Rwanda : Inkotanyi za Paul Kagame zakoze mu nkaba zica abaturage ba Centrafrique abandi baburirwa irengero !
Amakuru «veritasinfo» ikesha « Jeune Afrique » aramenyesha ko ku munsi wo ku cyumweru no kuwa mbere taliki ya 19 na 20 Kamena 2016 abantu barenga 30 bamaze gupfa bitewe n’imvururu ziri mu murwa mukuru wa Bangui no mu majyaruguru y’icyo gihugu. Ingabo za Paul Kagame zikaba zishinjwa kugira uruhare rukomeye muri ubwo bwicanyi.
Inkomoko y’izo mvururu yaturutse ku itabwa muri yombi ry’abaturage 15 b’igihugu cya Centrafrique bo mu bwoko bw’aba peuls bikozwe n’insoresore z’umwe mu mitwe yitwaje intwaro (miliciens) zishinzwe kubungabunga umutekano mu murwa mukuru w’icyo gihugu. Nyuma, bamwe muri abo baturage bagera ku 10 baje kurekurwa ariko abandi 5 basigara mu maboko y’abashinzwe gushakisha abanyabyaha (SRI). Bamwe muri abo baturage bafashwe akaba ari abayoboke ndetse n’abavandimwe b’abayobozi b’umutwe witwa FRPC ushinzwe kwirengera. Uwo mutwe uherereye mu gace k’umujyi wa Bangui kitwa «Kilometre 5». Umuyobozi w’uwo mutwe akaba yitwa Haroun Gaye ; uwo mutwe ukaba ugizwe n’abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa seleka wari uyobowe na Michel Djotodia muri iki gihe ushakishwa ni ingabo za Loni (minusca) ngo ashyikirizwe ubutabera.
Abayoke ba FRPC barakajwe n’itabwa muri yombi rya bagenzi babo nta mpamvu bituma bakoraga igikorwa cyo kugaba igitero ku biro by’abapolisi ba Centrafrique bashobora gufata ingwate y’abapolisi 5. Kuva ubwo hahise hatangira imishyikirano hagati y’uwo mutwe n’igipolisi kugira ngo abo bapolisi bafashweho ingwate bashobore kurekurwa. Ibyo biganiro ntacyo byagezeho, bituma igipolisi cya Centrafrique kigaba igitero kuri uwo mutwe kuwa mbere taliki ya 20/06/2016. Abo bapolisi bananiwe kubohoza bagenzi babo ahubwo bagotwa n’abaturage benshi bo mu bwoko bw’aba peuls bashyigikiye uwo mutwe wa FRPC. Byabaye ngombwa ko abapolisi ba Centrafrique bitabaza ingabo z’inkotanyi ziri muri icyo gihugu mu ngabo za "minusca". Inkotanyi zikihagera nta kindi zakoze uretse kuminjira amasasu kuri abo baturage ntagutoranya !
Nkuko bitangazwa na ministre w’umutekano mu gihugu cya Centrafrique Jean Serge Bokassa, ingabo za Paul Kagame zahise zica abaturage 7 zikomeretsa n’abandi 13, naho umuryango w’abibumbye ONU ukaba wemeza ko hari umusilikare wayo umwe wakomerekejwe n’igisasu cya grenade muri izo mvururu. Nubwo kuwa kabiri imvururu zabaye nkizihosha, ntibyabujije ko haba urujijo rwinshi rwo kumenya uko byagendekeye abapolisi bafashweho ingwate n’ubwo ONU yo ivuga ko abapolisi bakuru bose bashoboye gutabarwa ;ariko leta y’icyo gihugu ikaba ntacyo iratangaza kuri ayo makuru.
Ntabwo ari ubwa mbere ingabo za Paul Kagame zitungwa agatoki mu bwicanyi bubera muri Centrafrique; kuko kuva izo nkotanyi zahagera zatangiye guhiga no kwica abanyarwanda bahungiye yo ariko bibaye ubwa mbere inkotanyi zica abaturage ba Centrafrique kandi zarazanywe muri icyo gihugu no kubarinda. Nk’uko amategeko agenga ingabo za ONU ziri mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique abiteganya; ubwicanyi bw’abaturage bwakozwe n’inkotanyi bushobora gutuma ingabo za Paul Kagame ziri muri Centarfique zoherezwa i Kigali zose nta numwe usigaye ! Birumvikana ko inkotanyi zisubiye i Kigali udufaranga ONU iha Kagame kubera izo ngabo twahita duhagarara bikongera icyuho mu gengo y'imari kiyongera ku gihombo cy’amabuye y’agaciro asahurwa muri Congo.
Ni ugutegereza uko ONU izabyifatamo !
Ubwanditsi.