Rwanda :Ku munsi w’abari n’abatega rugori, abanyarwandakazi ni bibohoze ingoma ya FPR-Kagame yabagize udukingirizo n’ingaruzwamuheto!
Umuco wo gutanga ruswa y'igitsina ku bagore mu Rwanda watejwe imbere kugira ngo bajye mu nzego z'ubuyobozi!
Bimaze kumenyerwa ko buri tariki ya 8 Werurwe, isi yose yizihiza umunsi mukuru w’abari n’abategarugori. Uyu mwaka wa 2016 ONU yawuhaye insanganyamatsiko yitwa “avancer plus vite vers l’égalité des sexes” aho ONU iteganya ko mu mwaka w’2030 mu nzego zose z’ubuyobozi umubare w’abagabo uzaba ungana n’umubare w’abagore mu nzego zifata ibyemezo. Ku byerekeye uko byifashe mu Rwanda, imibare yerekana ko umunyarwandakazi yabonye amahirwe yo gushyirwa mu nzego z’ubuyobozi, ndetse hamwe ugasanga imyanya y’igitsina gore irengeje 50%. Ikibabaje kinatuma dukomeza kubyandikaho ni uko ubutegetsi bwa FPR-Kagame bwahinduye abategarugori mu nzego z’ubuyobozi zose umuyoboro wo gutambutsa ibyemezo byayo bibogamye, bibangamira inyungu rusange z’igihugu n’abagituye.
Kuri uyu munsi ndashaka kongera kwibutsa no kwereka abategarugori ko bakwiye kurushaho gukorera igihugu n’abanyarwanda bose aho kugendera ku byifuzo bya FPR gusa mu gihe amahanga yose yatangiye kwamagana ibyinshi mu mikorere yayo. Mu gihe umubare munini w’abategarugori mu bindi bihugu utanga icyizere cyo gukemura ibibazo mu nzego zitandukanye, mu Rwanda ho bigaragara ko urubuga umugore yahawe adashobora kugira ubushake bwo kwerekana ko ubushobozi akekwaho bushobora guhindura isi ! Ibi tukabihera ku bibazo by’ingutu byugarije igihugu cyacu ariko ntitubonemo uruhare rw’umutegarugori mu kubishakira ibisubizo:
1.Inzara mu gihugu hose, cyane cyane mu cyaro
Mu gihe raporo zitangwa ku rwego mpuzamahanga zihisha ko hari abanyarwanda bashonje, ndetse bamwe mu bayobozi bagakoma mu mashyi bati “si twe twenyine tubihamya na FAO irabivuga’’. Ibi nyamara ntibyagombye kuba urwitwazo kuko Umuryango mpuzamahanga FAO utangaza ibyo uhabwa n’inzego za FPR ziba zegereye abaturage, nyamara bimaze kumenyekana ko izi nzego zikoresha itekinika mu maraporo zitanga.
Bari, Bategarugori, ku kibazo cy’inzara birakwiye gufata ikitegererezo ku ntara y’uburasirazuba, Maraba na Simbi mu majyepfo, mu karere ka Burera mu murenge wa Butaro; kandi hagashingirwa ku bushakashatsi bwa Dr Nel Dawso mu ntara y’ uburasirazuba aho agira ati “bimwe mu byemezo bifatwa mu buhinzi bihonyora ba ntaho nikora”. Dr Nel Dawso agaragaza neza ko bimwe mu bitera inzara mu baturage ari ukubera Leta ya FPR yabirukanye mu bishanga huti huti, ikagurisha ibishanga ku bakungu biyemeje guhinga igihingwa kimwe mu gishanga runaka. Gahunda nk’iyo mu kuzamura ubukungu bw’igihugu yari nziza ariko kuba barebera ibyo bihingwa nk’umutako mu gihe abaturage bari kwicira isazi mu jisho nacyo ni ikibazo gikomeye.
