Rwanda : Ese abami babiri bashobora kubaho mu Rwanda ? Icyo nicyo cyabujije Kigeli V ndahindurwa gutaha !
Publicité
[Ndlr:Umwami Kigeli V Ndahindurwa ari mubanyarwanda bamaze igihe kirekire mu buhunzi. Kigeli akaba ari umwami wa nyuma w’u Rwanda w’umunyiginya. Amateka y’ubwami mu Rwanda yemeza ko rimwe mu mahame abiru (abanyamabanga b’ibwami) bagomba kwitondera kwari ukugirango mu gihugu hatabo abami babiri. Iyo babonaga ibyo bigiye kuba umwami wabaga uganje (uri ku buyobozi) baramunyweshaga (ku mwica). Iri ndi hame rikomeye abiru bitonderaga ni uko nta mwega wagombaga kuba umwami mu Rwanda; amahame y’ubwiru yavugaga ko mu gihe u Rwanda rwaba ruyobowe n’umwega hagomba kuba amakuba akomeye mu gihugu! Dukurikije ayo mahame yombi, Paul Kagame ni umwami w’u Rwanda kandi akaba ari umwega, kugira ngo umwami Kigeli aze mu Rwanda bivuga ko Kagame agomba kubanza kunyweshwa(kwicwa) kandi abanyiginya bakaba batemera umwami w’umwega, niyo mpamvu itahuka rya Kigeli rifatwa nka kirazira mu Rwanda !]
Iri shyaka kandi rivuga ko mu rwego rwo gukemura burundu ikibazo cy’impunzi, umwami Kigeli V Ndahindurwa agomba gufashwa na Leta y’u Rwanda kugaruka mu gihugu cye, akanemererwa kugira uruhare mu bumwe n’ubwiyunge by’abanyarwanda. Ishyaka rya Democratic Green Party, rinasanga umwami Kigeli akwiye kuyobora ibijyanye n’umuco nyarwanda mu gihugu, akanaba umujyanama w’umukuru w’igihugu. Batanga urugero ko no mu gihugu nka Uganda bafite umwami Kabaka wa Buganda, umwami wa Bunyoro, uwa Basoga n’abandi kandi bagira uruhare mu muco w’igihugu cyabo n’ubwo hari ubutegetsi budashingiye ku ngoma ya cyami.
Kuri uyu wa Mbere tariki 30 Gicurasi 2016, ishyaka rya Democratic Green Party ryasabye Leta y’u Rwanda gukora ibishoboka byose bagafasha umwami Kigeli V Ndahindurwa agataha akava mu buhungiro, uyu mwami wa nyuma u Rwanda rwagize akaba yarahirikanywe n’ingoma ya cyami mu mwaka w’1961 ubu akaba yibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nk’uko byatangajwe na Dr Frank Habineza uyobora ishyaka rya Democratic Green Party, bamenyesheje Leta y’u Rwanda ko komite nshingwabikorwa y’iri shyaka yagize umwiherero tariki 21 na 22 Gicurasi 2016, bakaza gusanga umwami Kigeli uri mu buhungiro agomba guhabwa ibyo amategeko ateganyiriza abigeze kuba abakuru b’igihugu cy’u Rwanda.
Iri shyaka kandi rivuga ko mu rwego rwo gukemura burundu ikibazo cy’impunzi, umwami Kigeli V Ndahindurwa agomba gufashwa na Leta y’u Rwanda kugaruka mu gihugu cye, akanemererwa kugira uruhare mu bumwe n’ubwiyunge by’abanyarwanda. Ishyaka rya Democratic Green Party, rinasanga umwami Kigeli akwiye kuyobora ibijyanye n’umuco nyarwanda mu gihugu, akanaba umujyanama w’umukuru w’igihugu. Batanga urugero ko no mu gihugu nka Uganda bafite umwami Kabaka wa Buganda, umwami wa Bunyoro, uwa Basoga n’abandi kandi bagira uruhare mu muco w’igihugu cyabo n’ubwo hari ubutegetsi budashingiye ku ngoma ya cyami.Iri shyaka kandi rivuga ko ryiteguye gutanga umusanzu waryo ngo umwami Kigeli V Ndahindurwa ave mu buhungiro, ibi bagasanga bizaba ari intangiriro yo guha ikaze n’abandi bose bari mu buhungiro, bikanaba inkingi y’amahoro n’umutekano birambye mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigari. Kubw’iri shyaka ngo kuvuga itahuka ry’umwami Kigeli Ndahindurwa ntibikwiye gufatwa nka kirazira mu Rwanda cyangwa ngo hagire ubizizwa.
Rivuga ko no mu bindi bihugu byo mu karere nka Uganda bafite abami kandi bagira uruhare rukomeye mu gusigasira umuco w’iki gihugu. Green Party yongeraho ko gutahuka kw’umwami Kigeli Ndahindurwa wa gatanu byaba umusingi ukomeye wo kubaka amahoro arambye n’umutekano mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigari.
Source : umuryango.rw
