Rwanda : Umwami Kigeli wa V Ndahindurwa yiyemeje kuzagwa ishyanga aho gutegekwa na Paul Kagame !

Publié le par veritas

Kigeli V Ndahindurwa yizihiza isabukuru y'imyaka 80 y'amavuko

Kigeli V Ndahindurwa yizihiza isabukuru y'imyaka 80 y'amavuko

Mu gihe benshi baba bibaza impamvu umwami Kigeri V Ndahindurwa agize imyaka 80 atararongora, Esra Mpyisi, inararibonye mu by’amateka y’u Rwanda n’iby’ingoma ya cyami mu Rwanda yagize icyo abivugaho ndetse anavuga igituma uyu mwami yanga gutahuka.

Pasiteri Mpyisi avuga ko Kigeli V Ndahindurwa yanze gushaka umugore ari mu mahanga kandi kizira mu muco nyarwanda, kandi ko mu gihe yari gushaka umugore ari mu mahanga, nta kabuza u Rwanda rwari guhura n’ibyago bikomeye cyane. Aganira n’ikinyamakuru Ukwezi, Mpyisi yakomeje ahamya ko ibyo avuga ari ibyo yaganiriye na Kigeri ahayinga 1970 ubwo bari bari muri Uganda, gusa ngo akaba yaramugiriye inama yo kuguma kuba ingaragu aho gushyira u Rwanda mu byago. Ngo mu gihe uyu mwami yaba atashye mu Rwanda, agataha nka rubanda atakitwa umwami ngo iryo ryaba ari ishyano ryaba rigwiriye u Rwanda, aha akaba anavuga ko aramutse atashye yitwa umwami, Perezida Kagame yaba Minisitiri w’Intebe nk’uko mu bindi bihugu bikiyobowe n’abami bigenda.

Mpyisi avuga ko icyo gihe Kigeri V yaza akaba Umwami uganje, Minisitiri w’Intebe akaba ariwe muyobozi w’umunyapolitiki, nk’uko biri mu Bwongereza n’u Buholandi, ariko ngo ibyo ni inzozi ko u Rwanda rwarangije kwinjira muri repubulika. Mpyisi asobanura ibyo yaganiriye na Kigeri V, amusaba gutaha mu Rwanda, yagize ati: “Namugiriye inama 2 ngo yihitiremo, nk’umunyarwanda uzi kandi wubaha iby’umuco mubwira ko yareka akazagwa mu mahanga, ikindi namubwiye ko yakwitahira mu Rwanda kuko nta cyaha kirimo ku Mana”. Kuba yaramubwiye kwemera akagwa mu mahanga ngo ni uko aho kugirango atahe ahemukire igihugu nk’umuntu uzi ko kizira gutaha nka rubanda yarahunze ari umwami, byarutwa no kugwa i Mahanga.

Kuwa Gatatu itariki 29 Kamena 2016, nibwo Umwami Kigeri V yizihije isabukuru y’imyaka 80 y’amavuko, umuhango wabereye ahitwa Cavalry mu mujyi wa London mu Bwongereza ariko ikinyamakuru cyashyize hanze amafoto y’uwo munsi kikaba kitaratangaje icyateye Kigeri kujya kwizihiriza uwo munsi mukuru aho kandi asanzwe aba USA.

