Rwanda : leta ya FPR-Kagame irashaka kwambura rwiyemezamirimo Usengimana Richard ubuzima bwe n’umutungo we!
Publicité
Kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko Paul Kagame ayoboye Rwanda nk’akarima ke, ni uburyo umutungo wose w’igihugu n’ubuzima bw’abanyarwanda biri mu maboko ye ! Leta ya Paul Kagame yica umuntu wese ishaka ikamwambura ibye bikaba birarangiye ntihagire inkurikizi iba ku bantu iba yatumye ngo bajye guhohotera rubanda ! ubutegetsi buteye butyo si ubwa mbere bubayeho mu Rwanda kuko no ku ngoma ya cyami, umwami yamburaga umuntu umutungo we ndetse akamwambura n’ubuzima bwe bigacira aho; abicanyi b’umwami babwiraga rubanda ko umuntu ugiye kwamburwa ubuzima bwe n’ibintu bye « yatanzwe n’umwami » nta bindi bisobanuro byongerwagaho! Iyi mitegekere y’ingoma ya cyami mpotozi niyo Paul Kagame yagaruye mu Rwanda! Ihohoterwa rya rwiyemezamirimo Usengimana Richard watanzwe n'umwami Paul Kagame ni urugero rufatika rwerekana isura mbi y’ubwami bwa Paul Kagame mu Rwanda!
Perezida Kagame yabajije ubuyobozi bwa RTDA niba buzi icyo kibazo. Umuyobozi wa RTDA, Guy Kalisa, yagize ati «Uyu rwiyemezamirimo Usengimana Richard yaradukoreye koko, ariko natwe yadukoreye nabi dusesa amasezerano twari dufitanye, tujyana mu nkiko nawe ariko nyuma tunamenya ko yambuye abaturage ndetse n’abamuhaga ibikoresho. Hari abantu benshi yagiye arimo amafaranga». Perezida Kagame yahise yungamo ati “Ariko umuntu nk’uwo, dufite igihugu, umuntu ajyamo akikora atya, akambura abantu akambura uyu akambura uriya, akambura abantu bose n’inzego za leta n’abaturage yarangiza akigira mu muhanda akagenda gusa? Ubu niko tumeze, ubu ni aho tugeze koko?” Paul Kagame yakomeje abaza RTDA impamvu ititabaje Polisi ngo imushyire mu ‘buroko’ ngo akemure ibibazo byose akurikiranweho. Ati «Uwo ni umuntu w’ibandi wirirwa yambura abantu ngo ni rwiyemezamirimo? Rwiyemezamirimo wakoze atyo ntabwo aba akiri rwiyemezamirimo aba yabaye ibandi. Ibintu biramara imyaka ingahe buri wese akabura uko abigenza mukicara mukabireka gutyo gusa? »
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru «igihe» Usengimana Jean Pierre umuhungu wa rwiyemezamirimo Usengimana Richard yemeza ko mu ijoro ryo kuwa Mbere tariki ya 16 Gicurasi 2016, Usengimana Richard w’imyaka 72 yahamagawe na Polisi ahita atabwa muri yombi. Uyu rwimezamirimo yatawe muri yombi mu gihe Minisitiri w’ibikorwa remezo, James Musoni, yari amaze kuvuga ko ikibazo cye cyanyujijwe mu nkiko bitewe n’uko ikigo RTDA cyasheshe amasezerano kuburyo bunyuranyije n’amategeko. Impande zombi ntizashoboye kumvikana ku iseswa ry'ayo masezerano n'icyo buri ruhande rwasabaga kugenerwa, hahise hitabazwa Inteko y’Ubukemurampaka yemejwe n’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, mu rubanza RCOMA 0427/15/HCC rwaciwe kuwa 16 Nzeli 2015.
Ministre Musoni ubwe aremera ko leta ifite umwenda wa Usengimana ungana na miliyoni 271, akaba avuga ko azafata kuri uwo mwenda we amafaranga angana na miliyoni 20 akajya kwishyura imyenda Usengimana abereyemo abaturage ariko ntavuga miliyoni zisanga 251 leta imubereyemo igihe azazishyurirwa! Igikomeje gutera urujijo ni ukumenya impamvu Usengimana afunze kandi ariwe ugomba kurenganurwa ! Nta n’umuntu uzi niba rwiyemezamirimo Usengimana ufite imyaka 72 azakomeza gufungwa ntarubanza kuko amaze ibyumweru 2 byose mu mugozi adashyikirizwa inkiko. Niba Paul Kagame agomba guca akarengane koko yagombye ahubwo gufunga Musoni n’abayobozi b’ikigo RTDA.
