Mozambike: Impunzi z’abanyarwanda zo mu bihugu by’Afurika y’amajyepfo zishobora kwicwa nk’izari muri Zaïre (RDC)!
Publicité
[Ndlr: Ingeso mbi ya FPR Kagame yo kunyereza abaturage mu Rwanda ikabica urubuzo imirambo yabo igatoragurwa mu kiyaga cya Rweru, irashaka kuyikwiza mu bihugu by’Afurika y’amajyepfo ihereye muri Mozambike. Ambasaderi Karega akaba yarahawe inshingano yo gukwirakwiza abicanyi ba FPR mu bihugu by’Afurika y’amajyepfo bicumbikiye impunzi nyinshi z’abanyarwanda kugira ngo zicwe nk’uko FPR-Kagame yarimbuye impunzi zari muri Zaïre isi yose irebera. Ibihugu by’Afurika y’amajyepfo byagombye guhambiriza Ambasaderi Karega inzira zikigendwa kuko akora imirimo ihabanye n’inshingano ze!
Amakuru yatangajwe n’urubuga www.igihe.com ku itariki ya 25/03/2016, avuga ko uwitwa Baziga Louis, umunyarwanda ukorera imirimo y’ubucuruzi mu gihugu cya Mozambike ko yari yaburiwe irengero, ni ikinyoma cyambaye ubusa! Urwo rubuga rw’”igihe.com” akaba arirwo leta ya FPR Kagame inyuzamo ingengabitekerezo yayo na gahunda zayo zo kugirira nabi abanyarwanda batayemera. Amakuru ari muri iyo nkuru y’inyerezwa rya Baziga mu gihugu cya Mozambike ni ikinamico yakinwe na Ambassadeur Karega n’ikipe ya ba DMI bakorera mu bihugu by’Afurika y’Amajyepfo. Umunyarwanda wese uri muri Mozambike wumvise iyo nkuru yakubiswe ni nkuba yo kubona umunyarwanda mwene wabo babana avugwaho kunyerezwa, ibyo bikandikirwa i Kigali kandi abanyarwanda babana nawe muri Mozambike bazi ko ntakibazo afite!
Muri izo kinamico zose zagaragajwe haruguru, mu nama ya DMI Karega yabahaye amabwiriza mashya harimo gukora ibishoka byose ngo bafungishe kandi bice / bicishe abantu Leta ya Kigali idashaka. Ariko ibyo bakabikora mu buryo bereka Leta z’ibihugu bicumbikiye impunzi ko ibyo bikorwa biba byakozwe n’abatavuga rumwe na FPR. Ibi bikaba byatangiye kugaragarira mu kinyamakuru cya FPR kitwa www.igihe.com aho kita impunzi zo muri Mozambique ngo ni abanzi ba Baziga Louis. None nk’uyu Louis iyo avugako yashimuswe kandi yihishe mu nama y’ubugambanyi, arabona bizamuhira?
Amategeko mpuzamahanga agenga impunzi yashyizweho ku italiki ya 28/07/1951 ategeka kuburyo busobanutse neza ko ibihugu byakiriye impunzi bigomba kuzirinda guhura n’abayobozi cyangwa intumwa z’ibihugu zahunze! Ntabwo byumvikana uburyo intumwa za leta ya Kigali (ziyise diaspora) zijya kuyobora impunzi zahunze u Rwanda, ibihugu zirimo bikicecekera kandi ibyo bitemewe n’amategeko mpuzamahanga! Nigute ambasaderi ayobora inama y’impunzi? Ni gute umupasteri w’intumwa ya leta y’u Rwanda ajya kuyobora abakirisitu b’impunzi zahunze icyo gihugu?
Inkuru iri hasi aha “veritasinfo” ikensha umusomyi wayo uri muri Mozambike, irerekana uburyo impunzi z’abanyarwanda ziri mu bihugu by’Afurika y’amajyepfo zacengewe na DMI y’i Kigali! Iyo DMI ikaba irimo itera ubwoba n’umwuka mubi w’ubushyamirane mu mpunzi bitera kwishishanya hagati yazo kuburyo zishobora kwicana! Leta z’ibyo bihugu zigomba guhagurukira iki kibazo cya DMI za FPR Kagame!]