Source :bwiza.com
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
N
Uyu mwamwi KIGELI NIYO WAMUHA KUBA UMWAMI EAST AFRICA YOSE NTASHOBORA GUSUBIRA MULI AFRICA !!!! I swear !!!
UBUSE KIGELI YAKWIBAGIRWA INZARA YAMUKUBITIYE MULI KENYA AHO BITA SATELITE !!!! ??? UBUSE YASUBIRA KULI JOGO NA SUKUMAWEEK !!!
alivugira niba hali umntu uzi inzara ya Kenya uyu alimo nanjye aliko ntiretse narahasonzeye kabisa
Répondre
S
Agasuzuguro abanyamerika basuzugura abasaza nabakecuru muri amerika biruta inzara yo muri kenya kure cyane. Utaravukiye mugasuzuguro ntushobora gusazira mugasuzuguro kuko byarutwa no kwiyahura. Niba utazi ukuntu abazungu bakaya bagacira mumaso yumuntu ushaje ntacyo uzi. Uko bagira ibimuga ni nako bagira abantu bashaje, iyo ari umunyafrika byo niyindi nkuru mbi cyane. Mperutse kubona umukecuru w'umunyamurenge muri amerika wahahamutse kubera ibyo abazungu bamukoreye none ubu yabuze itiki imusubiza muri Congo iwabo. Ibyisi ni amabanga.
G
Nyabuneka ntimugatukane dushyire hamwe duhashye umwanzi w'abanyarwanda ariwe Kagome n'intore ze.
Mwirinde kandi ibinyamakuru byandikwa nabasabitswe ninzangano n'ubuhezanguni bikabavana munshingano zabo zo kurwanya umwanzi.

Nkiyo ndebye ikinyamakuru cya NTIRUSHWAMABOKO (INTABAZA)mubona atari umurwayi wo mumutwe?
Kwandika amarorerwa ya Kagame yabirambitse hasi urugamba kuriwe nurwo kwandika Wilson Twagiramungu Rwaka ibintu by'ubusitwe n'amatiku.

