ICYO ABAHUTU BO MURI RNC BAKWIYE KUMENYA
Nk'uko mubizi mwese abakurikiranira hafi amakuru y'igihugu cyacu, kuva kuwa 01 Nyakanga 2016, nibwo Rudasingwa Théogène wahoze ari umuhuzabikorwa wa RNC yagejeje ku banyarwanda bose inyandiko y'impapuro zigera ku 8 asobanura ibibazo biri mu ihuriro nyarwanda. Muri iyo nyandiko yagaragaje kandi ko ibibazo bivugwa muri iyo nyandiko yagerageje kubishakira ibisubizo hamwe n'abo byarebega bose ariko umuti ukabura. Mukurangiza iyo nyandiko yashyize ahagaragara ubutumwa bw’uko ashinze « Ihuriro rishya rya RNC » kandi ko yitandukanyije na « Kayumba Nyamwasa » usa n'aho ariwe muzi w'ibibazo byatumye ashyiraho RNC ivuguruye ifatwa nk’ishyaka rishya ; iryo shyaka Rudasingwa akaba yararishinze afatanyije na Ngarambe Joseph na Musonera Jonathan, RNC nshya mu kinyarwanda ikaba yitwa «IHURIRO RISHYA».
Ibyo gushinga «Ihuriro rishya» bisa n'aho byatangaje abantu benshi bibaza umuzimu wateye mu mashyaka yo hanze arwanya ubutegetsi bwa Kigali ahora acikamo ibice. Ibyo abantu benshi bakaba babyibazaho cyane kubera ko hatari hashize igihe kirekire humvikanye amakuru y’uko bamwe mu bari bagize FDLR bayivuyemo bagashinga ishyaka ryabo bwite ; bityo bakaba baritandukanyije na FDLR iyobowe na Général Major Byiringiro Victor, bagashinga CNRD Ubwiyunge iyobowe na Colonel Wilson Irategeka. Aha rero niho abantu bahera bibaza iby'iyi muzunga iri kubyinisha amashyaka yo hanze arwanya ubutegetsi bwa Kigali bagashoberwa !
Tugarutse ku bya RNC, umunyamakuru Félin Gakwaya wa BBC mu kiganiro cye cy'imvo n'imvano yahuje Théogène RUDASINGWA, umuhuzabikorwa w'ihuriro rishya, Gervais CONDO umuhuzabikorwa wa 2 wa RNC ihuriro nyarwanda ndetse na Boniface BIGIRIMANa visi perezida wa mbere wa FDU-INKINGI. Abakurikiranye iki kiganiro biyumviye neza ko muri RNC harimo umwuka mubi hagati ya Rudasingwa na Kayumba Nyamwasa ; abo bagabo bombi bakaba batarumvikanaga ku buryo bwo kuyobora ishyaka n'icyerekezo cyaryo.
Ukurikije uko aba abari muri icyo kiganiro bisobanuye, biracyagoye kumenya neza ikibazo cya RNC kuko nta muntu n'umwe ubasha kuvuga ikibazo gihari yaba Rudansingwa cyangwa se Condo kandi bose bari abayobozi b'ihuriro RNC rimwe. Iyo Rudasingwa avuga ikibazo gihari, ubona ko ashinja Kayumba guteza akaduruvayo mu ishyaka akoresheje agatsiko k'abatutsi bahoze ari abasirikari muri RDF ; bikaba bigaragara ko ako gatsiko kameze nk’ishyaka Kayumba yubatse murindi shyaka (RNC) ! Condo we kugeza ubu yemeza ko nta kibazo cyahabaye, ku buryo njye ntatinya kuvuga ko ibibera mu ishyaka abereye umuyobozi ntabyo aba azi kuko ishyaka riyoborerwa ahandi hantu hatari mu nzego z'ishyaka, ari nazo we arimo. Nkaba numva ko uwavuga ko Condo atari umuyobozi wa RNC ataba yibeshye !
Ese RNC ni ishyaka ry'abahutu n'abatutsi cyangwa ni ishyaka ry'abatutsi ?
/http%3A%2F%2Figihe.com%2FIMG%2Fjpg%2Fokkk-3.jpg)
Ngicyo icyo abantu benshi bakomeje kwibaza mu by'ukuri. Ese muri RNC, abahutu n'abatutsi baba bareba mu cyerekezo kimwe ? Icyagaragaye ni uko igisubizo kuri iki kibazo cyaba ari OYA. Igitekerezo cyo gushinga ishyaka cyagizwe n'abagabo bane b'abatutsi kandi bose bari inkoramutima za Kagame, noneho bashaka abandi bantu (abahutu n'abatutsi) bumva bakwemera igitekerezo cy'aba bane (les adhérents) maze bashingana iryo shyaka. Ibi bishatse kuvuga ko icyerekezo cy'ishyaka RNC n'imigabo n'imigambi yayo ari iby'abo bagabo uko ari bane kandi bose b'abatutsi.