Amakuru yatangajwe n’urubuga www.igihe.com ku itariki ya 25/03/2016, avuga ko uwitwa Baziga Louis, umunyarwanda ukorera imirimo y’ubucuruzi mu gihugu cya Mozambike ko yari yaburiwe irengero, ni ikinyoma cyambaye ubusa! Urwo rubuga rw’”igihe.com” akaba arirwo leta ya FPR Kagame inyuzamo ingengabitekerezo yayo na gahunda zayo zo kugirira nabi abanyarwanda batayemera. Amakuru ari muri iyo nkuru y’inyerezwa rya Baziga mu gihugu cya Mozambike ni ikinamico yakinwe na Ambassadeur Karega n’ikipe ya ba DMI bakorera mu bihugu by’Afurika y’Amajyepfo. Umunyarwanda wese uri muri Mozambike wumvise iyo nkuru yakubiswe ni nkuba yo kubona umunyarwanda mwene wabo babana avugwaho kunyerezwa, ibyo bikandikirwa i Kigali kandi abanyarwanda babana nawe muri Mozambike bazi ko ntakibazo afite!Ikizwi cyo ni uko Ambasaderi Karega yateguye inama ihuza aba DMI (maneko za FPR) baherereye mu karere kagizwe n’ibihugu bya: Malawi, Zambia, Zimbabwe na South Africa. Inama ibahuza yarabereye muri Mozambique; mbere y’uko iyo nama iba , abo ba DMI bavuye mu bindi bihugu bahawe amabwiriza yo kubwira imiryango yabo ko batashye ubukwe bw’inshuti iba mu gihugu cya Mozambique. Kuberako Imana irebera impunzi idasinzira, umugambi n’ikinyoma cyabo byagiye hanze binyuze muri iyi nzira: Baziga Louis usanzwe ari DMI nkuru muri Mozambique byabaye ngombwa ko abwira abo mu muryango we ko bazavuga ko batazi aho aherereye mu gihe hagira abamushaka. Impamvu Baziga yakoze ibyo ni uko byari kumugoora kubeshya ko atashye ubukwe bwabereye ahantu atuye kandi ntabubonekemo.
Ambasaderi Karega ahagarariye u Rwanda muri South Africa yaje aherekejwe na DMI turi buze kuvugaho ziba muri Afurika y’epfo. Ibikorwa bya DMI hirya no hino ku isi birakemangwa kubera kujujubya impunzi ariko byagera muri kiriya gihugu cy’Afurika y’epfo bikaba agahebuzo. Muzi abanyarwanda bamaze guhohoterwa muri icyo gihugu kubera akagambane k’izo DMI nka Colonel Patric Karegeya wishwe kandi n’abashoboye kurokoka nka Général Faustin Kayumba Nyamwasa bakaba bahorana inkenke y’izo nkozi z’ibibi. Ambasaderi Karega yaje muri Mozambike aherekejwe na DMI 2 nkuru arizo : Augustin Bungurubwenge (DMI muri Cape Town) na Jean de Dieu Hanyurwimfura (DMI nkuru i Durban).
DMI BAZIGA Louis ntiyigeze ashimutwa, barimo bishimiraga iyicwa rya Turatsinze Theogene.
Muri iyo nama ya DMI yabereye mu bwihisho, Louis Baziga yari yayitabiriye, mu rwego rwo kuyobya amarari, Baziga yasize abwiye umuryango we ko batazavuga aho ari, ahubwo bakavuga ko yaburiwe irengero. Baziga yizeraga ko ubutegetsi buzahera ku mvugo y’umuryango we maze bugafunga impunzi z’abanyarwanda Kigali ifata nk’abanzi bayo baba muri Mozambique.
Muri iyo nama ya DMI kandi habayeho ukwishimira igikorwa Baziga Louis yateyemo inkunga ikomeye, ubwo we na Embassadeur Vincent Karega bishimiraga umugambi wabo wo kwica Turatsinze Theogene ku mabwiriza ya Perezida Paul Kagame. Ubu bugambanyi buremereye Baziga Louis abukora yihishe inyuma y’Ubukristo dore ko we n ‘umuryango we ari abakristo b’abarokore. Ubucuruzi bwe bukaba butezwa imbere na FPR imuha amafaranga uko ayakeneye.
Nk’uko www.igihe.com kibivuga, Baziga Louis ni umucuruzi ukomeye muri Mozambique, ariko abanyarwanda benshi ntibamukekeraga ubwo bugome. Ibyo ikinyamakuru igihe.com cyatangaje ku mu gabo BAZIGA Louis yari yashimuswe akaba ari ikinyoma cyambaye ubusa, ahubwo yari mu nama ya DMI muri Mozambike.