Umubare munini w’abategarugori mu Buyobozi wari uhagije ngo hazamurwe ijwi rirengera abaturage, ariko byahe byo kajya ! Ikigaragara ni uko abo Bayobozikazi babaye “Mpemuke ndamuke”, bagahumiriza imbere y’itekinika rya FPR, bakitwara mu by’ukuri nk’aho ntacyo bapfana n’abaturage bakomeje kubuzwa uburyo no kwicwa n’umukeno.
Twizere ko igihe kizagera impiduka duharanira igasesekara mu Rwanda, abaturage bagasubirana uburenganzira bwabo busesuye, cyane cyane ubwo kwihitiramo Abayobozi, maze bagasezerera nta mpuhwe izo nkomashyi zidafite icyo zibamariye, bakazereka ko nabo ntacyo bapfana na zo !
2.Igitotsi gikomeye mu mubano w’u Rwanda n’amahanga
Bari, Bategarugori, mu nama minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo aherutse kugirana n’abasenateri yagaragaje ko u Rwanda rufitanye umubano mwiza n’ibindi bihugu byose, ngo uretse akabazo gato rufitanye n’u Burundi. Nyamara siko biri: vuba aha u Burundi na Congo byareze u Rwanda muri ONU ko ruhungabanya umuteko w’ibyo bihugu. Mu minsi yashize, Perezida Kagame yatutse Perezida Kikwete wayoboraga Tanzaniya ku maradio ku manywa yíhangu, amuhora ko yamugiriye inama yo kuganira n’abatavuga rumwe na Leta ye; Igihugu cyÁfurika y’Epfo cyahambirije izuba riva abakozi ba Ambasade y’ u Rwanda i Pretoria.
Ariko Minisitiri Mushikiwabo ati nta kibazo gihari uretse akabazo gato n’u Burundi ! Bategarugori nimutinyuke mumubaze muti : «hari akabazo gato kajya kabaho gatera igihugu kujyana ikindi muri ONU? » Imvugo nk’izi mu bibazo nk’ibi bihesha igihugu akato mu ruhando rw’ amahanga, kuki arizo zikomeza gukoreshwa aho kuvuga ukuri kw’ibintu? Nk’uko bigaragazwa n’amaraporo akorwa n’ibihugu by’amahanga by’ihangange kw’isi birimo Leta zunze Ubumwe z’Amerika, u Rwanda rwatangiye kubera umuzigo ibindi bihugu. Aha rero ni ho abadamu bari bakwiye kumenya ko iki atari igihe cyo gutekinika aka Mushikiwabo, ko ahubwo ari igihe cyo kuvugisha ukuri, bagasaba FPR guhindura amatwara.
Rwose birababaje kandi bitesha agaciro Abanyarwandakazi, kubona Umuyobozi Mukuru uhanzwe amaso na benshi, ariwe Minisitiri Mushikiwabo, atinyuka kubeshya izuba riva. Ntitumubujije kurengera imbehe ye, ariko hari aho yagombye kugarukira, keretse niba umutimanama wo kwanga umugayo no kugira impuhwe za kibyeyi ubundi biranga umwari n’umutegarugori nyarwanda, bitakirangwa mu Bayobozikazi b’iyi ngoma ya Kagame.
Tugarutse ku kibazo cy’imibanire y’u Rwanda n’amahanga, bigomba kumvikana ko ibivugwa ku Rwanda byose aba atari ukuri, byaba ibitagenda cyangwa ibirutaka; gusa ikibabaje ni uko iyo ari ibitagenda, imbaraga zikoreshwa mu gusisibiranya ukuri ziba nyinshi cyane kandi ari zo ziba zakagombye gukoreshwa mu guhindura ibintu, kugira ngo bisubizwe mu buryo. Imvugo ya Perezida Kagame y’uko iyo uvuze ikinyoma kenshi kandi ukagishyigikira cyane, icyo kinyoma kigeraho kigahinduka ukuri, ikwiye kwamaganwa.