Uwaroze abahutu (bamwe kuko sibose)ntiyakarabye!!!!!!
Répondre
M
Ngo mu gihe yashaka umugore ari mu mahanga, nta kabuza u Rwanda rwahura n’ibyago bikomeye cyane? Nonese ibyobyago Mpyisi yumva yuko bitabaye nibihe? Urwanda rwagize ibyago bikomeye kandi ruracyabifite mugihe cyose Kagame na FPR bakiri kubutegetsi. Kigere nashaka arongore kuko ibyobyago yangaga yuko biba byarabaye.
Répondre
D
Niba umwami aramutse arongoreye hanze y' igihugu, Urwanda rwagira amakuba n' amahano ndengakamere, NI UKO YARANGIJE GUSHWERA KERA AHUBWO RUBANDA NTITUBIMENYE : 1994!
Ibi mu mibabre, tubyita "DEMONSTRATION PAR L' ABSURDE"!
Ahubwo niba hari n' AKABUTO kavuye muri iyo Fondation, Rubanda dukeneye kukamenya!
OU BIEN?
R
Umwami kigeli wa v Ndahindurwa azi ubwenge cyane umuntu wageze muri amerika 1992 akaza yitwa impunzi no kugera uyu munsi 2016 akaba akitwa impunzi?
yewe uyu muntu wasanga azataha mugihugu cye koko ari umwami da! Byongeye afite imyaka 80 akiri umu Jeune (ingaragu) ngaho da! Nyamara afite icyo yokeje, ntimumwishinge. Abahutu baturanye nawe mutangire Mukomeze imitsi yibitugu byanyu byo kumuheka mumusubiza mu rwanda kuba umwami asimbure kagome. Naho abo bivugisha ko kagome mwene kanjogera atazabisa kigeli wa v ndahindurwa kuntebe yubwami mu rwanda ntimuzi ibyo muvuga cg nuko muri abana mutazi imigenzo nimiziririzo yubwami mu rwanda. Ikibazo niya FPR-inkotanyi ikorera mu mahanga aho ntiwasanga nayo ituhagira ibirenge byumwami wabo kandi ari muzabukuru?
Niba mutazi address yumwami w'urwanda kigeli wa v ndshindurwa atuye Oakton, Virginia USA hafi na Washington, DC USA. Kandi Uyu mwami w'urwanda akeneye ubufasha byihutirwa kuko ari mubakene babasaza bari muri amerika.
Répondre
K
@Rider
Hari umuntu wakubwiye ko uri agacucu nawe uramutwenga !
.Hitler yari umuyahudi
.Kagame ni umututsi.
Ibyo bakoze ni bimwe ; birasa .
Agahebuzo nuko abakozi ba Kagame nkawe ; iyo barangije akazi ; abahemba akandoyi , utuzi twa Munyuza cg akabarasa ku manywa yihangu iyo bagize Imana ntabafungire mu mufuko wa Rweru ari bazima .
Naho ibyo byibihugu uvuga Kagame yafashe : ntawe urusha amaso yo kubibona .Afite Uganda na Rwanda ; RDC yarayifashe ; abamugaragiye bananirwa kugabana umutungo ukabije wayo .
Ibizakurikira yabara umupfu .
Itamilire utwo tuvungukira sobuja Kagame akunukiliza ku buzuru ; ubundi utegereze ko agukanira urugukwiye kugirango afunge ako kanwa kawe ubuziraherezo !
Répondre
I
Ubwo alindiliye abahutu bo kuzamutahana ku bitugu.
Répondre
K
ahahahahah wabimenye ! nukuzagitwara mungobyi y'abarwayi ba macinya hanyuma bagite mumanga n'ingobyi bayigite hejuru cyogakunuka
H
Abanyarwanda na Kigeli V ubwiwe barazi uko abami bagiye babisa abandi. Ngaho rero namubwira iki? Nafashe abacuzi bacure umuheto urasa umwambi wigishilira maze azotume Kagome mubugesera nkuko baha umwami ubuki, bamurasireyo bityo aze amusimbure nkuko imihango yubwami yahora. Mbega ko bimwe byakora abiru ubu barahali? niba bahali Kigeli V bizomworohera. Aliko niba ntabo umwambi wigishilira cg ubuki bizamugora. Muzi kandi ko abami bose ntanumwe yigeze kubona umusimbura ,ndalibwalibwa rero ntagomba kuzabona umusimbura. kuzagwa hanze nabyo nubwo atali byiza bizamara amahano bikanateza urwanda ibyago bikomeye, ntakundi byagenda rero. Buliya n'abaministri bintebe bose uretse Murekezi wanyuma bazogwa hanze niba Ndahindurwa adatashye. Ngo kagome yaba min wintebe? yee agasimbura murekezi? Nimureke abazukuru ba Kanjogera barabipanze bazi uko bazasimburana, gusa icyibi cyabo basimburana nabi bicanye. Harabaye ntihakabe.
Répondre
M
Kigeri Ndahindurwa arasekeje, yirirwa atera kanta kugira ngo ahishe imvi, kuko ubundi mu bwiru bavuga ko nta mwami ugomba kumerera imvi ku ngoma. Aba yagateyemo rero ngo akomeze agaragare nk'umusore w'umusatsi w'urukara tsiriri! lol!
Iyoooooooooooooo! Ko Kagome se adateze kuguha ubwami bwe! Nushaka ibyo bikanta uzarekere aho kubitera imvi zigaragare n'ubundi ntacyo uramira, kandi nta bwami uzigera usubizwa ibyo birazwi.
Répondre
B
Ubuhake mu rwanda burahari
-Ikiboko mu rwanda kirahari cya bene kanjongera
-ingoyi mu rwanda birahari
-Gutura umutware birahati
-Gukora ntibaguhembe birahari
-Guca imitwe n' amabya birahari
Répondre
R
Cyera interahamwe zajyaga Zibeshya abanyarwanda ngo Inkotanyi zirarwanira kugarura Kigeli. None zirahinduye ngo Kigeli ntiyajya mu Rwanda gutegekwa na Kagame, ubuse nterahamwe mwe mubona mutariyambitse ubusa kubera ibinyoma byanyu? Ahubwo reka mbabwire ibyo mutari muzi nabyo mubyamamaze. Ubu u Rwanda n'u Burundi bigiye kuba igihugu cyimwe, Perezida akomeze kuba Nyakubahwa Kagame, naho Nkurunziza Peter azaba Ministri ushinzwe gusubiza imbonerakure na Fdlr mu buzima busanzwe. Ngaho nimwamaze. Ariko hari amakuru amwe mufunga amaso ntimuyavuge, ubu ko mutatubwiye ko Imbonerakure zirimo zishinjwa gufata abagore Ku ngufu? ni uko musigaye muri abamotsi ba Nkurunziza? murantwenza.
Répondre
T
INKOTANYI MWATUBESHYE KO MURWANIRA DEMOCRATIE,KO MURWANYA INGOMA Y'IGITUGU. ABABIMIZE BUNGULI,HASIGAYE IMBARWA. INGOMA MWASHYIZEHO, YICA NIBIBONDO-AMATORA YO MUDUSEKE-UVUZE UKO ATEKEREZA AKABURA AKJYA MULI 1930, UVUYEMO AKAZA ALI IGISENZEKE, NGIBYO IBYO MWAHEMBYE ABANYARWANDA. HARABAYE NTIHAKABE.
U
GUFATA ABAGORE KUNGUFU NI NKA BIMWE MWAKWIRAKWIJE NGO AGULISHA ABANTU HANZE, BWACYA BIGAFATA ABO MU RUGWIRO. EREGA AMATURUFU MWAKORESHEJE MWOREKA URWANDA, NTABWO MUZI KO YABAYE IBIGARASHA? TEKNIKA.COM YABAYE AMATEKAYO MUDUSEKE.
G
Papa yagize ati :" Nta ntambara y'amadini ihari ; hari intambara y' ibuye ly'agaciro ; peteroli n'ifaranga ."
Roho za miliyoni 13 za bantous b'Afrika yo hagati ; bishwe na Kagome agaragiwe na Rutuku ; Nyagasani nazakire mu bwami bwayo !
Répondre
C
"Hari ibintu dusoma tukagirango turi kurota"

