Burundi : Général Athanase Kararuza n’umugore we kimwe n’umurinda bamaze kwicwa n’abantu batazwi !
Général Athanase Kararuza wari umujyanama mu by’umutekano wa visi perezida wa mbere w’Uburundi yishwe n’abantu bataramenyekana mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 25 Mata 2016 ; icyo gitero cyamugabweho kikaba cyahitanye umugore we n’umwe mubamurinda, umwana we arakomereka bikomeye.
Général Kararuza yarashwe ubwo yari agejeje umwana we ku shuri rya Lycée ya Saint-Esprit iri muri karitsiye ya Gihosha ku isaha ya saa moya n’iminota 15 za mu gitondo. Abagabye igitero kuri uyu musilikare mukuru bari bitwaje intwaro zikomeye nk’uko byemezwa n’umwe mubayobozi bakuru b’Uburundi utashatse kwivuga amazina. Ushinzwe itumanaho kwa perezida w’Uburundi Bwana Willy Nyamitwe nawe akaba yatangarije itangazamakuru ko iyo nkuru y’urupfu rwa Général ari impamo.
Général Athanase Kararuza abaye umusilikare wa gatanu mukuru wishwe i Burundi mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa. Kararuza yize amashuri makuru ya Gisilikare muri ISCAM i Burundi ayakomereza mu ishuri ry’abasilikare kabuhariwe muri National Defense College of Beijing mu Bushinwa. Yakundaga imyitozo ya gisilikare yo kumanukira mu mutaka, akaba afite impamyabushobozi mubyo kubungabunga amahoro ku isi yigiye mu ishuri rya gisilikare muri Amerika (Washington) mu mwaka w’2008-1013, yayoboye ingabo z’Uburundi zari mu gikorwa cyo kugarura amahoro mu gihugu cya Centrafrique.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi w’ingabo z’Uburundi Colonel Gaspard Baratuza ryemeza ko umwana wa Général Kararuza atitabye Imana ahubwo yakomeretse bikomeye, ahubwo uwarindaga Général Athanase akaba ariwe wishwe undi arakomereka. Colonel Gaspard Baratuza yavuze ko abakoze iki gikorwa kibi cyo kwivugana Général Kararuza bashaka ko ingabo z’Uburundi zisubiranamo ! Général Kararuza akaba ari uwo mu bwoko bw’abatutsi.
Source:itangazamakuru ry'i Burundi