Basigaye bivamo nk’inopfu
Amakuru y’ibyabereye mu nama ya DMI muri Mozambike yose yashyizwe hanze na DMI HANYURWIMFURA Jean de Dieu wo mu gihugu cya Aurika y’Epfo. Uyu Jean de Dieu ashinzwe gahunda yo kurambagiza abarokore, akabinjiza muri busness idahomba ya FPR ijyana no kwikiza umwanzi (ni ukuvuga impunzi yose itavuga rumwe na FPR). Hanyurwimfura yabwiye abari mu nama ya DMI ko aho imodoka ye ambasaderi Vincent Karega yari yaramuhaye imariye gukora impanuka ikangirika burundu, yahise amushumbusha indi nshyashya, bukaba ubuhamya bufatika ko bagomba kwitabira gahunda za FPR cyane ko muri iyi minsi bashaka ko DMI zinjira cyane mu mirimo yo gutwara abantu binyuze muri Company yitwa UBER Taxi.
Hanyurwimfura yasobanuye ko ubwo buryo bw’imikorere buzamworohereza gukomeza kuzenguruka mu bakrisito b’Abarokore aho azajya abakangurira gushyigikira no gutera inkunga Leta ya Kigali. DMI Jean de Dieu yabivuze muri aya magambo: “imodoka Ambassade yari yaranguriye yakoze accident, irangirika burundu, none banguriye indi nshashya, kandi ninabo bari kunshakira ibyangombwa byo kuyikoresha muri UBER car taxi, mwe nimugire vuba mbinjize muri busness idahomba”.
Twamenyesha abanyarwanda ko ako karimi ke karyoshye hano Mozambique tutagigakeneye, kuko ibyo yasize avuze byose mu marenga byagaragaye. Ingendo nk’izo azihamagariwe mu Rwanda ntahandi asigaranye kandi n’utari amuzi arusheho kumumenya, iyo niyo mission yariyamuzanye hano Mozambique, gutaha ubukwe byo byari agakingirizo. Turasaba abantu batuye Durban na Cape Town guha akato aba bagabo 2 aribo Jean de Dieu Hanyurwimfura na Augustin Bungurubwenge. Malawi, Zambia na Zimbabwe namwe murabe maso, mutahure hakiri kare DMI zagiye muri iyo nama ya Mozambique, nta kindi bagamije uretse kujujubya impunzi.
Amabwiriza n’imikorere bishyashya muri gahunda za DMI.
Muri izo kinamico zose zagaragajwe haruguru, mu nama ya DMI Karega yabahaye amabwiriza mashya harimo gukora ibishoka byose ngo bafungishe kandi bice / bicishe abantu Leta ya Kigali idashaka. Ariko ibyo bakabikora mu buryo bereka Leta z’ibihugu bicumbikiye impunzi ko ibyo bikorwa biba byakozwe n’abatavuga rumwe na FPR. Ibi bikaba byatangiye kugaragarira mu kinyamakuru cya FPR kitwa www.igihe.com aho kita impunzi zo muri Mozambique ngo ni abanzi ba Baziga Louis. None nk’uyu Louis iyo avugako yashimuswe kandi yihishe mu nama y’ubugambanyi, arabona bizamuhira?Ndagirango mburire bagenzi banjye baba hano muri Mozambique ko ikibazo Louis yitwaza ngo afitanye n’abandi Bapasitoro atari byo, ahubwo ukuri ni uko Baziga Louis ari we muyoboro wa Ambasaderi Karega wo kuzengereza inzirakarengane zituye Mozambique. Abo bose bitabiriye iyo nama baba abaturutse muri South Afurika, Malawi n’ahandi mubarebe, ntakindi bagamije uretse gukorera impunzi z’inzirakarengane amabi menshi, hanyuma bagahita bakora lobbing yo kubyitirira impunzi bagamije kuzimisha ibyangombwa no kuzirukanisha. Ariko aho bukera imitego yabo iraza kubashibukana!
Agapfa kaburiwe ni impongo, DMI za FPR ziri gukora ijoro n’amanywa kuko zizi ko ibikorwa bibi bya gouvernement y’u Rwanda byamaze kuba ikimenya bose ku isi, barasiganwa n’igihe ngo bagarike ingogo nyinshi, nyamara icyo bagomba kumenya ni uko ingoma bakorera iri mu marembera, bashatse bahindura ingendo hakiri kare. Abo banzi b’amahoro aho bihishe hose mubamenye haba mu bucuruzi, mu ma taxi ya UBER cyangwa mu madini cyane cyane idini bitako ari iry’abarokore.
Pasika Nziza kuri twese.
Eric Murekezi
Maputo, Mozambique