Les affabulations, galimatias et autres insanités colportée à grande échelle par les oligarques du régime Kagame sont très alcoolisées, sûrement plus de 50° de taux d'alcool. D'où ceux qui les boivent perdent les pédales comme en témoigne les divagations de la présidente du Libéria.Elle n'est pas le première à se livrer publiquement aux divagations flagrantes.Le président de la Guinée Konakry, après avoir bus les affabulations et autres insanités en tous genre des maîtres du Rwanda, il a divagué devant des millions de ses compatriotes.Les Guinéens qui connaissent le Rwanda réel sont tmbés des nues. Les maîtres du Rwanda sont très forts.Il faut l'avouer. Leurs cocktails font des ravages dans le monde entier. Ceux qui refusent d'en boire sont automatiquement qualifiés de négationnisme du génocide des Tutsi ou de propagandiste d'idéologie du génocide des Tutsi. Les collaborateurs de Madame la présidente Libéria davraient lui conseiller d'accpeter de subir des cures de désintoxication. A défaut, au vu de son âge, elle encourt des risques pour sa santé, son honneur et sa signité.
Répondre
C
"Rwanda : Umwami Kigeli wa V Ndahindurwa yiyemeje kuzagwa ishyanga aho gutegekwa na Paul Kagame ! Publié le 28 juillet 2016 par veritas

Ngo mu gihe uyu mwami yaba atashye mu Rwanda, agataha nka rubanda atakitwa umwami ngo iryo ryaba ari ishyano ryaba rigwiriye u Rwanda, aha akaba anavuga ko aramutse atashye yitwa umwami, Perezida Kagame yaba Minisitiri w’Intebe nk’uko mu bindi bihugu bikiyobowe n’abami bigenda."

