Uganda : ubwoba no guhohotera abatavuga rumwe n’ubutegetsi bishobora gushyira igihugu mu mvururu zikomeye !
![](https://image.over-blog.com/QE4FqP4vRfOPOlaUV-XinPrzZlA=/filters:no_upscale()/http%3A%2F%2Fimirasire.com%2FIMG%2Fjpg%2Fuganda_election.jpg)
Ni kuri uyu wa kane hategerejwe kuba amatora y’umukuru w’igihugu mu gihugu cya Uganda, gusa ibintu bikomeje kumera nabi uko bwije n’uko bukeye. Imiryango mpuzamahanga n’abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu bakomeje kugira impungenge z’ibishobora gukurikira ibiri kuba ubu.
i impungenge zifite ishingira kuko muri Uganda hakomeje kuba imvururu muri ibi bihe byo kwiyamamaza kw’abakandida. Ejo ku wa mbere umukandida Kizza Besigye yabujijwe kwiyamamaza, arafatwa arafungwa ndetse umwe mu bamushyigikiye araraswa arapfa.
Kuri uyu wa kane, miliyoni 15 z’abagande barabyukira mu matora y’ugomba kuzayobora Uganda mu myaka itanu iri imbere. Gusa Perezida Museveni n’ishyaka rye NRM batangiye kuyobora Uganda kuva 1986, bakaba bamaze imyaka 30 ku butegetsi.
Hamaze gutangira imyigaragambyo yamagana Museveni
Hamaze gutangira imyigaragambyo yamagana Museveni
![](https://image.over-blog.com/u2Bqzh2RAW6fXK86b3AYpuUMY2Q=/filters:no_upscale()/http%3A%2F%2Fimirasire.com%2FIMG%2Fjpg%2Fkiza.jpg)
Umuryango urengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu Human Rights Watch wavuze ko imvururu ziri kubera muri Uganda zishobora kuzatera ingaruka zikomeye.
Museveni yakomeje kunengwa ko ntacyo akora ngo akumire ruswa ikomeje kuvugwa muri iki gihugu, ndetse yakomeje kunengwa ko yacecekesheje itangazamakuru muri iki gihe cyo kwiyamamaza.
Perezida Museveni ahanganye na Dr. Kizza Besigye, umukandida abagande bavuga ko yishimiwe n’imbaga nyamwinshi y’abagande nkuko umwe mu baturage ba Uganda yabitangarije Imirasire.com
umwe mu bashyigikiye Kizza Besigye yaraye arashwe
![](https://image.over-blog.com/w0yOCHxZ3D3wZ21EBXXdctv9SO0=/filters:no_upscale()/http%3A%2F%2Fimirasire.com%2FIMG%2Fjpg%2Fyarashwe_da.jpg)
Umuseke.com