abaturage gusa ngo icyari kibazanye mu Rwanda cyo ntikiramenyekana.
Lt Col Ngendahimana ati “ Mu gitondo ni bwo abasirikare baje gusanga bari abasivili bari bambutse baje mu Rwanda ariko iperereza riracyakorwa kugira ngo tumenye ngo bagenzwaga n’iki muri ayo masaha.” Kuba ‘amabandi’ aturutse i Burundi yarazaga mu Rwanda agakora ibyaha nk’aho yarashe umuturage, ngo ni byo byateye ingabo z’u Rwanda amakenga.
Inkuru y’igihe