Rwanda : Hoteli Top Tower ishobora gusenywa kuko banyirayo bakekwaho kuba ibipinga !
Publicité
Kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Kamena, 2016 Umujyi wa Kigali watangaje ko kuva ku wa Mbere wafunze by’agateganyo Hotel Top Tower iherereye mu Karere ka Gasabo kugira ngo ikorerwe igenzura ry’ubukomere mu rwego rwo kurinda umutekano w’abayigana.
Ngo nyuma yo kwandikirwa iyi baruwa n’Umujyi wa Kigali isabwa guhagarika imirimo, Ubuyobozi bwa Hoteli Top Tower ntabyo bwakoze ndetse ko ku ya 14 Kamena 2016, bongeye kwandikirwa indi baruwa ariko ntihagire icyo bakora. Umujyi wa Kigali ukomeza uvuga ko iyi Hoteli yemerewe kongera gufungura imiryamgo ari uko iri genzura rirangiye inahawe icyemezo cyemeza ko ryakozwe.
Ushinzwe Itangazamakuru mu mujyi wa Kigali Bwana Sibomana Martin yatangaje ko iki cyemezo cyo gufunga Top Tower kije nyuma y’uko umwaka ushize ku ya 28 Nyakanga 2015, Umujyi wa Kigali wari wandikiye ubuyobozi bw’iyi Hoteli usaba ko yaba ihagaritse imirimo yayo kugira ngo habanze gukorwa igenzura. Martin yagize ati “Ubusanzwe inyubako zihuriramo abantu benshi, iyo zimaze kubakwa Umujyi wa Kigali ugenzura ubukomere bwazo, ugatanga icyemezo.Twari twarabandikiye, twakomeje kubabwira, ni ukugira turengere ubuzima bw’abantu benshi bakoresha iriya hoteli.”
Ngo nyuma yo kwandikirwa iyi baruwa n’Umujyi wa Kigali isabwa guhagarika imirimo, Ubuyobozi bwa Hoteli Top Tower ntabyo bwakoze ndetse ko ku ya 14 Kamena 2016, bongeye kwandikirwa indi baruwa ariko ntihagire icyo bakora. Umujyi wa Kigali ukomeza uvuga ko iyi Hoteli yemerewe kongera gufungura imiryamgo ari uko iri genzura rirangiye inahawe icyemezo cyemeza ko ryakozwe.Hotel Top Tower ikaba imaze iminsi ifitanye ikibazo n’Ihuriro ry’Imiryango ifasha abafite ubumuga mu Rwanda(NUDOR )aho ishinjwa kubambura amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyoni 5. Ubukomere bwa Hotel Top Tower buzagenzurwa n’ikigo cya St Joseph Engineering Company. Kuva ku wa Mbere tariki ya 20 Kamena 2016, Hoteli Top Tower ikaba yarahagaritse imirimo yayo ndetse n’inama zagombaga kuhabera zikaba zarimuriwe ahandi.
Source : umuryango