Il convient de rappeler que dans le Manifeste dit des Bahutu, entendu par là tous les Rwandais opprimés par un petit groupe d'individus à savoir les monarchistes, Kayibanda Grégoire et ses compagnes ont proposé au roi de l'époque MUTARA III Rudahigwa (12/11/1931 au 28/07/1959) l'instauration d'une monarchie constitutionnelle à la britannique. Dans une monarchie constitutionnelle, le roi règne mais ne gouverne pas. C'est le premier ministre issu du parti qui a gagné l'élection législative qui gouverne effectivement. On est en présence d'un régime parlementaire. En l'espèce Kayibanda a donc proposé au roi d'être roi du Rwanda sans diriger le royaume du Rwanda et partant la mise en place d’un régime parlementaire dans un Rwanda incarné par un roi sans pouvoir exécutif, législatif et judiciaire. La réponse du roi fut cinglante et rapide: rejet absolu et irrévocable des doléances des auteurs du Manifeste sus-évoqué, suivi de la chasse à l'homme contre ces derniers. Les noms de martyrs des méfaits du roi Mutara III Rudahigwa sont connus des Rwandais. J'ai cité leurs noms sur la Toile il ya quelques années. Il n’est donc nécessaire de les répéter.
Face à ce rejet des doléances des représentants des millions d’opprimés rwandais alors qu’elles étaient plus favorables au roi et corrélativement sans conséquence aucune pour lui, le groupe Kayibanda a majoré les doléances. Puisque le roi refusait d’être roi des Rwandais, la solution était donc l’abolition totale de la monarchie et l’instauration d’un régime soit parlementaire soit présidentiel. C’est ce qui s’est exactement passé. La monarchie a été démocratiquement abolie. De deux choses l’une soit le roi devait s’incliner c’est-à-dire se démettre et rester au Rwanda en tant que citoyen ordinaire qui a des droits et obligations, soit prendre le chemin d’exil. Sachant que toute guerre contre le Peuple Rwandais était perdue d’avance. Son successeur à savoir Kigeli V Ndahindurwa qui vient de fêtes ses 80 ans s'est inscrit dans la même tradition que son prédécesseur: La supériorité des Tutsi incarnés par un roi Tutsi sur les Hutu est éternelle. Mais s’il l’avait voulu, il aurait pu accepter la proposition des auteurs du Manifeste des Bahutu. Dans ce cas, il serait aujourd’hui roi du Rwanda et père famille. Il s’est inscrit dans le droit fil de son prédécesseur à savoir vouloir être roi du Rwanda contre la volonté du Peuple Rwandais. La raison de ces refus et mépris est la suivante: La réponse du roi Mutara III Rudahigwa au Manifeste des Bahutu est limpide :
Il n’y a jamais eu, il n’y a pas et il n’y aura jamais un lien de fraternité entre les Bahutu et les Batutsi (évoqué par Kayibanda et ses compagnons dans leur cahier de doléances). De tous temps et pour l’éternité, les Hutu sont nés pour obéir et servir les Batutsi car il en va de leur infériorité génétique et les Batutsi pour gouverner. Dès lors, accepter cette doléance revient à accepter le renversement de de l’ordre naturel. Ce qu’un Tutsi digne de ce nom ne pouvait, ne peut et ne pourra jamais accepter.
Il s’ensuit que pour le nouveau et jeune roi du Rwanda, Kigeli V Ndahindurwa, rester au Rwanda dirigé par les Hutu ou être roi dans un régime parlementaire était impensable. Il a dès lors opté pour l’exil. Il a fait son choix irrévocable, peu importe que le Rwanda soit dirigé par un Tutsi ou par Hutu. Il a refusé la proposition de Kayibanda.Alors président. Celui-ci lui a maintes fois demandé de revenir au pays de ses ancêtres pour y vivre comme tous les autres citoyens rwandais avec les droits afférents à son statut d'ancien roi du Rwanda. Il a irrévocablement rejeté les propositions du Président Kayibanda.Ce qu'il a refusé hier, il ne peut l'accepter aujourd'hui dès lors que la condition impérative posée n'est pas remplie: être à la tête du Rwanda en tant que roi même dans un régime parlementaire qu'il a refusé après son intronisation. C'est qui intéressant chez notre ancien roi c'est qu'il a des principe qui a toujous gouverné sa vie: Etre à la tête du Rwanda en qualité de Roi. A défaut, être et mourir réfugié à l'étranger. Le Roi Kigeli est Rwandais sans papier rwandais car il n'a pas de carte d'identité et/ou de passeport rwandais. Il a le titre de réfugié délivré par le pays dans lequel il vit.
Kagame a mis en place un régime hyperprésidentiel.Or, dans ce genre de régime, il n'y a de place pour des rois. Kagame a 59 ans. Il vient de s'autoproclamer président à vie du Rwanda. A moins de répondre à son créteur avant ses 80 ans, dans vingt ans, il sera toujours président du Rwanda et Kigeli aura plus de 100 ans. Par conséquent, le retour de Kigeli dans le pays de ses ancêtres pour régner en tant que roi des Rwandais est en tout état de cause impossible. Que le Plus Haut veille sur lui et qu'il ait une longue vie.
Répondre
H
Perezida wa Liberia yibasiwe nyuma yo kunenga abaturage be agashima Abanyarwanda