Kuba rero Rudasingwa avuga ko yiberekaga abo babana muri comité exécutif maze akajya kuganira na Kayumba Nyamwasa nta gitangaza kirimo kuko ishyaka ni iryabo, abandi bakaba bagomba gukurikira buhumyi iyo gahunda. Condo we rero arashinja Rudasingwa ko kujya kuvugana na Nyamwasa ari ugusimbuka inzego. Kuki se ibyo bitamwereka ko ubuyobozi yitwa ko afite ari agakingirizo, ko ibyemezo bifatirwa ahandi maze we akaba yarabaye nk'umuteruzi w'ibibindi ? Nk'uko umwe mu bavuze mu mvo n'imvano y'icyumweru cyakurikiyeho (kuwa 16 nyakanga 2016) yabivuze, RNC ikora neza neza nka FPR aho yashyiraga ba Kanyarengwe imbere ngo ni Chairman kandi ari baringa, ubu FPR ikaba iha abahutu imyanya ariko ikabima ububasha bugendanye n'imyanya bahawe mbese bakaba barabaye udukingirizo two kwereka amahanga ko ubutegetsi busangiwe n’amoko yose mu Rwanda !
Iyo niyo système ya RNC. Ikimenyetso ntitugihaha kure ; Rudasingwa yivugiye ko Kayumba yifuzaga ko Umututsi ari we wazayobora RNC Belgique n'ubwo abayoboke benshi bahiganje ari abahutu. Mukwanzura kuri iki kibazo navuga nti « RNC ni ishyaka ry'abatutsi ariko abahutu bakaba nabo bashobora kuribera abayoboke nk'uko bimeze ubu maze bamwe bakabeshywa ko ari abayobozi, bakaniha gusobanura ibyo batazi ». Condo reka Kayumba asobonure ibyo azi kuko aho bikorerwa wowe utaba uhari. Njye ahubwo ndibaza n'icyo abahutu bakimara muri RNC nyuma yo kumva uburyo bayobowe !
Ikibazo nyakuri kiri muri RNC ni ikihe ?

Kuri njye nkurikije amagambo avugwa na Rudasingwa, nafata umwanzuro uvuga ko nta kibazo RNC nk'ishyaka yari ifite. Ikibazo nyamukuru kiri hagati y'abantu bashinze ishyaka batumvikana ku cyerekezo cy'ishyaka bityo ubwo bwumvikane buke bukagira ingaruka zikomeye ku ishyaka n'abayoboke baryo muri rusange. Uku kutumvikana kw'abashinze ishyaka kurakomeye cyane kuko kwasenye ishyaka bitewe n'igumuka rya Rudasingwa. Iri gumuka rirakomeye kandi ntiryafatwa nk'irya Rusesabagira wikuye mu ishyaka akagenda cyangwa irya ba Kazungu na Dr Murayi bagiye bava muri RNC bagashinga ayabo mashyaka. Mwibuke ko Rudasingwa yari ayoboye RNC imyaka irenga 5. Niba avuga ko atari akiyiyobora mu by'ukuri, ibyo ni ibintu bikomeye byatuma umuntu yibaza ati niba yarananijwe ari umututsi, ninde muhutu wayobora RNC akayishobora uretse uwaba yiyemeje kumira bunguri ibyo bamupakira ?
Nanzura kuri iki kibazo navuga nti ikibazo kinini kiri hagati ya Kayumba na Rudasingwa. Uwabahuza bakajya impaka yenda twamenya mu by'ukuri icyo aba bagabo bombi bapfa. Condo rero urega Rudasingwa kudakorera mu nzego, namubwira ko icyo kibazo kitari kujyanwa mu nzego za RNC kubera impamvu ebyiri : Iya mbere ni uko ikibazo atari icya RNC ahubwo ari icya Kayumba na Rudasingwa. Icya kabiri ni uko izo nzego Condo avuga zari kugikemura, Kayumba ntazibamo. Cyakora bombi bari kubiganiraho nk'abayoboke ba RNC. Ku bwanjye mbona inzira Rudasingwa yanyuzemo yo gushyikiriza ikibazo abantu bashinze ihuriro yari inzira iboneye. Iyo haba ubushake bwa politiki ku mpande zombi zifitanye ibibazo yenda abashinze ishyaka bari gukemura icyo kibazo. Ariko ikibazo ni uko muri aba bashinze ishyaka nabo bamaze kwinjirwa na Virus kuko bamwe bashyigikiye Kayumba abandi bagashyigikira Rudasignwa.
Umwanzuro
Nk'uko namaze kubigaragaza haruguru, Condo ntakwiye gusobanura ibibazo atazi. Iyaba Kayumba yigaragazaga nawe akagira icyo avuga kubyo bamurega akareka kwihisha inyuma ya Condo. Kwihisha inyuma ya Condo bishaka kugaragaza ko ikibazo ari icy'ishyaka kandi atari byo nk'uko nabigaragaje haruguru. Kayumba nasohoke, nareke gutinya impaka zubaka maze adusobanurire yivuye imuzingo icyo apfa na Rudasingwa, yenda wasanga Rudasingwa amubeshyera ? Niba ntacyo Kayumba akoze, ubwo tuzemera ibyo Rudasingwa yamuvuzeho. Kayumba rero nareke guceceka nk'uko asanzwe maze abe nka Rudasingwa wivugiye ati « Njye ibyo nemera ndabyandika cyangwa nkabivuga, Kayumba avuga iki ? »
Mugire amahoro y'Imana
KUBWIMANA Jacques