Rwanda : Leta ya Paul Kagame yahunze ubutabera bw’urukiko rw’Afurika, ariko se bizayihira ?
Buhoro buhoro isi yose itangiye kubona isura nyayo y’ubutabera bw’u Rwanda! Imyaka imaze kurenga 22 leta ya FPR Kagame yica urubuzo abanyarwanda n’abanyamahanga isi yose igaceceka, kandi ibyo byose ikabikora mu izina ryo kurwanya jenoside ! Nyamara ikimaze kugaragara ni uko iyo leta ariyo ihonyora uburenganzira bw’ikiremwa muntu kuburyo budasanzwe kandi ikaba ariyo ihunga ubutabera ! Uretse nibyo, Paul Kagame ubwe yivugiye ko leta ye igizwe n’abajenosideri kandi bikaba bizwi neza ko Kagame ariwe wakomye imbarutso ya jenoside mu Rwanda, byumvikana gute ko abajenosideri aribo bajya kuburanisha abandi babashinja jenoside bagizemo uruhare?
Bitewe nuko « ingeso mbi itarara bushyitsi », u Rwanda rwakomeje guhungabanya uburenganzira bw’ikiremwa muntu, rukica abantu rukajugunya mu kiyaga cya Rweru bigacira aho, rukarasira abaturage ku manywa y’ihangu bikarangira, rukanyereza abaturage nyuma bikagaragara ko ari leta yabafunze ntibigire inkurikizi, gufungira abantu ubusa nyuma rugatekinika ibyaha byabo bikarangira bityo, none Madame Victoire Ingabire agejeje ikirego mu rukiko rw’Afurika rushinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu, u Rwanda ruhita rwikura mu masezerano (kwihisha ubutabera) rwashyizeho umukono ! Igihugu gifite leta ikora muri ubwo buryo kiragana he?
Nkuko byemezwa na Caroline Buisman uburanira Madame Victoire Ingabire, u Rwanda rwamenyesheje ko rwikuye mu masezerano rwashyizeho umukono n’urukiko rw’Afurika ; ku italiki ya 1 Werurwe 2016, ruhita runasaba urwo rukiko ko rutesha agaciro ikirego cya Madame Victoire Ingabire kimwe n’ibindi birego rwarezwe bigomba kuburanishwa n’urwo rukiko. Ministre w’ubutabera wa Paul Kagame, Bwana Busingye yisobanura avuga ko habaye impurirane yo gusaba ko u Rwanda rwikura muri ayo masezerano ko rutabitewe n’ikirego cya Madame Victoire Ingabire. Florent Geel uyobora ibiro by’Afurika by’umuryango ushinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu FIDH, asobanura ko icyemezo cy’u Rwanda cyo kwikura mu masezerano y’urukiko rwashyizeho umukono ari icyemezo cya politiki cyo guhunga ibirego birubangamiye kandi rudashobora gutsinda. Uwo muryango wa FIDH ukaba nawo warareze u Rwanda muri urwo rukiko ku kibazo cyo kubangamira uburenganzira bw’amashyirahamwe yigenga.
Kuri iki cyumweru taliki ya 06 Werurwe 2016 u Rwanda rwashyize ahagaragara icyemezo rwafashe cyo kwikura mu masezerano rwashyizeho umukono mu mwaka w’2013 rwagiranye n’urukiko Nyafurika rushinzwe kubungabunga uburenganzira bw’ikiremwa muntu n’abaturage ruherereye Arusha muri Tanzaniya. Mu gihe intambara ya M23 yari ishyigikiwe n’u Rwanda yacaga ibintu muri Congo mu mwaka w’2013, nibwo Amerika yategetse u Rwanda gushyira umukono kuri ayo masezerano kugira ngo rudafatirwa ibihano!
/http%3A%2F%2Fscd.rfi.fr%2Fsites%2Ffilesrfi%2Fdynimagecache%2F0%2F0%2F512%2F289%2F1024%2F578%2Fsites%2Fimages.rfi.fr%2Ffiles%2Faef_image%2F000_Par6342654_0.jpg)
Amasezerano y’ishami ry’urukiko Nyafurika rishinzwe kurengera uburenganzira bw’ikiremwa muntu n’ubwa abaturage u Rwanda rwashyizeho umukono yemerera umuntu kugiti cye cyangwa umuryango udaharanira inyungu ONG gutanga ikirego muri urwo rukiko igihe yahungabanyirijwe uburenganzira bwe. Icyemezo cy’u Rwanda cyo kwikura muri ayo masezerano cyasohotse mbere gato y’uko urwo rukiko rusuzuma ikirengo cyatanzwe na Madame Victoire Ingabire muri urwo rukiko ruri Arusha ; kuwa gatanu taliki ya 3 Werurwe 2016 nibwo ikirego cya Madame Ingabire cyagombaga gusuzumwa n’urwo rukiko.
