Burundi : Kwibuka ku ncuro ya 22 urupfu rwa Nyakwigendera perezida Cyprien NTARYAMIRA.
Nyirucyubahiro Perezida Pierre Nkurunziza yibutse ku ncuro ya 22 urupfu rwa Perezida Cyprien Ntaryamira
Publicité
Kuri uyu wa gatatu taliki ya 06 Mata 2016 i Bujumbura, abarundi bakoze umuhango wo kwibuka imyaka 22 ishize habaye iyicwa rya Perezida w’icyo gihugu Cyprien NTARYAMIRA, wishwe mu gikorwa cy’iterabwoba cyo kurasa ku ndege yari imutwaye ari kumwe na perezida w’u Rwanda Juvénal HABYARIMANA bombi bakitaba Imana kimwe n’abo bari kumwe. Icyo gikorwa kibisha akaba aricyo cyabaye imbarutso ya jenoside mu Rwanda kimwe n’andi mahano yose y’ubwicanyi bwabaye mu karere k’ibiyaga bigari kugeza ubu bugikomeje. Nk’uko amakuru « veritasinfo » ikesha «burundi-agnews.org » abivuga, mu gitondo habaye misa yo gutangira umuhango wo kwibuka iyicwa rya perezida Cyprien Ntaryamira yitabiriwe n’umukuru w’igihugu cy’Uburundi Pierre Nkurunziza ari kumwe n’abanyacyubahiro banyuranye bari mubuyobozi bw’igihugu cy’ Uburundi ndetse n’abambasaderi bahagarariye ibihugu byabo muri icyo gihugu.
Nyuma ya Misa yabereye muri Cathédral Régina Mundi, hakurikiyeho umuhango wo gushyira indabo kumva ya Nyakwigendera Cyprien Ntaryamira, uwo muhango ukaba warakurikiwe n’amagambo anyuranye yavuzwe n’abanyacyubahiro bari bitabiriye uwo muhango ; ayo magambo ahanini yarataga ibigwi by’intwari z’Uburundi zitabye Imana kubera guharanira demokarasi muri icyo gihugu. Igikorwa cy’iterabwoba cyahitanye perezida w’Uburundi Cyprien Ntaryamira kikaba cyarabaye ari kuwa gatatu taliki ya 6 Mata 1994 saa mbiri z’ijoro, ubwo indege yari itwaye abakuru b’ibihugu byombi n’abo bari kumwe yarasirwaga hejuru y’ikibuga cy’indege mpuzamahanga k’Ikanombe i Kigali, ubwo abo bakuru b’ibihugu byombi bari bavuye mu nama muri Tanzaniya. Raporo nyinshi z’ubucamanza ndetse n’iz’abanyamakuru banyuranye bigenga mpuzamahanga, zerekana ko icyo gikorwa cy’iterabwoba cyo kurasa ku ndege ya gisivile cyakozwe n’abarwanyi ba FPR inkotanyi ku itegeko rya Paul Kagame; bamwe mubahoze ari abayobozi b’abarwanyi ba FPR Inkotanyi batakivuga rumwe na Paul Kagame kubera igitugu n’iterabwoba ayoboranye u Rwanda nabo barabyemeza.
Icyo gikorwa cy’iterabwoba akaba aricyo cyabaye imbarutso ya jenoside mu Rwanda mu mwaka w’1994. Nyuma yo gukora iperereza rye, Paul Kagame ahakana ibirego byose bimushinja gukora icyo gikorwa cyo guhanura iyo ndege ahubwo akakigereka ku basilikare barindaga perezida Habyarimana Juvénal no ku gihugu cy’Ubufaransa. Kugeza ubu, ikimenyetso kizwi kandi Paul Kagame atarahakana ni uko intwaro n’amasasu yakoreshejwe muguhanura (arme du crime) iyo ndege byari bitunzwe na FPR inkotanyi. Kugeza ubu ikibazo cyo kumenya uwahanuye iyi ndege kikaba kiri mu nkiko z’igihugu cy’Ubufaransa, ikirego kikaba cyaratanzwe n’imiryango y’abafaransa yabuze ababo baguye muri iyo ndege.
