Rwanda: FPR-KAGAME yazanye indege za “drones” zo gukora ubutasi muri Afurika ibeshya ko ari izo gukoresha mu buvuzi!
Imikorere ya FPR muri iki gihe irerekana ko uwo muryango nta mpuhwe ufitiye abanyarwanda. Hitwajwe iterambere n’ikoranabuhanga rya kino gihe, leta ya FPR iri kugerageza kuzana imishinga ihambaye mu gihugu, maze mu kujijisha abanyarwanda, ikababeshyako iri kubategurira imishinga yo gukemura ibibazo bibahangayikishije mu buzima bwabo bwa buri munsi. Imwe mu mishinga itekinitswe iri kugezwa ku baturage muri iki gihe ni ikinyoma cy’imishinga iri gutegurirwa muri ministere y’ubuzima. Iyo witegereje imiterere y’iyo mishinga, usanga ntaho ihuriye n’ubuzima ahubwo ari gahunda ndende yo gutegura intambara yo kwigarurira ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari.
1.Hatanzwe amafaranga menshi cyane yo kugura inzitiramibu, nyuma bigaragara ko ayo mafaranga yanyerejwe, ministeri y’ubuzima ikagura inzitiramubu zitagira umuti.
Mbere yo kubonera ibisubizo bihamye ibibazo tumaze kuvuga hejuru biri kumunga ubuvuzi mu Rwanda; leta ya FPR-Kagame izanye umushinga w’icyaduka wo gukoresha indege zitagira umupilote zitwa Drone muguteza ubuvuzi imbere! Ubusanzwe DRONE ni indege zihenze cyane, zikaba zikoresha ikoranabuhanga rigezweho mu bikorwa by’ubutasi no kugaba ibitero ku mwanzi mu bihe by’intambara cyangwa se zigakoreshwa mu bundi buhanga bunyuranye bwo kugenzura imihindagurikire y’ikirere.
Hafashwe ibyemezo byo kwambura abantu bikorera ku giti cyabo imitungo yabo ababyanze bakabizira nk’uko byagendekeye umunyemari Rwigara Assinapol. Kugira ngo leta ye idahungabana kubera ubukungu Paul Kagame yiyemeje gusanga igihugu cya Israël, yemera ko azafata impunzi zose z’abanyafurika bahungiye muri icyo gihugu akazituza i Kigali ariko bakamuha ifaranga ritubutse; impunzi za mbere zagejejwe i Kigali, zihera ku kibuga cy’indege i Kanombe, ubu ntawe uzi aho zarengeye, imiryango irengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu yarasakuje bituma Israël igenza amaguru macye muri icyo kibazo bityo ifaranga yageneye Paul Kagame ntiryashobora kwinjira ryose!
Ikinyoma nk’iki bazakibeshye abahinde, ahubwo uyu mushinga wa drone n’uwo gukora ubutasi ku bihugu by’Afurika ariko n’ubwo Kagame yizeye ko ubwo butasi buzabangamira abandi, nawe ararye ari menjye kuko igihe uwo muzungu azashaka kumugirira nabi bitazamugora na gato kuko azamutumaho drone ziri i Kigali! Umugabo Laurent Bgabgo wayoboraga igihugu cya Cote d’Ivoire yemeye ko igihugu cy’Ubufaransa gishyira ikigo cya gisilikare mu gihugu cye, nyuma abo basilikare b’abafaransa bari mu gihugu cye nibo bamutaye muri yombi bamujyana i La Haye mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha!
Minisiteri y’ubuzima, iyobowe na Docteur Agnes Binagwaho, iri guhabwa amafaranga menshi byitwa ko ari ayo gushora mu mishanga yo gukemura ibibazo by’ubuzima bw’abanyarwanda; ariko igikomeje gutangaza kandi giteye impungenge ni uko ibibazo by’ubuvuzi mu Rwanda biri kurushaho kwiyongera haba mu mijyi no mu byaro, ubuzima bw’abanyarwanda bukaba buri kurushaho gukendera. Ingero zibigaragaza ni nyinshi:

2.Umubare munini w’impinja zipfa ziri kuvuka kubera ubukene kandi n’ababyeyi bamaze kubyara bagafungirwa mu bitaro kubera kubura ubwishyu!
3.Abaganga badahembwa bityo bigatuma badatanga service nziza ku barwayi ndetse amavuriro amwe namwe akaba atangiye kubura abaganga kuko bari guhunga ibitaro bya leta bitabahemba neza.
4.Mitiweri ntizikora, niyo hagize usuzumwa nta miti abona, agomba kuyigura: Urugero rwa hafi ni ibibera mu bitaro bya GAHINI aho umuyobozi w’ibyo bitaro yasabye abakozi kwiyambaza amasengesho kugira ngo ibitaro bishobore gusohoka mu bibabzo bifite.
5.Imiti y’imihimbano itavura indwara kandi byitwa ko mu Rwanda hari ikigo cy’ubuziranenge! Kubera ruswa, imiti myinshi igurishwa mu Rwanda ni magendu kuburyo hari imiti ikoze mu ifu y’imyumbati!
