BRUXELLES :« IBUKABOSE » IGISUBIZO CY’UBUMWE N’UBWIYUNGE KITANYUZE LETA YA KIGALI N’ABAMBALI BAYO.
Nkuko tumaze kubimenyera buri mwaka mu ntangiriro z’ukwezi kwa kane, abanyarwanda bose aho bava bakagera, baba abari mu gihugu cyangwa hanze yacyo, aba ari igihe cyo kuzirikana amahano yagwiririye u Rwanda, akuruwe na FPR inkotanyi kuva mu Kwakira 1990, bikaza kuba agatereranzamba muri Mata 1994.
Nkuko yabivuze mu ijambo yavuze mu muhango wo kwibuka mu Bubiligi, Bwana Matata uhagarariye CLIIR yavuze ko guharanira igikorwa cyo kwibuka bose nta kuvangura abahutu n’abatutsi byamuviriyemo gutotezwa n’imwe mu miryango itegamiye kuri leta ikorana na leta ya kigali ndetse n'ambassade yu Rwanda mu Bubiligi ikaba ishyira iki gikorwa cyo kwibukira hamwe mu rwego rumwe n'ibikorwa by’abapfobya genocide yakorewe abatutsi. Uwo muhango wo kwibuka bose wabimburiwe n’igitambo cya misa cyabereye kuri paruwasi ya Mutatifu Charles Borromée i Brusseli taliki ya 10/4/2016, wakurikiwe nibiganiro bitandukanye, ubuhamya bwa bamwe mu bayobozi b’amashyaka yari yitabiriye iyo mihango, ndetse n’abandi banyarwanda bishimiye iyi gahunda itavangura abanyarwanda. Umwe mu babyeyi bari bitabiriye iyo Mihango nk’uko yari yateguwe na Matata, madamu UWUMUHOZA Julienne, ubu umuryango we ukaba ubangamiwe cyane n’inzego ziperereza za Leta ya Kigali, nawe yari muri uwo muhango.
FPR ikomeje gucuruza genocide mu nyungu zayo za politiki nyamara kandi igaca inyuma ikereka amahanga ko ifite ubushake bwo kunga abanyarwanda. MATATA niwe ukundakuvuga ngo: " ni gute wakunga abazima kandi utandukanya abapfu?" Niba leta y’u Rwanda idashobora kugira ubutwari bwo kwibuka abanyarwanda bose nka leta, simbona impanvu yajya kurwanya no gushaka kumena amaraso y’imiryango ishishikajwe no guha agaciro umunyarwanda itavanguye amoko. Banyarwanda, banyarwandakazi mushishikajwe nuko umunsi umwe abanyarwanda aho bava bakagera baziyumvamo kuba abavandimwe bakunze igihugu cyabo bakanakirwanira ishema, ni mugahuruke tuharanire uburenganzira bwacu!
Ubwicanyi bwabanjirije genocide yakorewe abatutsi ndetse n’ubwayikurikiye bwatumye imwe mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu yibaza impavu ukwibuka kwajya kugirwa n’ igice kimwe cy’ abanyarwanda, abandi bagasa naho ntaburenganzira babifitiye, nyamara kwibuka byagombye kuba inzira y’ ubumwe n’ ubwiyunge abategetsi b’ u Rwanda bariho ubu birirwa bigisha abaturage. BIRAGOYE KUBWIRA UMUNTU NGO NIYIBUKE UNDI KANDI NAWE YARABUZE ABE AKABA NTA BURENGANZIRA ABIFITIYE BWO KUBIBUKA! Akenshi ako gahinda gaterwa no gucecesha ababaye ngo ntibibuke ababo bishwe nibyo Leta y’ u Rwanda yita ingengabitekerezo.

Iyo mikorere ya leta ya Kigali yatumye twibaza byinshi ku nyungu leta ya Kigali yaba ifite mu guteranya abanyarwanda kandi ishinzwe kubunga! Ko iyo leta itwigisha "Ndi umunyarwanda" kuki itabanza kutwigisha "Ndi umuntu" (Tubibutseko ibitekerezo bizima nk’ibi ari byo umuhanzi Kizito Mihigo yazize). Ibyo bitekerezo bishimangira ko mu gihe buri wese azaba yumva ko ari nk’ undi, ko bose bangana imbere y’ amategeko, bizaba ari umusinge w’ ubumwe n’ubwiyunge nyabwo. Abateguye ibi biganiro nta na rimwe bigeze bahakana genocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994 kimwe nabandi bose bapfuye kuva muri 1990 ubwo intambara yatangiraga, aha twavuga nk’abagogwe cyangwa abapfuye muri za Bugesera !
Ariko se koko, tuveho twibagirwe ko abishwe na FPR mu ntambara yo kubohoza igihugu bari bavanzemo abahutu ndetse n’abatutsi ndetse n'abishwe bazira kutavuga rumwe na leta ya Habyarimana banashinjwa gukorana na FPR? Izo mpirimbanyi za democratie nka Bwana Nzamurambaho, Mme Uwiringiyimana Agatha, ba Bwana Sendashonga, les casques bleus ndetse n'abandi bose baguye mu Rwanda…. Ese abahutu biciwe i Kibeho cyangwa mu nkambi z’impunzi no mu mashyamba ya Congo bo si abanyarwanda? Erega nabaguye mu ndege yari itwaye nyakubahwa Juvenal Habyarimana bari abanyarwanda! Kabone nubwo baba bafite ibyo baryozwa mu rwego rw’ubutabera (niba bihari) ntibikuraho ko imiryango yabo ikwiye kubibuka.

Abavandimwe barangwa no gusangira ibyago kimwe ndetse no gusangira ibyishimo kimwe! Umubabaro ni nkundi nubwo bidakuraho ko buri muryango ugira umwihariko wo kwiyakira no gushyigikirana nkuko umuryango Ibuka ubikora. Uwo muryango wa IBUKA ukaba udahwema gutegura imihango yo kwibuka itsembabwoko n'itsembatsemba yahisemo kwita :"itsembabatutsi gusa" kandi haraguyemo n'abahutu batangira ingano, iyo mvugo IBUKA ikoresha ikaba irushaho gutanya abanyarwanda mu byago bagiriye hamwe! bene iyo mvugo ikaba igaragaza ukwikunda gukabije kandi ikaba ishobora kuzateza ibindi bibazo mu muryango nyarwanda!
Niyo mpamvu umugambi wa IBUKABOSE wo kwibuka abanywarwanda bose bishwe kubera ubwoko n'ibitekerezo byabo ari inzira igomba gushyigikirwa na buri muntu wese ukunda u Rwanda.
Umusomyi wa veritasinfo mu Bubiligi
Yves Simon B.