Madame Victoire Ingabire wakatiwe ku byaha byatekinitswe n’inkotanyi mu 2013 by’uko yari agambiriye guhungabanya umudendezo wa Paul Kagame no gupfobya jenoside yatangijwe na Paul Kagame mu 1994, yaregeye urukiko rw’Afurika rushinzwe uburenganzira bwa muntu ku gihano cy’imyaka 15 yakatiwe no gusaba guhabwa ubutabera bwuzuye yimwe na FPR Kagame. Madame Ingabire akaba asaba urukiko rw’Afurika gusubirishamo urubanza rwe no guhabwa indishyi y’akababaro. Ikibazo kugeza umuntu wese yibaza ni ukumenya niba kwikura cyangwa se guhunga ubutabera kwa leta ya Paul Kagame bizambura uburenganzira Madame Ingabire bwo guhabwa ubutabera bwuzuye !
Urukiko rw’Afurika rushobora kwakira ikirego gitanzwe n’ibihugu cyangwa se umuryango nyafurika ushinzwe uburenganzira bwa muntu, ariko amategeko agenga urwo rukiko yemera ko n’umuntu ku giti cye cyangwa se umuryango utegamiye kuri leta ko bashobora gutanga ikirego muri urwo rukiko nta wundi muntu banyuzeho; ariko kugira ngo umuntu ku giti cye atange ikirego muri urwo rukiko bisaba ko igihugu cye kiba cyarashyize umukono ku mategeko yemera urwo rukiko, ibyo akaba aribyo u Rwanda rwakoze mu mwaka w’2013 mbere y’uko rwisubiraho rukikura muri ayo masezerano ku italiki ya 1 Werurwe 2016 ; kwikura muri ayo masezerano byakozwe ubwo urukiko rwari rugiye gusuzuma ikirego cya Madame Victoire Ingabire.
/http%3A%2F%2Fu.jimdo.com%2Fwww27%2Fo%2Fsab82ff30b53993fb%2Fimg%2Fi72a8d993170a2f2a%2F1312374170%2Fstd%2Fkagame-yitonde-natisubiraho-ngo-yemere-inzira-y-impinduramatwara-itavusha-andi-maraso-ashobora-gusozereza-ubuzima-bwe-muri-gereza.jpg)
Umuyobozi w’uwo muryanga wa FIDH asanga kwikura mu masezerano areba urukiko bidashobora gutesha agaciro ibirego byarezwe u Rwanda muri urwo rukiko mbere y’uko rwikura muri ayo masezerano kuko ihame ry’ubutabera ryemera ko itegeko risuzuma ibintu byabayeho igihe ryari ririho (principe de non-rétroactivité). Ibihugu by’Afurika birangajwe imbere na Paul Kagame bikunda gutera hejuru bisakuza ko urukiko mpuzamahanga mpanabyaha TPI ruri i Lahaye mu gihugu cy’Ubuhorandi rwibasira abanyafurika ; ese ko ibikorwa bitava ku izima (les faits sont têtus) ; Paul Kagame akaba ahunze ubutabera bw’Afurika izuba riva, ashobora kuzikura imbere y’ubutabera mpuzamahanga cyangwa se ubw’abanyarwanda ? Ese u Rwanda ruzakomeza gusaba umuryango mpuzamahanga ko woherereza abantu leta ya Kagame isaba ngo ibaburanishe kuko ifite ubutabera nyabwo ?
Iyi myitwarire ya leta ya Paul Kagame iraca amarenga ku ihirima ryayo n’isura mbi izaba ifite mu banyarwanda no ku muryango mpuzamahanga ! Nta kindi gitegereje abirirwa basingiza iyi ngoma uretse isoni n’ikimwaro batazashobora kwikuraho ubuzima bwabo bwose !
Veritasinfo