Ku italiki ya 16 Gicurasi 2016 Paul Kagame yasuye akarere ka « Karongi » ; nk’uko yamenyereje abanyarwanda ko ariwe wenyine ufite ububasha bwo gukemura ibibazo byananiye abamotsi be (abayobozi b’intore); mu gihe cy'ibibazo, umudame Nyirabakenga Liberata ukora akazi k’ubucuruzi muri Congo Nil mu karere ka Rutsiro, yamugejejeho ikibazo agira ati : «Nagize ikibazo cya rwiyemezamirimo Usengimana Richard, yangiriye mu nzu dusezeranye ko azajya anyishyura guhera muri Nyakanga 2012. Usengimana yakoraga umuhanda Ngororero – Rutsiro. Guhera ku itariki ya Mbere Nyakanga 2012 kugeza n’iyi saha yashyizeho umuzamu, afata iriya modoka yubakaga umuhanda ayishyira mu rugo ubwo arakinga byose, none inzu yatangiye gusenyuka uko bwije n’uko bukeye.” Yabwiye Perezida Kagame ko yagejeje ikibazo cye ku buyobozi bw’Akarere ka Rutsiro ubwo kari kakiyoborwa na Byukusenge Gaspard, na we ngo amwohereza mu kigo gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi, RTDA, bamubwira ko ategereza, none ngo inzu ye iri gusenyuka !
Perezida Kagame yabajije ubuyobozi bwa RTDA niba buzi icyo kibazo. Umuyobozi wa RTDA, Guy Kalisa, yagize ati «Uyu rwiyemezamirimo Usengimana Richard yaradukoreye koko, ariko natwe yadukoreye nabi dusesa amasezerano twari dufitanye, tujyana mu nkiko nawe ariko nyuma tunamenya ko yambuye abaturage ndetse n’abamuhaga ibikoresho. Hari abantu benshi yagiye arimo amafaranga». Perezida Kagame yahise yungamo ati “Ariko umuntu nk’uwo, dufite igihugu, umuntu ajyamo akikora atya, akambura abantu akambura uyu akambura uriya, akambura abantu bose n’inzego za leta n’abaturage yarangiza akigira mu muhanda akagenda gusa? Ubu niko tumeze, ubu ni aho tugeze koko?” Paul Kagame yakomeje abaza RTDA impamvu ititabaje Polisi ngo imushyire mu ‘buroko’ ngo akemure ibibazo byose akurikiranweho. Ati «Uwo ni umuntu w’ibandi wirirwa yambura abantu ngo ni rwiyemezamirimo? Rwiyemezamirimo wakoze atyo ntabwo aba akiri rwiyemezamirimo aba yabaye ibandi. Ibintu biramara imyaka ingahe buri wese akabura uko abigenza mukicara mukabireka gutyo gusa? »Leta yafunze rwiyemezamirimo Usengimana kugirango imwambure ibye !
Ngayo amagambo Paul Kagame yakoresheje atanga rwiyemezamirimo Usengimana Richard ngo abambwe hatitawe ku mategeko n’ukuri ahubwo hashingiwe ku mabwiriza Paul Kagame yahaye polisi ye! Nubwo byagizwe ibanga, kuri uwo mugoroba w’uruzinduko rwa Paul Kagame mu karere ka Karongi ku italiki ya 16 Gicurasi uyu mwaka, naniwo munsi rwiyemezamirimo Usengimana Richard yahise atabwa muri yombi na polisi ya Kagame. Umuntu akaba yibaza uburyo habaye impurirane yo ku italiki imwe no ku isaha imwe ahantu hatandukanye uburyo Kagame yabajijwe ikibazo cya Rwiyemezamirimo Usengimana i Karongi, uwo rwiyemezamirimo agahita afatirwa i Kigali na polisi! Ese aho uyu rwiyemezamirimo ntashobora kuba yarakorewe itekinika ryo guhohoterwa no kwamburwa ibye na leta y'agatsiko?
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru «igihe» Usengimana Jean Pierre umuhungu wa rwiyemezamirimo Usengimana Richard yemeza ko mu ijoro ryo kuwa Mbere tariki ya 16 Gicurasi 2016, Usengimana Richard w’imyaka 72 yahamagawe na Polisi ahita atabwa muri yombi. Uyu rwimezamirimo yatawe muri yombi mu gihe Minisitiri w’ibikorwa remezo, James Musoni, yari amaze kuvuga ko ikibazo cye cyanyujijwe mu nkiko bitewe n’uko ikigo RTDA cyasheshe amasezerano kuburyo bunyuranyije n’amategeko. Impande zombi ntizashoboye kumvikana ku iseswa ry'ayo masezerano n'icyo buri ruhande rwasabaga kugenerwa, hahise hitabazwa Inteko y’Ubukemurampaka yemejwe n’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, mu rubanza RCOMA 0427/15/HCC rwaciwe kuwa 16 Nzeli 2015.Mu isomwa ry'urwo rubanza, hemejweko RTDA yasheshe amasezerano ku buryo budakurikije amategeko yirengagije ibikubiye mu ngingo ya 59 ya Conditions Generales du contrat (CGC) kandi ikaba igomba kwirengera ingaruka zabyo. Umukemurampaka kandi yategetse ko RTDA yishyura Usengimana Company Limited miliyoni 271, igatanga na miliyoni 5 z’igihembo cya Avocat. Hari n’andi madolari 6000 nk’igice cy’igihembo cy’umukemurampaka, na rwiyemezamirimo agatanga andi 6000 USD. Nk’uko «igihe» kibitangaza, Umunyamategeko wa RTDA, Fred Nkundabatware, yabwiye icyo kinyamakuru ko Umukemurampaka yategetse ko rwiyemezamirimo Usengimana ahabwa amafaranga yari ahwanye n’ibyo amaze gukora (Decompte final) RTDA yemera amafaranga angana na miliyoni 271 igomba gusubiza Usengimana!