Abahanga mu mateka y’intambara berekana ko inshuro nyinshi intambara y’amagambo buri gihe ikurikirwa n’intambara y’amasasu. Umubare munini w’abadamu mu nteko ishinga amategeko kimwe no mu zindi nzego zifata ibyemezo, urahagije ngo bashobore gukumira iki cyorezo cy’intambara zitutumba mu karere kacu kose, Kagame yabishaka atabishaka. Turasaba abadamu kwikubita agashyi uyu mwaka, bityo babere umusemburo w’amahoro akarere k’ibiyaga bigari, bareke gukomeza kuba iciro ry’imigani.
3.Impunzi z’Abanyarwanda n’Umutekano muke wazo
Nta muntu n’umwe ku isi utifuza kuba mu gihugu cyamubyaye. Kuva u Rwanda rwatangira kugira impunzi muri 1959 habuze ubuyobozi na bumwe bwashakira umuti ikibazo cy’impunzi kugeza n’uyu munsi zigihunga. Mbese abadamu bacucitse muri leta ya FPR baba bajya batekereza ko u Rwanda rufite akarande k’impunzi gatandukanye n’izibindi bihugu? Izo muri 1959 ntabwo zatashye zose, izo muri 1994 ziricirwa mu mashyamba ya Kongo nk’isazi, hakaziraho igice cya 3 kigizwe n’abantu benshi bakomeje guhunga ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR-Kagame kuva muri 1994 kugeza ubu ndetse n’abahunga inzara iterwa na gahunda mbi z’ubutegetsi zisonjesha abaturage !
Iki kibazo cy’ubuhunzi Kagame yarajijishije agishinga Minisitiri Mukantabana Seraphine, ariko ugasanga mu mikorere y’uyu Mudamu ikimushishikaje ari ukubera FPR umufatanyacyaha mu kubuza uburyo impunzi no guca intege abiyemeje kuzivugira mu buryo ubwo ari bwo bwose. Niba ONU ifashe gahunda y’uburinganire bwuzuye mu nzego zose, abadamu bo mu Rwanda bakwiye kuzirikana ko umubare munini w’impunzi zitishoboye ugizwe n’igitsina gore! Bityo icyemezo cyose kirengera impunzi kikaba cyagombye kujya gitambuka hatitawe ku bugome n’amarangamutima ya FPR na Kagame.
Mu gihugu cy’u Rwanda hakenewe rwose ijwi ry’abari n’abategarugori kugira ngo impunzi ziri mu mashyamba ya Congo kimwe n’izindi mpunzi zifuza gutaha zitabihatiwe, zose zitahe mu gihugu zifite uburenganzira buseseye muri byose.
4.Impfu, inyerezwa n’ifungwa mu buryo budasobanutse
Bari, Bategarugori, umwaka wa 2014 wabaye ikitegererezo cy’agahomamunwa ku bijyanye n’impfu zidasobanutse, inyerezwa n’ifungwa rya hato na hato, tudashyizemo ibyabaye mu myaka ya 1994-2000, igihe FPR yahitanye abanyarwanda batagira ingano bo mu bwoko bw’abahutu. Icyo gihe inzego z’ibanze zari zitarashinga imizi ariko nabwo zarimo umubare munini w’abagore. Nyamara naho zinshingiye imizi, ntitwigeze twumva na rimwe abategarugori bamagana bene iyi mikorere mibisha ya FPR-Kagame, ahubwo dutangazwa no kubona bashyigikira bakanakoma amashyi nta soni, iyo hafashwe ibyemezo byo kurasa abantu ku manywa y’ihangu.
Kuba nta kibazo na kimwe kireba akarengane k’umuturage gikemurwa umugore yabigizemo uruhare, bituma abantu batari bake bibaza niba koko abagore bari mu nzego baba babikwiye cyangwa se babifitiye ubushobozi. Aho FPR ntiyaba yitorera gusa ingwizamurongo za ndiyobwana, ba bandi bahemberwa gusa gukomera Perezida Kagame amashyi? Umutegarugori Ingabire Marie Immaculee aherutse gusohora raporo, maze yerekana ko imyanya abadamu bahabwa baba batayikwiriye, bikaba ari byo bituma batanga umusaruro muke. Yongereyeho ko iyo myanya, bamwe bayikesha gutanga ruswa zishingiye ku bitsina.
