Burundi : Igihugu cy’u Rwanda kiracyekwa mu kugira uruhare mu rupfu rwa Depite Hafsa Mossi!

Nkuko byemezwa na polisi y’Uburundi PNB mu itangazo yashyize ahagaragara ku manywa yo kuri uyu wa gatanu taliki ya 22/07/2016 ; abagabo 3 batawe muri yombi ejo kuwa kane taliki ya 21/07/2016 bari mu nzu iherereye ku Mutaga y’amajyaruguru (nord) iri mu mujyi wa Bujumbura rwagati; iyo nzu abo bagabo bafatiwemo ikaba yegeranye naho Madame Depite Mossi yiciwe.
Polisi y’Uburundi yemeza ko abo bagabo 3 barimo bategura igitero cyo kwica Umujyanama wa perezida wa Repubulika y’Uburundi. Muri iryo tangazo kandi igipolisi cy’Uburundi cyemeza ko abo bagabo 3 batawe muri yombi berekanye ibimenyetso bidashidikanywaho ko amabwiriza n’inkunga y’amafaranga mugukora ubwo bwicanyi babihabwaga n’ubuyobozi bw’irindi tsinda ribakuriye riri mu gihugu cy’u Rwanda.
Dore uko iryo tangazo rya polisi riteye mu rurimi rw’igifaransa :
Source: SOS médias Burundi