Rwanda : Umuyobozi mu bitaro bya Rwamagana wari waburiwe irengero yongeye kuboneka ariko yategetswe kutavuga ibyamubayeho !
Tariki 27 Mutarama 2016 nibwo umugabo w’Uzamukunda Marie Claire yabwiye Makuruki.rw ko yabuze umugore we ku mugoroba wa tariki 24 Mutarama 2016, uyu Uzamukunda akaba yaraburiwe irengero ajyanywe n’abantu batamenyekanye ubwo bari bamukuye muri gare ya Nyabugogo asubiye ku kazi mu birato bya Rwamagana aho yari ashinzwe ubutegetsi n’imiyoborere (Admin).
Icyo gihe umugabo wa Uzamukunda Marie Claire ariwe Tugireyezu Eugene yavuga ko atumva ukuntu umuntu mukuru yabura akaburirwa irengero burundu, yakubise hirya no hino arashakisha ariko biba iby’ubusa kugera aho yicaye agatuza agahebera urwaje. Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 10 Gicurasi 2016 nibwo amakuru yageze kuri Makuruki.rw avuga ko Uzamukunda wari umaze amezi atanu yaraburiwe irengero yaba yarabonetse ari muzima ari iwe mu rugo.
Mu kumenya neza ukuri kw’aya makuru, ku mugoroba wo kuri uyu kabiri tariki 10 Gicurasi 2016 Makuruki ikabaya yavuganye n’umuyobozi w’ibitaro bya Rwamagana Dr Muhire Philbert atwemerera ko koko Uzamukunda yabonetse kandi mu minsi iri imbere agomba kugaruka mu kazi. Yagize ati: Nibyo yarabonetse kuwa gatanu w’icyumweru cyashize tariki 29 Mata 2016, ariko yaje hano kuwa mbere tariki ya mbere Gicurasi.akazi arenda kugasubiramo arenda gutangira.
Ku murongo wa Telefoni Tugireyezu Eugene umugabo wa Uzamukunda Marie Claire nawe yatwemereye ko umugore we yabonetse kuwa Gatanu tariki 29 Mata 2016. yagize ati: Ahaaa yaraje kuwa gatanu tariki 29 Mata nagiye kumva numva umuntu arampamagaye kuri telefoni ambwira ko aje, ntibyatinze mu masaa moya z’umugoroba tubona araje, mu muryango twarishimye dushimira Imana , abana ku mashuri tubatumaho baraza dukora ibirori n’abaturanyi ,amafanta aranyobwa da!!!
Twagerageje gushaka kuvugana n’uyu mugore ariko umugabo we atubwira ko adashaka kugira icyo avugana n’itangazamakuru, Gusa ari Dr Muhire ndetse n’umugabo w’Uzamukunda babwiye Makuruki ko aho yari ari n’uko yahageze n’uko yari abayeho bikiri amabanga atapfa kubitangaza. Gusa umugabo we yabwiye Makuruki ko ari aho ntacyo abaye ko yitegura gusubira mu kazi uretse ko umurebye uko yagiye ameze n’uko ameze ubu yatakaje ibiro bike bigera nko kuri bitanu. Ubwo uyu mugore yaburaga muri Mutarama uyu mwaka Polisi y’igihugu ishami ry’ubugenzacyaha babwiye Makuruki ko batangiye iperereza kugira ngo hamenyekane aho uyu mugore yaba aherereye, gusa kugeza ubu iby’ibura rye byasaga nk’aho byari byaracecetswe dore ko n’umuryango we wari warakuyeyo amaso.
Ubwo twandikaga iyi nkuru twagerageje kuvuga n’ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda kugira ngo twumve ko ariyo yaba yaratahuye aho uyu mugore yari amaze amezi 5 ntibyadukundira.[Ndlr : Ese aho umutwe ushimuta abantu uzwi ku izina rya BOKO HARAM waciye ibintu mu bihugu by’Afurika y’iburengerazuba ntiwaba warageze mu Rwanda bucece ?]
Source : http://makuruki.rw