Rwanda: «Gahunda ya kirimbuzi ya FPR Kagame yo mu mwaka w’2016 yiswe « umwaka wo gutaha amakwe ! »
[Ndlr : Abanyarwanda baca umugani ugira uti : «umuntu asiga ikimwirukaho ariko ntashobora gusiga ikimwirukamo» ! Amakuru «veritasinfo» yagejejweho n’umwe mu bakozi bakora mu biro bya Paul Kagame, arashimangira ukuri kuvugwa muri uwo mugani wa kinyarwanda : Leta ya FPR Kagame muri iki gihe ihanganye n’ibibazo yikururira ubwayo, bikayizanamo akajagari no guhuzagurika muri gahunda zayo yihaye! Uwo mukozi yamenyesheje «veritasinfo» ko mu gihugu cyose cy’u Rwanda hagaragara ubwoba no kwishishanya biterwa n’ibibazo bikomeye biri mu gihugu ariko abaturage bakaba badashobora gutinyuka kugira icyo bavuga kuri ibyo bibazo kubera iterabwoba ubutegetsi bwa FPR Kagame bubashyiraho kugirango baceceke! Nyamara ibyo bibazo ntibiteye ubwoba abaturage gusa kuko n’abayobozi bakuru uhereye kuri perezida Paul Kagame kugera hasi bafite ubwoba! Igisubizo abayobozi bakuru batanga kuri ibyo bibazo biterwa n’ubuyobozi bubi akaba ari ukwica abantu benshi bashoboka baketsweho gutekereza kuburyo bunyuranye na Paul Kagame, ubwo bwicanyi bugakorerwa imbere mu gihugu no hanze yacyo! Dore ubwo buhamya ntacyo duhinduyeho:]
Nkaba nifuje kunyuza iyi nyandiko yanjye mu kinyamakuru cya «veritasinfo» bitewe n’uko mbona abanyarwanda benshi aricyo kinyamakuru cyo hanze bakunda gusoma cyane, kandi inyandiko zinyuramo zikaba zitarimo ibitutsi cyangwa amakabyankuru n’ubushotoranyi! Amakuru mbabwira aha ni ayo nahagazeho cyangwa se nabwiwe n’abayahagazeho ndashobora gutangaza amazina yabo kubera umutekano wabo! Mbabazwa cyane ni uko abanyarwanda bari hanze y’igihugu bafata abanyarwanda bene wabo bari imbere mu gihugu nk’abanzi cyangwa se maneko za FPR Inkotanyi kandi nyamara twese turi abavandimwe! Kuba bene wacu bari hanze twe tukaguma mu gihugu ntabwo bidushimisha, cyane ko natwe aho turi tubaho mu bwoba bwo gufungwa cyangwa kwicwa ku isaha iyo ariyo yose, niyo mpamvu nsaba abanyarwanda bose bari hanze kujya bazirikana abanyarwanda bari mu gihugu.
Abo batutsi bo muri RNC bari hanze nibo bakangurira abandi batutsi bari imbere mu gihugu babumvisha uburyo bazarwanya manda ya gatatu ya Paul Kagame. Maneko za Kagame zikaba zaravumbuye ko abatutsi b’imbere mu gihugu batangiye kurwanya Kagame bakoresheje propaganda yo kumvikanisha ko Umwami Kigeli V Ndahindurwa agomba gutaha mu Rwanda nk’umwami! Abajyanama ba Kagame basanze abatutsi b’imbere mu gihugu bari kugenda bacengeza mu mitwe y’abandi batutsi izina ry’umwami bitwaje ubuhanuzi, bakagenda bavuga ko Kagame naguma k’ubutegetsi nyuma y’umwaka w’2017 u Rwanda ruzaba rugushije ishyano, bityo kugira ngo ayo mahano ahagarare umwami akaba agomba gutaha mu gihugu amahoro akabona kuboneka!
Icyo cyemezo cyo kugenzura aboherejwe gukora ubwicanyi cyafashwe hakurikijweko hari abantu boherejwe mu gihugu cy’Ububiligi kwica abanyepolitiki barwanya leta ya Paul Kagame mu mwaka w’2013, bamara kuhagera bagahita baka ubuhungiro bwa politiki muri icyo gihugu bakamena amabanga yose babahaye! Nk’uko nabibasobanuriye, iyi gahunda ntabwo izwi n’urwego na rumwe rw’ubuyobozi bw’igihugu cy’u Rwanda ahubwo yateguwe na rwa rwego rukorera mu kinyegero kandi rufite ububasha, Paul Kagame ayiha umugisha, gusa rero ingaruka z’iki cyemezo zizaremerera RPF n’igihugu cyose kandi abitwa ko ari abayobozi bazabazwa aya mabi yose kandi batarayagizemo uruhare; gusa ntibizabatangaze ko hari n’abayobozi bakomeye bazicwa bakekwaho kurwanya manda ya gatatu ya Paul Kagame!
