Amahanga arabona u Rwanda atari Singapuru y’Afurika ahubwo ari umuriro utazima !
Paul Kagame yasohokanye n'umukobwa we mu mwiherero w'abayobozi b'intore! Ese Uyu mukobwa wa Kagame afite uwuhe mwanya mu buyobozi bw'igihugu?
Publicité
[Ndlr :Amakuru menshi yandikwa n’ibinyamakuru byo mu Rwanda aravuga ko hari abaturage bari guhungira mu gihugu cya Uganda kubera ubwoba bw’intambara bikanga ko igiye kuba mu Rwanda ! Nubwo bamwe babifata nk’urwenya, bagomba kumenya ko intambara atari urusaku rw’amasasu gusa, ahubwo ni umutekano mucye urangwa n’ibyago bikomeye birimo akarengane n’urupfu, ibyo kandi ntibibuze mu Rwanda ! Igitangaje ni uko FPR Kagame ikomeje kwikirigita igaseka ngo u Rwanda rwabaye Singapuru y’Afurika mu gihe abanyarwanda bene rwo barubonamo umuriro utazima ! Ariko n’abanyamahanga batangiye guhumuka, iyi nkuru ya raporo ya « Wold Happiness Reort » iravuga byinshi ! Ese hari ahandi ku isi nzima mwabonye igihugu gifunga umusilikare ufite ipeti rya jenerali ngo bitewe nuko yasomye amakuru yo binyamakuru byandikirwa hanze y’u rwanda? Niba se umusilikare wo mu rwego nk’urwo afatwa atyo, umuturage usanzwe bimeze gute ?]
Yagize ati: “Mu by’ukuri iyi raporo yagendeye ku bintu bitandatu by’ingenzi. Gusa igikuru muri byo twagendeyeho ni umutungo w’imbere mugihugu ukuyemo uw’abanyamahanga bari mu gihugu. Ibindi bitanu bikurikira ni icyizere cyo kubaho, gufashanya kw’abaturage, ubwisanzure n’ubwitange.” Clifton yavuze ko ruswa muri za guverinoma zo mu bihugu byo ku mugabane wa Afrika ikomeje kuba imbogamizi ku banyafurika bituma nta byishimo bagira na gato. Aha yagize ati:"Urugero, twabajije bamwe mu baturage bo mu bihugu 34, muri ibyo bihugu abaturage barenga 50% basubije ko ruswa ibaho mu bihugu byabo.
Umubare munini w’abaturage bo mu bihugu byo muri Afrika birimo u Burundi, u Rwanda, Guinea, Libera, Tanzania, Madagascar na Togo babaye ho batishimye nkuko bikubiye muri raporo y’umuryango World Happiness Reort. Uwari uhagarariye ubu bushakashatsi, Jon Clifton, yatangaje ko ubu bushakashatsi bukorwa hibanzwe kuri ibi bikurikira; hibanzwe ku mutungo w’abanyagihugu bwite, hatabariwemo uw’abanyamahanga bashora imari mu gihugu, ikizere cyo kubaho, uko abaturage bafashanya ubwabo, uko mugihugu hatangwa za ruswa, ndetse n’ibindi bigaragaza ko umuntu yishimye.
Clifton yasobanuye ko agendeye ku buryo u Rwanda rufatwa nka Singapore ya Afrika, rutabikwiriye nagato ngo agereranije n’uko abaturage barwo babona ubuzima barimo. Yagize ati: “Iyo urebye uko abaturage ubuzima bwabo bumeze, nyamara atari ko bwagakwiye kumera ugereranije n’imitungo bafite (GDP) per capit. Ubwo rero u Rwanda ntirukora nk’uko bikwiye, kuko abaturage barwo babona ubuzima bukomeje kujya habi atari ko byagakwiye kumera.”
iyi raporo igaragaza ko u Burundi bushyirwa ku mwanya wa nyuma [ndlr : bugakurikirwa n’u Rwanda] hagendewe ku ntambara z’urudaca zakomeje kuranga iki gihugu kuva mumyaka ya za 80 kuza na n’ubu. Iyi raporo ije mu gihe Umuryango w’Abibumbye utegura umunsi w’ibyishimo ku isi yose uzaba ku wa 20 Werurwe, aho Jon Clifton yavuze ko abayobozi b’ibihugu bakwiye kugira isomo bakura kuri iyi raporo igaragaza uburyo abaturage bayoboye nta byishimo bafite.
Imirasire.com