Rwanda : Ese guhunga ubutabera kwa FPR Kagame nibyo bitumye Ubusuwisi buhagarika ibyo gukurikirana umunyarwanda ushinjwa jenoside na Kagame ?
Abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu barenga miliyoni ebyiri bahimbiwe ibyaha bya jenoside bajugunywa mu buroko ; kimwe n’abahunze iyo leta, umutungo wabo wafashwe ku ngufu na FPR Kagame kandi ibyo bikaba binyuranye n’amategeko mpuzamahanga arengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu ! Madame Victoire Ingabire yagejeje ikirego mu rukiko rw’Afurika ruri Arusha rushinzwe uburenganzira bw’ikiremwa muntu, ariko leta ya Kagame yahunze ubwo butabera yikura mu rukiko ! Bwana Dr Niyitegeka nawe amaze imyaka 8 muri gereza nta dosiye imufunga afite ; abo ni abavugwa kuko abenshi barenganye ntawe ushobora kuvuga ibyabo! Ese iyi leta ya FPR Kagame amahanga ashobora gukomeza kuyitega amatwi yo gusaba ngo bayoherereze abantu ishinja ko bakoze jenoside ibaciro imanza? FPR Kagame itanga ubuhe butabera kandi ihunga ubutabera?
Ako karengane kose abanyarwanda bakorerwa na FPR barakabona bakicecekera kuko bumva ko leta ya FPR Kagame ishobora kuzakomeza kubagirira impuhwe bakabaho nabi ariko ntibamburwe ubuzima, nyamara gutekereza gutyo ni ukwibeshya kuko amaherezo bose izabica mu buryo bumwe (gufunga, kwica) cyangwa ubundi (inzara…). Nubwo kandi amahanga azi neza ko Paul Kagame ariwe wakomye imbarutso ya jenoside y’abatutsi muri 94 akanakora n’indi jenoside y’impunzi z’abahutu muri Congo, ntibyabujije ayo mahanga gukomeza kumwoherereza abanyarwanda ashaka kwica ngo ngo najye kubacira imanza, ariko aho ibintu bigeze, kuva Kagame yatoroka urukiko rw’Afurika rushinzwe uburenganzira bwa muntu, amahanga atangiye kwibaza !
Ni muri urwo rwego umushinja cyaha mukuru wo mu gihugu cy’Ubusuwisi yahagaritse bidasubirwaho ibikorwa byo gukurikirana umunyarwanda wari ministre mu Rwanda (amazina ye yagizwe ibanga kubera impamvu z’umutekano) mbere y’uko FPR Inkotanyi ibohoza u Rwanda, ubu akaba aba mu Busuwisi. Abategetsi ba leta ya FPR Kagame bakaba bakurikiranye uwo mu nyarwanda, bamushinja ibyaha byo kugira uruhare muri jenoside yo mu mwaka w’1994. Umushinjacyaha mukuru wo mu gihugu cy’Ubusuwisi yasanze ibyaha leta ya FPR Kagame irega uwo munyarwanda nta shingiro bifite.
Uwo munyarwanda akaba yari akurikiranywe n’umushinjacyaha mukuru w’urukiko rwa gisilikare mu Busuwisi ushinzwe gukurikirana ibyaha bikomeye mpuzamahanga bijyanye n’ibyaha bikorwa mugihe cy’intambara. Urukiko mpuzamahanga ku Rwanda TPIR rwari rufite icyicaro Arusha akaba arirwo rwari rwarasabye ubutabera bwa gisilikare bw’igihugu cy’Ubusuwisi gusuzuma dosiye y’uwo munyarwanda uregwa na leta ya Paul Kagame.
Kanda kuri iyi nteruro iri hasi mu rurimi rw'igifaransa usome iyi nkuru kuburyo burambuye:
Ubwanditsi