Bari, bategarugori, cyane cyane mwebwe mwashyize ingobyi i mugongo, muzi neza agaciro k’ubuzima bw’ikiremwamuntu, n’ukuntu birushya kwibaruka ibibondo, tutirengagije ko hari n’ababura ubuzima bwabo mu gihe bari ku gise. Nimuhagurukire rero ikibazo cy’abantu banyerezwa ku misozi yanyu, muhere kuri mugenzi wanyu Marie Claire Uzamukunda uherutse kubura, munasobanuze aho abanyererejwe mu mwaka w’2014 berekejwe.
Baca umugani ngo «inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo». Abadamu bari mu Buyobozi bari bakwiye kuzamukira ku ntego ya ONU y’uyu mwaka, maze bakiminjiramo agafu, bakabeshyuza mu buryo bugaragara imyanzuro twavuze ya Marie Immaculee Ingabire, bagatanga koko ikizere mu baturage cy’uko bashobora kubaho nk’abantu bafite uburenganzira, bakiteza imbere uko bashoboye, mu mibereho bwite yabo n’iy’ingo zabo.
Umwanzuro
Birababaje kuba igitugu n’iterabwoba by’Ubutegetsi bwa FPR-Kagame byarahahamuye Abanyarwanda bose, bitaretse n’abari mu Buyobozi bw’igihugu. Kuri uyu munsi mpuzamahanga w’Abari n’Abategarugori, ni ngombwa kuzirikana no kwamagana igitutu gishyirwa ku Bayobozikazi bo mu nzego zinyuranye, kigatuma batabasha kubona ko ari bo ba mbere barebwa n’ibibazo byugarije igihugu, dore ko ingaruka zabyo aribo zisigira ibikomere binini. Aho ibintu bigeze aha, abategarugori bo mu nzego zo mu Rwanda bagomba gutangira kwiyaka ikinyoma n’igitugu bya FPR-Kagame, bakavugisha ukuri ku ngingo iyo ariyo yose, mu maraporo atangwa ntusangemo imibare mihimbano y’ibyagezweho kandi ari ntabyo.
Niba abategarori batagerageje ngo ubwinshi bwabo buhindure ibyananiye basaza babo, abanyarwanda bazabafata nk’abagambanyi. Iki ni cyo gihe cyo kubyaza umusaruro ubwinshi bwabo mu nyungu rusange z’igihugu, bakareka gukomeza kurengera inyungu za perezida Kagame n’agatsiko ke. Niyo mpamvu Ishyaka RDI Rwanda Rwiza ridasiba gushyira ahagaragara ibibazo byugarije u Rwanda n’Abanyarwanda, ari nako ryerekana ubushake buke bwa FPR-Kagame mu kubishakira ibisubizo. Ishyaka RDI ryongeye kandi gukangurira abari n’abategarugori kwisungana mu mashyirahamwe agamije gutekereza ku bibazo by’igihugu cyacu, no gushakisha inzira zose zabageza ku burenganzira busesuye, bushingiye ku kwishyira ukizana kwa buri wese kandi bushimangira demokrasi irangwa n’ubwisanzure bw’ibitekerezo bivuye mu mashyaka menshi no mu mashyirahamwe anyuranye.
Abanyarwandakazi nibahagurukane ibakwe, berekane ko uburo bwinshi bushobora kugira umusururu. Turabashishikariza cyane cyane gutinyuka kwamagana ubwami bushya FPR-Kagame iri kwimika mu Rwanda ku mayeri, maze uyu mwaka w’2016 uzasige duteye intambwe igaragara, iganisha igihugu cyacu ku mpinduka itegerejwe na benshi, izatuma u Rwanda rwongera kuba u Rwanda, ubwo ingoma ngome ya FPR-Kagame izaba imaze gusezererwa burundu.
Bikorewe i Durban, tariki ya 7 Werurwe 2016
Marie Mukamwiza
Commissaire muri RDI w’imibereho myiza n’iterambere