Ref: http://www.igihe.com/politiki/amakuru/article/perezida-wa-liberia-yibasiwe-nyuma-yo-kunenga-abaturage-be-agashima

Hari ibintu dusoma tukagirango turi kurota. Ibaze nawe umukuru w’igihugu utinyuka kubwira abaturage be, ibintu nkibwo.

Ibibazo twibaza :

1.Uriya Mudamu, nta service ishinzwe documentation mu biro bye? Yego singiye nanjye gusebya igihugu cyanjye, ariko yari kuba aziko, ibyinshi bijyanye no GUTEKNIKA.

2.Kandi, ku Mukuru w’igihugu, yagombye kuba azi ko, Congo yaturwanyeho. Ureste guteknika, amabuye y’agaciro azana amadollari, mu by’ukuri ava iwacu ni ayahe?

3. None se, umukuru w’igihugu, cya Afrika, udashoboye gukora analyse nk’iyo, ntiyibeshye umwanya?

Perezida Mandela ati : «Le système d’apartheid était comme une tombe, fleuri à l’extérieur, mais diabolique à
Répondre
N
Nimusome amakuru ku iyo Link ikurikira, namwe murahita mwumirwa.

http://intabaza.com/?p=1158

Urwishe ya nka ruracyayirimo ( Rukokoma)
Répondre
K
Niba Paul Kagame yarananiwe gukemura ikibazo cyo gutaha k'umwami ubwo ni ukuzategereza igisubizo mu buhanuzi nk'uko bwatanzwe na Magayane na Nyirabiyoro kandi nta muntu numwe ushobora kuvuguruza ubuhanuzi!!

Nyirabiyoro yagize ati : ni Rukara rw'igisage ruzataha rushaje" Magayane nawe ati " azaraswa (Rwabujindiri) umwambi w' igishirira na bene-nyina ari mu Bugesera nyuma hazameneka andi maraso menshi, noneho rutuku wamuhaye ubutegetsi ashyireho umusaza usheshe akanguhe uzaba ari inyuma y' igihugu azane ihumure, acyure Rukara rw' igisage ruzabyinirwa bigatinda. Abantu bazaba baragiye ishyanga bose batahuke, habeho umunezero n' uburumbuke n' amahoro yanyayo "!

