Icyo ibinyamakuru byose byavuze ku gitero giherutse kugabwa ku mpunzi muri Zambiya bihuriraho ni uko impunzi zibasiwe cyane inyinshi ari abanyarwanda. Ikinyamakuru "blogs.mediapart.fr" cyo kigerageza gutanga impamvu 2 za kiriya gitero cyagabwe ku banyarwanda:
1.Abanyarwanda baba baribasiwe cyane kubera amashyari abantu baba babafitiye aturuka ku mitungo myinshi bamaze kugeraho babitewe no gukora cyane.
2.Abanyarwanda baba baribasiwe na Leta y’u Rwanda muri ya politiki yabo yo gusabota impunzi.
Ikidashidikanwaho ni uko ubu bwicanyi bwakozwe n’umugiranabi w’umugome wanga impunzi z’abanyarwnda, hanyuma ubugome azigirira buri gihe agashaka kubugereka ku bandi. Uyu mugome kandi azira impunzi zo mu bwoko bw’abahutu cyane.
Dore uburyo uyu mugome yagiye yica impunzi z’abahutu akabyegeka ku bandi :
-
Impunzi z’abahutu ziciwe mu nkambi ya Kibeho umugome wazishe yageretse ubwo bwicanyi ku nterahamwe.
-
Impunzi z’abahutu ziciwe muri Kongo umugome wazishe yabyegetse ku gihugu cya Kongo na LONI.
-
Impunzi z’abahutu zishwe umugenda kuva Nyacyonga kugeza magingo aya, umugome ashyira ubwo bwicanyi ku gatwe k'interahamwe zitakibaho.
-
Uyu mugome atangiye gahunda yo kwicira impunzi z’abahutu mu bihugu zahungiyemo kugira ngo aryanishe impunzi z'abahutu n'abenegihugu bo mu bihugu byabacumbikiye.
Ikidashidikanwaho ni uko umugiranabi uhora uhiga impunzi z’abahutu ubugome yakoresheje mbere ari bwo yakoresheje ejo bundi muri Zambiya, Imana igakinga akaboko atarabukoresha bwose kuberako Leta Ya Zambiya yahise itabara.
-
Kwica abantu atemagura mu mutwe
-
Kwica abantu abakata ibitsina
-
Kujomba ibisongo mu bitsina by’abagore
-
Kumena abantu imitwe ngo umugome arebe uko ubwonko bw’abahutu bumeze
-
Gukura abantu mo amara bakayahambiranya cyangwa bakayazirika ku biti
-
Gukura abagore batwitemo abana mu nda
Ubwicanyi nk’ubu bwuzuye urubozo ku mugaragaro bwadutse mu mateka y’u Rwanda mu myaka ya 1981 aho abantu bakoranaga n’inyenzi inkotanyi bazaga bagaca abantu imitwe (gukeka amashu) maze bakajyana ibyo bihanga kubyereka amahanga mu rwego rwo guharabika Leta ya Habyalimana (w’umuhutu). Ntibyarekeye aho, ubwo inyenzi – inkotanyi zateraga u Rwanda zitwa FPR muri 1990, nibwo mu gihugu hose abahutu ndetse n’abatutsi bamwe batangiye kwicwa hakoreshejwe bwa bugome twavuze haruguru zigamije guhahamura abantu ku rwego rudasubirwaho.
Icyo gihe, abantu babonye ubwo bugome bwo gukeka amashu no kwica abantu mu bundi buryo bubi, barabibonye bagira ngo isi ibashiriyeho bituma bose bahunga nta n’umwe usigaye inyuma mu ntambara yahereye mu 1990. Twibutse ko ubu bwicanyi ahanini abasikare bahoze muri FPR bakaza gushyira ubwenge ku gihe bakayivamo ari bo babihamya (Rwanda Untold Story). Abazakora ubushakashatsi kuri ubu bwicanyi bwo muri Zambia kimwe n’ibyemezo bazafatira ababugizemo uruhare, bashobora kuzabuha izina nk'iryatanzwe n'abakoze raporo mapingi (2010) ku bwicanyi bw'impunzi z'abahutu mu mashyamba yo muri Kongo.
Mbese uriya mwicanyi kandi w’umugome agamije iki?
Biragoye kumenya icyo agamije kandi biragoye no kumenya 100% umubare w'abo yatoje ubwo bugome kuberako kuva yatangira guhiga icyitwa umuhutu yagabye amashami henshi, ku buryo asigaye afite n’abahutu nyirizina bamukorera akazi ko kwica abahutu bene wabo urubozo nk’uko no muri jenoside yitwa ko yakorewe abatutsi , n’ubundi uriya mugome yakoreshagamo abatutsi mu kurimbura bene wabo. Gusa cyimwe n’undi mugome wese, nta cyiza uriya mwicanyi agamije, ntacyo, agamije kubiba urwango mu moko y’abana b’u Rwanda ndetse n'abanyamahanga bikabageraho.
Hakorwa iki ngo harengerwe impunzi z’abanyarwanda cyane cyane iz’abahutu zikomeje gutesekara i mahanga ?
Ukurikije ibyabaye muri Zambia, turizerako iki gihugu nikirangiza iperereza, kimaze kutwereka uyu mugome (turamuzi ariko ntitumubona kuko azi kwihisha), kizatugezaho n’ibyo babona byakorwa ngo izi mpunzi zive mu kaga, zive mu gihirahiro, zibeho mu mutuzo nk’uko amahame mpuzamahanga abiteganya kuri buri muntu wese. Na none ariko birakwiye ko ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda gishakirwa igisubizo mu maguru mashya.
Mu ibaruwa ishyaka RDI Rwanda Rwiza rihererutse gushyikiriza perezida w’u Rwanda General Major Paul Kagame, rikagenera kopi ibihugu byose bicumbikiye impunzi (na Zambiya irimo), ryerekanye neza imiterere y’ikibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda, ryerekana kandi kuba iki kibazo kitava mu nzira ari ukubera ubushake buke bwa leta ya FPR iyobowe na Paul Kagame ubwe. Kuba rero iki kibazo kidakemuka vuba ni imwe mu mpamvu ituma zikomeza kwicwa urw’agashinyaguro aho zibereye. Nubwo twizeyeko Leta ya Zambia izashyira ahagaragara abakoze biriya bikorwa bigayitse, tuboneyeho kuyisaba dukomeje guha agaciro iriya nyandiko ya RDI Rwanda Rwiza kuko ikubiyemo uburyo bwose bushoboka bwo gukemura ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda. Ni bwo buryo bwonyine twabonye bwo kuburizamo imigambi mibisha myinshi yihishe inyuma y’ubugome bukomeje gukorerwa impunzi z’abanyarwanda aho ziri hose.
Baca umugani mu kinyarwanda ngo ak'imuhana kaza imvura ihise kandi ngo ubabaye niwe ubanda urugi. Impunzi ubwacu tugomba kubanza kwishakamo igisubizo cyo gusubira iwacu mu cyubahiro, inkunga y'amahanga ikazaza ari inyongera.
Admini wa Veritasinfo
Ntakiyimana Faustin (RSA)