Siriya : Urujijo, igihugu cya Turikiya kiri kurasa imitwe ishyigikiwe n’Amerika !
[Ndlr : Uko intambara yo kurwanya umutwe wa leta y’Islam EI uri muri Siriya na Irak igenda irushaho gutinda, niko urujijo rugenda rurushaho kwiyongera mu bihugu bikomeye byahagurukiye kurwanya iyo leta y’ibyihebe. Igihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika (USA) gihuriye mu muryango umwe wo gutabarana wa OTAN n’igihugu cya Turikiya, bikaba bifatanyije urugamba rwo kurwanya ibyihebe. Amerika ariko ikaba ifasha umutwe wa YPG mu kurwanya ibyihebe muri Siriya ariko YPG ikaba irebana ayingwe na leta ya Turikiya !
Hashize iminsi 6 Turikiya yohereje ingabo muri Siriya zo kugutera inkunga imitwe irwanya leta ya Siriya ariko iyo mitwe ishyigikiwe na Turikiya ikaba inarwanya umutwe wa YPG ushyigikiwe n’Amerika ndetse n’abafaransa; mu gihe Uburusiya nabwo burwanya YPG kimwe n’indi mitwe ishyigikiwe na Turikiya, kuko iyo mitwe yose irwanya perezida wa Siriya!
Muri iki gihe intambara yo kurwanya ibyihebe hagati y’ibihugu binyuranye kandi bikomeye ikaba itera urujijo rukomeye, kuko buri gihugu kirwana ukwacyo ndetse rimwe na rimwe ibihugu bivuga ko bifatanyije mukurwanya EI bikaba birwana hagati yabyo binyuze mu nkunga ibyo bihugu biha imitwe ihanganye muri iyo ntambara yo kurwanya ibyihebe! Twavuga se ko Turikiya igiye gufatanya n’Uburusiya mu kwirukana Amerika n’abanyaburayi muri Siriya binyuze mu kurwanya umutwe w’abakurudi witwa YPG ushyigikiwe nabo ?]
Leta Zunze ubumwe z’Amerika, kuri uyu wa mbere, zasabye ko imirwano muri Siriya, hagati y’ingabo za Turukiya n’amatsinda akorana na Amerika yahagarara. Brett McGurk, uyoboye intumwa z’Amerika mu rugaga rurwanya umutwe wa Leta ya Kiyisilamu yanditse ku rubuga rwa Twitter ko yamaganye imirwano ibera mu mujyi wo majyepfo ya Siriya, Jarabulus, kandi yavuze ko, ingabo z’Amerika, nta ruhare zagize muri ubwo bushyamirane.
Abarwanya ubutegetsi bwa Siriya, bashyigikiwe na Turukiya bafashe imidugudu byibura ine, n’umujyi umwe, babyambuye ingabo z’abakurude muri ako karere. Hari amakuru avuga ko, ibitero by’indege za Turukiya, byishe abasivili 35.
Source : Ijwi ry’Amerika