Niba se ari uko Imana yabigennye murumva twebwe abantu twabihinduraho iki? Ni mutegereze uko bizagenda kuko isezerano ry'Imana riratinda ariko ntirihera!
Répondre
U
Soma nta mususu maze usiganure ubusizi n' ubuhanuzi neza :
"Umusaza usheshe akanguhe uzaba ari inyuma y' igihugu azane ihumure, acyure Rukara rw' igisage, abemera ubwami bw' abanyiginya uvanyemo Njyewe, bamubyinire kahave, bapfukame bakome yombi mu gihe Njye nzaba NSHENGERERA MUSHUMBA USHAGAWE MU ISAKRAMENTU RITAGATI..."
Birigaragaza ko uwo "musaza usheshe akanguhe" atari na we "Rukara rw' igisage" kandi nibyo koko kubera ko Kigeri yatambutse igihe cyo "gusesa akanguhe" ; ubu n' ejo n' ejobundi haje, NI UMUKAMBWE!
Ahubwo ikibazo giherekejwe n' utubazo umuntu yakwibaza ni iki :
1/ Tuzaba turi mu Bwami bugendera ku Itegeko-Nshinga noneho Ministri w' Intebe agacyura UMWAMI?
2/ Bwa bwami bwari bwarazobereye mu GUCA AMABYAZA N' IMBOROZA Z' ABAHINZA buzaba bugarutse n' ubwo nuburiho uno munsi nabwo aricyo kimwe?
3/ Repubulika izakomeza noneho Yohana Batista Ndahimdurwa-Rukara rw' igisage tumushinge KUYOBORA INTEKO ISHINGA AMATEGEKO, aramutse abyemeye? Umunsi yatanze bikazagenda bite niba hagati aho NTA "INSEMINATION ARTIFICIELLE" TWAKOZE? ARIKO UBWO ARI NYAGASANI URI KWIKORERA IBYE IWACU, WABONA UYU MUKAMBWE ATUBEREYE "ABURAHAMU" WACU DA! AKATUBYARIRA "ISAKA"-ISATA YASATUYE AMABUYE!
4/...?
K
IKIBAZO CY'UMWAMI MBONA GIKOMEYE. Mu by'ukuri nta bihanga bibiri bikwirwa mu nkono imwe. Kigeli ntiyagaruka mu Rwanda yitwa umwami kuko dufite umwami Kagame utegeka repubulika nk'umwami, FPR yanze gukuraho repubulika ariko igategeka bya cyami.Kigeli hari n'abavuga ko atigeze aba umwami , ko hakozwe icyitwa coup d'Etat de Mwima, abakurikira amateka bavuga ko imihango yo gusimbura Rudahigwa itagenze neza dore ko Kigeli bavuze ko ariwe mwami bari gushyingura Rudahigwa. Ntabwo nzi niba ariko byagombaga kugenda. Anyway reka tumwite ko yabaye umukuru w'igihugu, aho kugwa i shyanga yakagombye gutaha umwami Kagame akamugenera ibyemerewe uwahoze ari umukuru w'igihugu ndavuga icumbi, imodoka, umushahara ,ibiro ndetse n'abakozi bakeya.Kurongora ho ntihabura umunyarwandakazi wajya amusasira kuko ku myaka 80 sinzi niba hari ikindi yamumarira.Hari abagitsimbaraye ku bwami ariko mbona ko Kamarampaka yakemuye icyo kibazo ariko kubera ndi démocrate niba bashaka indi Kamarampaka yakorwa, bapfa kutazanamo uduseke,sinzi niba Kagame ari we wayihagararira ariko ndabona buhoro buhora amatora atagishobora kuyatekinika, dore ko ejobundi byamunaniye gusimbura Zuma .Kuki Mpyisi atatubwira ibyo yavuganye na Kigeri vuba aha? simperutse bari bamumutumyeho. Ibyo aribyo byose ntibiduteye ishema kubona ko Kigeli abayeho nabi muri USA, naho ari yari akwiye kugenerwa icumbi, imodoka ndetse n'umushahara kugeza atabarutse.
Répondre
K
#Kagabo#,
Ikibazo cy' imyaka 80 ya Batisita Ndahindurwa, tugifitiye umuti :