Nihaye amazina ya Habinshuti Gonzag kubera ikibazo cy’umutekano wanjye, nkaba ndi umukozi muri perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, nkaba nganira n’abantu benshi banyuranye bigatuma menya amakuru y’ibintu byinshi bibera mu gihugu bitewe n’umwanya nkoramo. Nsoma ibinyamakuru byinshi byandikirwa imbere mu gihugu n’ibindi byandikirwa hanze yacyo. Ndi umuyoboke wa FPR inyuma gusa nk’uko abanyarwanda benshi bameze ariko ku mutima ishyaka ryanjye akaba ari uko u Rwanda n’abanyarwanda bagira umutuzo bakareka gukomeza guhangayikishwa n’ibibazo bikuruwe n’abategetsi bikunda ubwabo.

Iki gihugu cy’u Rwanda kiyobowe mu buryo bw’amayobera : Hari abayobozi bazwi bari mu nzego z’ubuyobozi bakora akazi ka buri munsi, ariko abo bayobozi bakaba bafite abandi bayobozi nabo bari mu myanya yabo ariko batazwi, abo bayobozi bombi batanga raporo mu rwego rukuru rw'igihugu (Perezidansi) ariko raporo zimwe zikajya ku bakozi bazwi izindi zikajya kubatazwi. Raporo zitanzwe n’abo bakozi batazwi ni nzego zisanzwe z’ubuyobozi nizo zihabwa agaciro cyane kurusha izitanzwe n’abayobozi bazwi. Ibi mbibabwiye kugira ngo mwumve akaga abanyarwanda barimo, baba ari abirirwa basakuza cyane bavuga hose ko bakorera FPR cyane kurusha abandi cyangwa se ari umuturage utazi iby’ubuyobozi aho biva n’aho bigana, ingaruka z'iyi mikorere zibageraho bose kimwe.
Abo bayobozi batazwi kandi bafite n'ububasha budasanzwe nibo bagiye gutuma FPR yose ihirima kandi n’abaturage benshi bakabigenderamo. Muri uru Rwanda twirirwa duhanganye n’ibibazo twikururira ubwacu kandi ibyo bibazo biba bikomeye cyane, umugabo witwa David Himbara wabaye umujyanama wa Perezida Paul Kagame yabisobanuye neza n’ubwo njye mbona abantu benshi bataramwumvise, Himbara yagize ati : «Gukorera leta ya Paul Kagame biravuna cyane, kandi umusaruro uvuye muri ako kazi ntugaragara kuko abantu bakora akazi kenshi ko guhangana n’ingaruka z’ibyemezo bifutamye Paul Kagame aba yafashe ubwe, ingaruka zabyo zikavuna abakozi kuko zigira uburemere bukomeye kurusha gukora akandi kazi gasanzwe» !
Gahunda y’ «Umwaka wo gutaha amakwe » :
Iyo ni gahunda yafashwe na rwa rwego rw’abayobozi batagaragara ba FPR, ikaba igiye gushyirwa mu bikorwa kuko Kagame yamaze kuyemeza. Iyo gahunda ikaba igamije kugirira nabi abanyarwanda b’impunzi bari mu bihugu binyuranye byo ku isi ariko ikaba izibanda cyane cyane ku mpunzi ziherereye mu bihugu by’Afurika y’amajyepfo aribyo : Malawi, Mozambike, Afurika y’epfo na zambia. Naganiriye n’umusilikare umwe wa RDF uri muri iyo gahunda ansobanurira neza uko «Gahunda y’umwaka wo gutaha amakwe» iteguye n’impamvu iyo gahunda yashyizweho, nsanga ibyemezo bifatwa n’abayobozi ba RPF bicuramye cyane kandi bikaba bizagira ingaruka zikomeye kuriyo ubwayo no kugihugu nta muntu usobanukiwe ! Uwo musilikare yansobanuriye ko iyo gahunda ari iyo gushimangira « manda ya gatatu ya Paul Kagame » izatangira mu mwaka w’2017.
