AU-Rwanda :Kuki Kagame adatanga isomo ry’amatora ? Amatora yananiranye, habuze usimbura Dr Dlamini Zuma !
[Ndlr: Ubwo abaturage b’igihugu cy’Ubwongereza batoraga icyemezo (Brexit) cyo gusohora icyo gihugu cyabo mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (UE), Paul Kagame yasetse Ministre w’intebe w’Ubwongereza David Cameron ko ari umuswa cyane, ko atazi gukoresha amatora ngo abaturage bemeze icyo yifuza! Paul Kagame yahamagariye abayobozi b’Ubwongereza kuza mu Rwanda bakiga uko amatora bayatekinika !
Mu kinyarwanda baca umugani ugira uti « Umugabo mbwa aseka imbohe ! » Kagame yasetse abongereza ngo batoresheje nabi, none mu Rwanda niho hagaragaye ko umuryango w’ubumwe bw’Afurika wananiwe gukoresha amatora kandi Kagame yari mu batora, none se ayo masomo agomba guha abayobozi b’Ubwongereza, yabanje akayaha bagenzi be bo ku mugabane w’Afurika, ko kandi bose bari i Kigali mu bwatsi bwe, bagashobora gutora uko babishaka? ]
Mu nama ya 27 y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, iteraniye i Kigali, habuze umukandida n’umwe muri batatu bari bahanganye, wuzuza bibiri bya gatatu by’amajwi akenerwa ngo umukandida yemererwe kuyobora Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
/http%3A%2F%2Fwww.igihe.com%2Flocal%2Fcache-gd2%2Fa6%2F870a00504dfe3662f19b4820faea4e.jpg%3F1468827616)
Ni amatora yaberaga mu muhezo agamije gusimbuza Dr Dlamini Zuma wasoje manda ye y’imyaka ine, ariko akaba atarashatse kwiyamamariza manda ya kabiri. Mu bari bahanganye barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Botswana Dr Pelonomi Venson-Moitoi w’imyaka 64; Dr Specioza Naigaga Wandira Kazibwe wigeze kuba Visi Perezida wa Uganda ubu ufite imyaka 61, na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Guinée Equatoriale Agapito Mba Mokuy w’imyaka 51.
Amategeko avuga ko kugira ngo umukandida ahigike abandi bisaba amajwi angana na bibiri bya gatatu by’ibihugu 54 bigize AU, bivuze ko utorwa agomba kubona nibura amajwi y’ibihugu 36, ariko mu nshuro abakuru b’ibihugu bagerageje kuri uyu wa Mbere habuze n’umwe mu bakandida uyagezaho. Aya matora yageragejwe inshuro nyinshi, ariko ku nshuro ya kabiri, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Botswana Dr Pelonomi Venson-Moitoi w’imyaka 64 niwe wagize amajwi menshi 23, ariko nayo ntiyagera kuri bibiri bya gatatu akenewe.
Biteganyijwe ko amatora ataha azaba muri Mutarama 2017, akazabera i Addis Ababa muri Ethiopie ku cyicaro gikuru cya AU, bivuze ko abandi bakandida bashobora gutanga kandidatire zabo. Umuyobozi wa Komisiyo n’umwungirije baratorwa n’abakuru b’ibihugu, abakomiseri basigaye uko ari umunani batorwe na ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga, mu bubasha bahabwa n’abakuru b’ibihugu.
Inkuru y’igihe