Rwanda :Akarengane gakabije gatumye abanyarwanda batinyuka barigaragambya nubwo baziko bashobora kwicwa!
Abaturage bakabakaba 2000 bakora imirimo yo gucukura amaterasi y’indinganire mu murenge wa Remera ho mu karere ka Ngoma mu ntara y’Uburasirazuba, bazindukiye mu myigaragambyo mu gitondo cyo kuri uyu Gatatu tariki 18 Gicurasi 2016.
Aba baturage bazindutse bigaragambya, basabaga ko bishyurwa amafaranga yabo bakoreye ariko bakaba batarigeze bishyurwa. Uku kwigaragambya kwabayeho nyuma y’uko bari bamaze amezi agera kuri atatu bakora ariko badahembwa.
Abaturage bakabakaba 2000 babyutse bigaragambya
Ubuyobozi bw’umushinga wa Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mu karere ka Ngoma witwa RSSPLWH ari nawo ucukuza amaterasi y’indinganire, buvuga ko icyatumye aba baturage batinda kwishyurwa ari uko amafaranga yayobye ntazire igihe, gusa bukemeza ko bitarenze kuri uyu wa Kane abaturage bazaba bishyuwe amafaranga yabo.
Ikinyamakuru Ukwezi.com cyagerageje kuvugana n’umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodice ku murongo wa telefone, tumubajije iby’iyi myigaragambyo, avuga ko ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba muri gahunda y’isuzumamikorere, akaba atabasha guhita agira icyo adutangariza.
Dore uko abaturage bari mu myigaragambyo bari bitwaye :
Source : http://ukwezi.com