VIAGRA!
Ubundi umwami agahindukira bakabyaranja, dore ko uwo mwigeme w' umunyarwandakazi azaba asize iwabo ibigori byeze ahubwo arajwe ishinga ni ikimushishikaje ngo ashishirwe kubera ko YAGWIJE!
#Ejo hazaza#,
Kwica abakuru b' Urwanda birasobanutse ; ni umuco duca i Gasabo na Mushirarungu :
KUNYWESHWA...AYERA!
1/ Gerigori Kayibanda we, YANYWESHEJWE ...INKARI ZE...IGITURO CYE, NTUKIMBAZE KIMWE N' ICY' INKOROKORO YO KU NDIZA!
2/ Kinani Yuvenali Jenerali we, YANYWESHEJWE...ATUKURA : UMUCANWA! Cyakora byibuze we, umwanzi ntarabasha kwigarurira IBITABASHWA BYE...IBISHAHU BYE BYOMBI! IBY' UMURAMBO WE, WENDA AKARI KERA, TUZABIMENYA NTA TEKINIKA KUKO TUZAKORA "DNA TEST"!
3/ Sindi wo ku Mukoni, Tumba na Cyarwa se nawe, twibaze ibye? Aba Dr muri contre-expertise médicale ... ostéologique bazabidusesengurira neza maze babidusobanurire.
4/ Ndetse na nyuma y' uko "UMWAMBI W' IGISHIRIRA URIKOROZA HARIYA I BUGESERA", tuzaharanira gutoratora ibisigazwa by' umubiri we kugira ngo tubishyingurane icyubahiro mu "NGORO Y' UBWIYUNGE", Icyama ISHEMA RY' URWANDA ryiyemeje kutuzatwubakira!
5/ Nyuma y' ibi byose ariko haracyarimo tena :
NI KUKI KIGERI V BATAMUNYWESHEJE? NI UKO SE AHORA ATERA "KANTA"? CYANGWA NI UKUBERA
M
Ibintu biroroshye cyane. Harihasanzwe hazaba referendum muri 2034 ubwo Kagame azaba arangije mandats ze kandi tuzaba tukimukeneye Muri iyo referendum rero bazashyiremo ikibazo cyerekeye Kigeli V. Azaba afite imyaka 97 gusa kandi umwami apfyira ku ngoma. Abo bakijyana bombi rero bazapiganwe turebe uzagira hafi 100 ku 100 niba ntawe uzayarenza doreko ibihe byihuta kandi dutera imbere cyane. Rero ndumva nta kibazo!
E
EREGA UWAROZE URWANDA NTABWO YAKARABYE. AGOMBA KUBA ALICYO GIHUGU KWISI, UMUPREZIDA UVUYEHO,AGOMBA GUHITA YICWA MBERE YUKO UNDI AMUSIMBURA. NTAKO BISA NKO KUBONA MULI TANZANIA-KENYA-KUMUNSI MUKURU, BOSE BICAYE HAMWE ( ABARANGIJE MANDA ZABO NULIHO).
NIBYO NTASHEMA BIHESHA IGIHUGU, KUBONA ABANTU BOSE BANGARA HANZE, BASABA UBUHUNGIRO, BYANARENGA, LETA IKABAKULIKIRANA ISHAKA KUBICA, IRWANA NGO BAVANEHO UBUHUNGIRO.HABURA IKI NGO ABAFITE INGOMA, BUBAKE AMAHORO ARAMBYE YEJO HAZAZA KOKO?
N
Muhumure, Kagame ntabwo ateze kuzakoresha iyo référendum. Yabaye président uhoraho muli Republika, ntabwo akeneye kwikura ayo mata ku munwa (n'ubwo arya ntahage). Yewe, no gutechnika ntacyo byamwungura kuko ubwami niwe ubufite ku lindi zina rya Republika.
Répondre
N
IKIBAZO NYAMUKURU NI UKO URWANDA ALI REPUBULIKA. BYASABA BYINSHI, ASHAKA KUBA UMWAMI MULI REPUBULIKA- IBIHUGU BIFITE ABAMI , BIGATEGEKWA NA MINISTRE WINTEBE BIRAKITWA NTABWO ALIZA REPUBULIKA: UK-UBUHOLANDI-NORWAY-DANMARK-SUEDE-UBUBILIGI NI INGERO TWESE TUZI. MULI UGANDA NIHO NTAZI UKO BYIFASHE KUKO M7 ABAMI NGIRANGO BARAHALI?
BYASABA RERO KO DUSUBIRA MULI REFERENDUM YEMEZA KO DUSHAKA UBWAMI CYANGWA SE TUTABUSHAKA. IKIBAZO KIKABA UKO BYAKORWA MU MUCYO, NTA TEKNIKA LILIMO.
Répondre