Rwanda : Imirwano ku Gisenyi yahitanye ibintu n’abantu bataramenyekana umubare!
Iyi mirwano ivugwa ku Gisenyi ntishobora kuba ari ikinamico rya FPR Kagame ryo kwica abaturage nk'uko byagenze mu bihe byashize!
Amakuru menshi ari guturuka ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru by’u Rwanda ndetse akaba yemezwa n’abayobozi banyuranye ba FPR Kagame, aremeza ko mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu rishyira kuwa gatandatu taliki ya 16/04/2016, habaye imirwano ikaze ku Gisenyi mu Rwanda. Abantu bataramenyekana bavuga ururimi rw’ilingala n’igiswahili akaba aribo bagabye icyo gitero. Lt Col Rene Ngendahimana w’ingabo z’inkotanyi yatangaje ko amakuru kuri iki gitero azatangazwa nyuma. Iki gitero kikaba kibasiye ibirindiro by’abapolisi ba FPR kagame bari mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu.
Amakuru agera kuri veritasinfo atangwa n’abaturage bari muri ako karere, aremeza ko babonye imirambo irenze 10 y’abapolisi bishwe ndetse hakaba hari n’abandi bapolisi bashimuswe, imodoka ya polisi yatwitswe n’imbunda zitazwi umubare zirasahurwa. Iby’uko hari abantu benshi bahitanywe n’icyo gitero byemezwa n’umuyobozi w’ako karere Sinamenye Jeremie wagize ati : « Nibyo koko byabaye,hari abatakaje ubuzima, ubu turi i Bugeshi twagiye guhumuriza abaturage (…) amakuru turaza kuyatangaza mu kanya ». Kugeza ku masaha arenga 12 iyo mirwano ibaye ntabwo abayobozi ba gisilikare n’abagisilivili bari bashobora gutangaza amakuru y’ibyo icyo gitero cyangije !
Abaturage banyuranye bagejeje amakuru kuri veritasinfo bavuga ko ingabo za FPR Kagame ziri kubuka inabi zivuga ko abo baturage aribo ba nyirabayazana ngo bitewe ni uko batakoze amarondo neza ! Muri macye abaturage nibo barinda abasilikare !!Uwitwa Chegueeavara Kanyarwanda, kurubuga rwe rwa facebook ugaragaza ko ari ku Gisenyi akaba yatanze amakuru kuri iki gitero, dore uko avuga iby’icyo gitero nuko ibintu byifashe muri ako karere :
«Iyi mirwano yabaye mu ijoro ryakeye,hano ku Gisenyi ubu abenshi turi guhunga umupaka twerekeza mu gihugu hagati kuko abantu baraye bateye bagezeho bakarusha igisoda cy'u Rwanda ingufu ;icyaduteye ubwoba ni amakamyo na za ambulanze zabyutse zitunda inkomere nyinshi bazijyana i kigali, hagaragaye kandi amakamyo agera kuri abiri byabonekaga ko yarapakiye imirambo,hejuru batwikirije amahema(shitingi).
ubu ubwoba bwadutashye kuko ntituzi umuntu uri kugaba ibi bitero,ikindi ni uko mu basirikare ba leta biri guhwihwiswa ko hari abahise bijyanira nabakoze icyo gitero,muri make ibintu ni danger hano mu majaruguru! Abantu muri kumbaza amakuru mugerageze munyandikire in box ! Nta mutekano twizeye hano ndajya ngerageza mbasubize gahoro gahoro, kuko situation yose ndi kuyikurikira! Ubu mu kanya kashize mu gitondo cya kare hano ku Gisenyi haraye haje amakamyo rwihishwa ya special forces ntabwo tuzi aho bakambitse,baje bihishe kugira abaturage badahahamuka!
Amakamyo yo yatangiye gutunda imirambo y'abasirikare benshi mu ma saa kumi bwenda gucya kuko imirwano yamaze igihe kirekire! Muri make hano ibintu ni danger!! »
veritasinfo