Umushinga wo kugeza imiti mu giturage hakoreshejwe indege bita Drones
/http%3A%2F%2Forelia.fr%2Fimages%2Fdrone-intrusion.jpg)
Ubuhanga bwo gukoresha indege za drone bufitwe n’ibihugu by’ibihangange ku isi, akaba ariyo mpamvu mu mwaka w’2012 ubwo ONU yafataga icyemezo cyo kuzikoresha mu gihugu cya Congo (RDC), leta y’u Rwanda yarwanyije bikomeye icyo cyemezo kuko yavugaga ko izo ndege ari izo gukora ubutasi ku bihugu biri mu karere k’ibiyaga bigari! Muri icyo gihe leta y’u Rwanda yashinjwaga gufasha umutwe wa M23 watezaga umutekano mucye muri Congo, bigatuma itinya ko ubufasha yahaga uwo mutwe buhita bumenyekana vuba cyane!
Muri iki gihe u Rwanda ruri gushinjwa bikomeye guteza umutekano mucye mu bihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari kandi bikaba bizwi ko ibihugu by’ibihangange kuri iyi si bishyigikiye leta ya Paul Kagame muguhungabanya umutekano w’akarere kose; nibwo leta y‘u Rwanda yemeye umushinga wo kubaka ikibuga cy’indege za drone mu Rwanda kandi yararwanyaga ko zizanwa muri Congo! Amakuru agera kuri “veritasinfo” agaragaza ko leta ya Paul Kagame yahawe amafaranga menshi n’ibihugu by’ibihangange kugirango bishobore gukoresha ikirere cy’u Rwanda hakoreshejwe drone mu kugenzura Afurika yose! Mu rwego rwo kujijisha ibihugu bibangamiwe cyane n’ubutasi bw’ibihugu by’ibihangange, u Rwanda rwahimbye ikinyoma cy’uko izo drone zizakoreshwa mu kugemura ibikoresho n’imiti ku mavuriro yo mu Rwanda!
Nyuma y’aho u Rwanda rufatiwe ibyemezo bikomeye byo guhagarikirwa cyangwa kugabanyirizwa inkunga y’amafaranga kubera ibikorwa byo gufasha umutwe wa M23, Leta ya Paul Kagame yafashe ibyemezo bikaze byo guhangana n’icyo cyuho rwagize ariko gahunda zarwo zigakomeza. Zimwe mu ngamba rwafashe ni uko amabuye y’agaciro rwasahuye muri Congo rwabitse rwagombaga kuyagurisha agasimbura izo mfashanyo abazungu bahagaritse, ariko abazungu bahise bakomanyiriza ayo mabuye ku isoko ry’i Burayi n’Amerika, Kagame yiyemeza kugurisha ayo mabuye muri Aziya ku giciro cyo hasi cyane.

Kuva kera igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyifuje kugira ubutaka mu Rwanda (Bugesera) kuko cyasanze ari ahantu heza hashobora kugifasha kugenzura isi yose kubera imiterere yaho! Icyo kifuzo bakigejeje kuri Perezida Grégoire Kayibanda aracyanga, perezida Habyarimana Juvénal nawe yanze guha abanyamerika ubutaka mu Rwanda. Ikizwi cyo ni uko Paul Kagame yemereye abanyamerika kubaka ikigo cya gisilikare mu Bugesera ndetse n’ikibuga cy’indege ariko bitewe ni uko Kagame yagiye asuzugura kenshi ibyo yasabwaga n’abanyamerika mu ntambara za Congo byatumye bifata, imishinga yose yari itegerejwe mu Bugesera iradindira!
Nubwo bimeze gutyo abanyamerika ntibarambitse umushinga wabo wo kugenzura isi bari k'ubutaka bw'u Rwanda, bitewe ni uko Paul Kagame afite ibibazo by’ubukungu, akaba kandi ashaka gukomeza kwifashisha abanyamerika kugirango akomeze kugira ijambo mu karere kose, yemeye amafaranga menshi yahawe n’abanyamerika kugira ngo bashyire ikigo cy’ubutasi bw’indege za drone mu Rwanda! Ntabwo u Rwanda ari igihugu kinini cyane muri Afurika kuburyo kiyambaza drone, u Rwanda rwabuze imishahara y’abaganga, nta miti rufite … none ngo rubonye ubushobozi bwo gukoresha Drone mu buzuzi!
/http%3A%2F%2Fwww.smartdrones.fr%2Fcontenu%2Fuploads%2F2013%2F06%2Fpilote-drone-usa-nevada.jpg)
Ingero nk’izo ni nyinshi ariko icyo twabwira abanyarwanda ni uko ntakizahinduka mu buzima bwabo ngo bitewe n'uko Paul Kagame azakoresha drone mu buvuzi ahubwo ni ukugira ngo yibonere ifaranga!
Ubuyobozi bwa veritasinfo
Tél :+27749342912