Nyuma ya Misa yabereye muri Cathédral Régina Mundi, hakurikiyeho umuhango wo gushyira indabo kumva ya Nyakwigendera Cyprien Ntaryamira, uwo muhango ukaba warakurikiwe n’amagambo anyuranye yavuzwe n’abanyacyubahiro bari bitabiriye uwo muhango ; ayo magambo ahanini yarataga ibigwi by’intwari z’Uburundi zitabye Imana kubera guharanira demokarasi muri icyo gihugu. Igikorwa cy’iterabwoba cyahitanye perezida w’Uburundi Cyprien Ntaryamira kikaba cyarabaye ari kuwa gatatu taliki ya 6 Mata 1994 saa mbiri z’ijoro, ubwo indege yari itwaye abakuru b’ibihugu byombi n’abo bari kumwe yarasirwaga hejuru y’ikibuga cy’indege mpuzamahanga k’Ikanombe i Kigali, ubwo abo bakuru b’ibihugu byombi bari bavuye mu nama muri Tanzaniya. Raporo nyinshi z’ubucamanza ndetse n’iz’abanyamakuru banyuranye bigenga mpuzamahanga, zerekana ko icyo gikorwa cy’iterabwoba cyo kurasa ku ndege ya gisivile cyakozwe n’abarwanyi ba FPR inkotanyi ku itegeko rya Paul Kagame; bamwe mubahoze ari abayobozi b’abarwanyi ba FPR Inkotanyi batakivuga rumwe na Paul Kagame kubera igitugu n’iterabwoba ayoboranye u Rwanda nabo barabyemeza.
Icyo gikorwa cy’iterabwoba akaba aricyo cyabaye imbarutso ya jenoside mu Rwanda mu mwaka w’1994. Nyuma yo gukora iperereza rye, Paul Kagame ahakana ibirego byose bimushinja gukora icyo gikorwa cyo guhanura iyo ndege ahubwo akakigereka ku basilikare barindaga perezida Habyarimana Juvénal no ku gihugu cy’Ubufaransa. Kugeza ubu, ikimenyetso kizwi kandi Paul Kagame atarahakana ni uko intwaro n’amasasu yakoreshejwe muguhanura (arme du crime) iyo ndege byari bitunzwe na FPR inkotanyi. Kugeza ubu ikibazo cyo kumenya uwahanuye iyi ndege kikaba kiri mu nkiko z’igihugu cy’Ubufaransa, ikirego kikaba cyaratanzwe n’imiryango y’abafaransa yabuze ababo baguye muri iyo ndege.Perezida Ntaryamira akaba yarapfanye n’abarundi 2 bari muri iyo ndege aribo : Nyakwigendera Cyriaque SIMBIZI na Bernard CIZA. Mu Muhango wo kwibuka, abayobozi b’Uburundi bagaragaje ko bakeneye ko ubutabera buhabwa abakoze igikorwa cy’iterabwoba cyo guhanura iriya ndege, Uburundi bugaragaza ko bwifuje kuva kera ko hakorwa iperereza mpuzamahanga kuri icyo gikorwa cy’iterabwoba ariko ibihugu by’ibihangange kuri iyi si bikaba bidashaka ko icyo kibazo kivugwa. Nk’uko byagenze kuri miyoni zirenga 6 z’abakongomani Paul Kagame yishe kugeza ubu ubutabera bukaba butaratangwa kuri izo nzirakarengane, Uburundi bwo burasanga ikibazo cy’urupfu rwa Cyprien Ntaryamira kizashyirwa mu biganiro bigomba kuvugirwamo ukuri n’ubwiyunge (vérité et réconciliation) biteganyijwe muri icyo gihugu.
Veritasinfo