Uwo musilikare yansobanuriye ko maneko za Paul Kagame zazengurutse mu gihugu cyose cy’u Rwanda ndetse no hanze yacyo, zisanga abanyarwanda batazemera ko Kagame aguma ku butegetsi nyuma y’umwaka w’2017, ndetse ko ibihugu bikomeye bishobora kuzatera ingabo mu bitugu abaturage bazivumbura ku butegetsi bwa Kagame nyuma y’umwaka w’2017. Maneko za Kagame zasanze abatutsi bibumbiye mu ishyaka rya RNC, abenshi muribo bakaba baherereye mu bihugu byo muri Afurika y’amajyepfo aribo bafite ubukana bukomeye cyane mu kurwanya manda ya Paul Kagame yo mu mwaka w’2017.

Uwo musilikare yambwiye ko Maneko za RPF zasanze abahutu bose bari mu Rwanda baryamiye amajanja mukuzarwanya manda ya gatatu ya Paul Kagame yo mu mwaka w’2017. Maneko za RPF zasanze abahutu bo mu Rwanda bari abayoboke b'ishyaka rya MDR ndetse n’abandi bari muyandi mashyaka mbere y’umwaka w’1994 bagirana ibiganiro bya rwihishwa n’abayoke b’ishyaka rya RDI Rwanda Rwiza riyobowe na Bwana Faustin Twagiramungu baherereye mu bihugu by’Afurika y’amajyepfo ndetse no mu mashyamba ya Congo.
Maneko za RPF zasanze abahutu bo mu Rwanda baramize bunguri ibitekerezo bya Twagiramungu kandi bakaba bajijisha ko bakunda Paul Kagame! Twagiramungu akaba arushijeho gutera ikibazo Paul Kagame kuko ari hanze y’u Rwanda, akaba azwi n’amahanga kandi n’abanyarwanda benshi bakaba bamukurikira, ibyo bikaba bishobora kuzaba ikibazo gikomeye cyane mu mwaka w’2017 mu gihe Twagiramungu yahamagarira abaturage kurwanya manda ya gatatu ya Kagame! Kuba Twagiramungu afite impunzi zemera ibitekerezo bye ziri mu mashyamba ya Congo nacyo ni ikindi kibazo kirushijeho gutera impungenge Paul Kagame !
Kubera urwo rusobekerane rw’abahutu batishimiye leta ya Paul Kagame n’abatutsi bayirwanya kandi abo bose bakaba bari imbere mu gihugu no hanze yacyo ; abajayanama ba Paul Kagame bamugiriye inama yo gaca intege abo bantu bose baba abari imbere mu gihugu n’abari hanze yacyo; iyo gahunda niyo yiswe « Umwaka wo gutaha amakwe ». Kugira ngo iyo gahunda igende neza no kwishishanya biveho; abahutu bari imbere mu gihugu nibo bazajya baneka abahutu bene wabo batemera ubutegetsi bari imbere mu gihugu no hanze yacyo, n’abatutsi baneke abandi batutsi batemera ubutegetsi bari imbere mu gihugu no hanze yacyo.
Amatsinda yo kurwanya abahutu n’abatutsi batemera manda ya gatatu ya Kagame yo mu mwaka w’2017 yamaze gutegurwa, abazoherezwa hanze bazajya babanza kugirana ubushuti n’abo basanzeyo, mu gihe bazaba bamaze kugirana ikizere akaba aribwo babona uburyo bwo kubica nta nkomyi bakoresheje uburyo bwose bubashobokeye: imbunda, uburozi, impanuka y’imodoka… Uyu musilikare wa RPF yambwiye ko ayo matsinda yoherejwe kugirira nabi abanyarwanda nayo azaba agenzurwa n’andi matsinda azoherezwa rwihishwa kugira ngo arebe ko ibyo babatumye gukora babikurikiza kandi ushatse kumena ibanga nawe bahite bamwica!

Uru ni urugero rumwe mbagejejeho rw’icyemezo giteye ubwoba rugaragaza uburyo u Rwanda ruyobowe, uyu mushinga uzatwara ubuzima bw'abantu n'umutungo utagira ingano w'abanyarwanda, abanyarwanda bari hanze n’abari imbere mu gihugu bakaba bagomba kumenya imikorere y’ubuyobozi bwa leta ya RPF bityo bakareka kwitana ba mwana, bashinjanya kuba ikitso ngo kuko wasigaye mu gihugu cyangwa uri hanze yacyo, ahubwo abanyarwanda nibamenye aho ibyemezo bibagirira nabi bifatirwa maze bafate ingamba zo kwirinda!
Biracyaza.
Habinshuti Gonzag
Kigali- Rwanda