Gabon :Kuki Ali Bongo Ondimba nta mpungenge atewe n’imvururu zatewe no kwiba amajwi mu matora ?
Kuwa gatanu taliki ya 26/08/2016 abaturage b’igihugu cya Gabon bazindukiye mu matora yo gutora umukuru w’igihugu. Ibiro bishinzwe amatora muri Gabon byagombaga gutangaza izina ry’uwatsinze amatora ku cyumweru taliki ya 28/08/2016. Abakandida 2 bari bahanganye muri ayo matora akaba ari : Bwana Ali Bongo Ondimba usanzwe ayobora icyo gihugu kuva mu mwaka w’2009 asimbuye se Omar Bongo wari umaze kwitaba Imana, Bongo yayoboye Gabon guhera mu mwaka w’1967. Undi mukandida ni Bwana Jean Ping nawe wabaye inshuti magara y’umuryango wa Omar Bongo igihe kirekire ndetse akaba ari muramu wa Ali Bongo kuko Jean Ping yarongoye mushiki wa Ali Bongo witwa Pascaline Bongo n’ubwo baje gutana.
Ku cyumweru taliki ya 28/08/2016 ntabwo komisiyo y’amatora yashoboye gutangaza amajwi, abaturage bakomeje gutegereza mu mutuzo igihe amajwi azatangarizwa kugeza kuwa gatatu taliki ya 31/08/2016, kuri uwo munsi komisiyo y’amatora yatangaje ko Ali Bongo Ondimba wari usanzwe ari perezida w’icyo gihugu ariwe watsinze amatora ku rugero rw’amajwi ya 49,85% ; akaba yararushije muramu we Jean Ping amajwi agera ku bihumbi 5 gusa! Uruhande rw’abashyigikiye Jean Ping ruvuga ko mu gihe cyose komisiyo y’amatora yari yanze gutangaza amajwi, yarimo itekinika uburyo bwo kwibira Ali Bongo amajwi. Itangazwa ry’uko Ali Bongo ariwe watsinze amatora, ryateye imvururu mu murwa mukuru wa Gabon ariwo Libreville, ingoro y’inteko ishingamategeko iratwikwa, ingabo z’igihugu za Gabon zigaba igitero ku rugo rwa Jean Ping zikoresheje indege ya kajugujugu zica abaturage 2; abaturage barenga 1000 bakaba bamaze gutabwa muri yombi kandi n’ubu twandika iyi nkuru imvururu zirakomeje.
Kugira ngo izo mvururu zihagarare, uruhande rwa Jean Ping, igihugu cy’Ubufaransa cyakolonije Gabon, leta zunze Ubumwe z’Amerika ndetse n’ibindi bihugu, birasaba komisiyo y’amatora gutangaza imibare ya buri biro by’amatora kugira ngo ukuri kugaragare, cyane ko imibare yavuye mu ntara ya «Haut Ogooé » ari nayo Ali ongo avukamo irimo urujijo rwinshi cyane, ariko perezida wa Gabon akaba yateye utwatsi icyo kifuzo cyo gutangaza amajwi yose, akaba avuga ko yatsinze amatora nta kindi kigomba kongerwaho ! Kugira ngo agabanye igitutu cy’amahanga, perezida Ali Bongo yikomye cyane Ubufaransa, abusaba kutivanga mu bibazo by’amatora ya Gabon kuko buramutse bubikoze bwaba bukomeje kwitwara nk’abakoloni! Iyi mvugo ya Ali Bongo akaba ariyo abanyagitugu bose bo muri Afurika bakoresha kugira ngo bakomeze kugundira ubutegetsi nta muntu n’umwe uteye urutoki hejuru !
Ali Bongo akaba adatewe impungenge na gato n’imvururu z’abaturage badashyigikiye ubusambo bwe bwo kwiba amajwi, abakurikiranira hafi politiki ya Gabon, bakaba batanga impamvu zikurikira :
1).Ali Bongo afite ingabo z’igihugu zimushyigikiye, dore ko mu gihe se Omar Bongo yitabaga Imana mu mwaka w’2009, umuhungu we Ali Bongo Ondimba ariwe wari ministre w’ingabo! Izo ngabo za Gabon kimwe n’inzego z’ubutegetsi zose ndetse n’umutungo utari mucye Gabon ifite, Ali Bongo azabyifashisha mu gucecekesha abaturage.
2).Igihugu cy’Ubufaransa gifite ijambo rikomeye muri Gabon ndetse icyo gihugu kikaba gifite umutwe w’ingabo ukomeye muri Gabon cyafashe icyemezo cyo kutivanga mu bibazo by’amatora yo muri Gabon. Ubutegetsi bw’igihugu cy’Ubufaransa nibwo bwashyigikiye umuryango wa Ali Bongo mu myaka 50 yose uwo muryango uyoboye Gabon ; Ubufaransa akaba nta nyungu bubona mu gukuraho Ali Bongo kandi yarabuhaye byose! Iyo myitwarire y’Ubufaransa ku kibazo cya Gabon ikaba yatumye abakunzi ba Jean Ping bajya mu mihanda i Paris basaba ubufaransa n’amahanga gutabara abaturage ariko nta numwe ushobora kubatega amatwi !
3)Indi mpamvu ituma Ali Bongo nta mpungenge afite ni uko abaturage ndetse n’amahanga asanga Jean Ping wibwe amajwi nawe afitanye isano ya hafi n’umuryango wa Omar Bongo kuko ari muramu wa Ali Bongo, bityo kubera iyo sano ya hafi abo bagabo bombi bafitanye, bikaba bishobora gutuma uburakari bw’abaturage buhosha kuko n’ubundi baba babona nta mpinduka igaragara iri mu butegetsi, gusa imyaka 50 ni myinshi cyane kuburyo abaturage benshi bashaka kumva irindi zina ry’umukuru w’igihugu ritari Bongo !
Muri macye ngiyo demokarasi y’Afurika : ni ukwiba amajwi, guhirika ubutegetsi, guhindura itegeko nshinga, kwica abatavuga rumwe n’ufite ubutegetsi, kugundira ubutegetsi kugeza avuyemo umwuka! Abaturage bagera kuri 5 akaba aribo kugeza ubu bamaze kwicwa n’imvururu zo muri Gabon naho igihugu cy'Ubufaransa kikaba cyasabye akanama gashinzwe amahoro ku isi ka ONU guterana igitaraganya kagasuzuma ikibazo cya Gabon.
Ubwanditsi.