Ari rwiyemezamirimo Usengimana, ari leta ya FPR Kagame ni nde wambura abaturage ?
Ikigo cya rwiyemezamirimo Usengimana Richards cyashinzwe mu 1976, kikaba kizwi ko cyubatse inyubako izwi nka Telecom House, Akabindi, imihanda y’amabuye nk’ahazwi nko ku Ntaraga no kwa Mutwe mu Mujyi wa Kigali, ibitaro bya Kaduha n’ahandi henshi nk’uko ikinyamakuru «igihe» kibivuga kandi ibyo bikorwa byose cyubatse ntabwo ikigo Usengimana kigeze cyambura abaturage! Jean Pierre Usengimana, ari nawe uyobora ikigo cya se, ntahakana ko Nyirabakenga Liberata wabakodesheje inzu i Rutsiro bamubereyemo amafaranga menshi, ariko agaragaza ko imyenda bafite bayitewe no kuba nabo batarishyuwe na RTDA miliyoni zisaga 271! Usengimana kimwe n’abo yakoresheje ni abaturage b’ababanyarwanda Paul Kagame agomba kurenganura kuko bombi barenganye kandi barenganyijwe na leta ayoboye!
Ministre Musoni ubwe aremera ko leta ifite umwenda wa Usengimana ungana na miliyoni 271, akaba avuga ko azafata kuri uwo mwenda we amafaranga angana na miliyoni 20 akajya kwishyura imyenda Usengimana abereyemo abaturage ariko ntavuga miliyoni zisanga 251 leta imubereyemo igihe azazishyurirwa! Igikomeje gutera urujijo ni ukumenya impamvu Usengimana afunze kandi ariwe ugomba kurenganurwa ! Nta n’umuntu uzi niba rwiyemezamirimo Usengimana ufite imyaka 72 azakomeza gufungwa ntarubanza kuko amaze ibyumweru 2 byose mu mugozi adashyikirizwa inkiko. Niba Paul Kagame agomba guca akarengane koko yagombye ahubwo gufunga Musoni n’abayobozi b’ikigo RTDA.Ifungwa rya rwiyemezamirimo Usengimana Richard rirerekana isura y’ubutegetsi bw’u Rwanda, ubwo butegetsi buhora buririmba hose ngo burahamagarira abashoramari b’abanyamahanga kuza gukorera mu Rwanda, nyamara ikimaze kumenyekana cyo ni uko amaherezo abo bashoramari bamburwa utwabo na Paul Kagame bagataha amaramasa cyangwa bakicwa! Nta gaciro na gato Paul Kagame aha abanyarwanda, ahubwo ategeka nk’umucancuro, ibyo byagaragajwe ni ukuntu kuwa gatandatu taliki ya 28/05/2016 Kagame yasize ikipe y’igihugu cy’u Rwanda y’umupira w’amaguru « Amavubi » iri gukina n'ikipe y’igihugu cya Sénégal akajya kureba umupira wahuje amakipe y’igihugu cya Espagne ariyo Real Madrid n’Atletico de Madrid yakiniraga igikombe cy’Uburayi mu gihugu cy’Ubutaliyani, aho kujya gushyigikira ikipe y'igihugu cye! Ibi bikaba byerekana ko Paul Kagame ntagaciro aha abanyarwanda ahubwo akaba asahura umutungo w'igihugu akajya kuwinezezamo i Burayi!
Muri iki gihe amafaranga yabaye macye mu gihugu, Paul Kagame ari gufunga abamotsi be ngo banyereje amafaranga, none se we ninde uzamubaza amafaranga anyereza? Amwe mu makuru atangwa na bamaneko ba Kagame akaba yemeza ko Usengimana Richard yatanzwe na Kagame kugirango yamburwe utwe kuko yakoranye na leta ya Habyarimana kandi amaherezo akaba ashobora kuzamburwa ubuzima bwe nk’uko byagendekeye Rwigara Assinapol.
Imana yonyine niyo igomba kuzatabara abanyarwanda !
Veritasinfo
