Rwanda : Mu Gatsata (Gasabo District) abaturage batunzwe n’inkoni bakubitwa n’intore za FPR Kagame zibashakamo amafaranga y’umutekano nay’ isuku !

Publié le par veritas

Ni ukuva muri  izi  ntangiriro  z’umwaka w'2016, ku  mabwiriza  y’ubuyobozi  bw’umurenge  wa Gatsata, akarere  ka  Gasabo  hari  gahunda  yo  gukora  imikwabo  mu  baturage  mu  buryo butunguranye  hifashishijwe  bamwe  mu bavuye  ku  rugerero (abasezerewe  mu  ngabo  bagizwe  ahanini  n’amakipe  arara  amarondo  muli  uwo murenge  kugirango  hishyuzwe  ku  ngufu  amafranga  y’umutekano  n’isuku).

Bamwe  mu  baturage  bakaba  bavuga  ko  babyutswa  n’abayobozi  b’inzego  z’ibanze  babishyuza  amafranga  y’irondo  nay’isuku, abandi  bagatangirirwa  mu  nzira  bakicazwa  hasi  iyo  basanze  batarishyuye, bagakomeza   bahamya ko  abo  banyerondo  baba  bitwaje  inkoni  nkaho  bagiye  kwirukana  amatungo  arimo  kwona  mu  mirima y’abaturage. Umwe  mu  baturage  witwa  Kambanda  utuye  akagari  ka  Nyamabuye, Gatsata, yagize  ati:"akenshi  baza  saa  kumi  n’imwe  za  mu gitondo  ukumva  bahondaguye  ku  rugi, nta  nubwo  bakomanga  uko  bisanzwe  ahubwo  barahonda  umuntu  agashigukira  hejuru,  wagirango  ngo  ni  amabandi  yaguteye!" Akomeza  avuga  ati:"ikibabaje  nuko  baguhondaguliraho  urugi  gutyo  kandi  warishyuye  bakwibeshyeho!"

Undi  nawe  utarashatse  kwivuga  amazina  ati :" ujya  kubona  haba  mu  rukerera  cyangwa  nijoro  abo banyerondo  bagose  ahantu  mu  mayira  ahurirwamo  n’abantu  benshi  baba  bakubutse  mu  mirimo  cyangwa  bajyayo  bakabicaza  hasi  abashatse  kwivumbura  bakabashorera  kugera  mu kasho  k’umurenge  ari  nako  babahondagura  kugeza  igihe  batangiye  ya  mafranga" Aba  banyerondo  ahanini  usanga  nta  discipline  ibarangwaho  kubera  ko  badapfa  agasoni  nibura  kuli  bamwe  mu  bakozi  ba Leta  cyangwa  abikorera  ku  giti  cyabo  baba  bazindukiye  mu  tuzi  twabo. Ugasanga  atari  ikinyabupfura  kirangwa  umuntu  ushinzwe  umutekano.

Umukozi  ushinzwe  irangamimerere  mu  Murenge  wa  Gatsata, UWINKINDI  Angélique  yadutangarije ko  umukwabo  uriho  koko  aliko  udakorwa  buri munsi, akomeza ahakana  atsemba  ko  ntawe  ubangamirwa  muli  icyo gikorwa  ati  kandi  tugiye  kubikulikirana! Ngaho  namwe  nimwiyumvire  agiye  kubikulikirana  ate  se ? kandi  ahamya  ko  ibivugwa  atari byo? Umuvugizi  wa  Ministère  y’ubutegetsi  bw’igihugu, Bwana  Ladislas  NGENDAHIMANA  we  ashimangira  ko  abaturage  bagomba  nta yandi  mananiza  kuzuza  inshingano  zabo  igihe  cyose  biri  mu nyungu  rusange  arizo  za  Leta, akomeza  asobanura  ko  amafranga  y’isuku  ashyirwaho  n’inama  njyanama  y’akarere  bashingiye  ku  miterere  yaho  imyanda  iva  naho  bayijyana; naho  amafranga  y’umutekano  yo  agashyirwaho  n’akarere  kandi  agatangwa  nk’insimburamubyizi  kuko  buri  wese  asabwa  kurara  irondo  mu  rwego  rwo  kwicungira  umutekano.

Tubibutse  ko  amafranga  asabwa  kuli  buri  muturage  mu  gihe  cy’ukwezi  ari  Isuku: 2.000f, Umutekano: 2.000f  uretse  ko  hari  na  za  Mutuelle  n’ibindi……. Banyarwanda  banyarwandakazi, ‘’ntawe  uburana  n’umuhamba’’, ntawe  ugishidikanya ko  abanyarwanda  bamaze  gutagangara  bitewe  ahanini  n’ikinyoma  cyakwiriye  hose  mu  buyobozi  bw’iki  gihugu  akaba  ari kimwe gitera imvano  yo  kwaka  abaturage  imisoro  y’ikirenga  ijyanwa  mu  bikorwa  by’umwijima  biba  byahawe  umugisha  ku nyungu  za  Leta  ya  FPR-KAGAME.

Mugire  amahoro.

Byanditswe  kuwa  18/02/2016, na :
A.BEN  NTUYENABO, KIGALI-RWANDA

Source: Amakuruki.com
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K
Uyu muyobozi wigize mukerarugendo ngo arajya guhahira abanyarwanda arabashuka. Muri 2015 yasuye ibihugu 15? Kuva 1.01.2016 kugeza ino takiki amaze kugusura ibihugu 6! Uyu mutware amenya ibibazo biri mu gihugu ryari? Nasobanure ukuntu ajya guhahira abanyarwanda none inzara ikaba yabamaze bari gusuhukira Ouganda(murebe amashusho y'abanyarwanda bahunga inzara mu kinyamakuru igihe.com) Aho gukemura ibibazo biri mu baturage, gufungirwa ubusa, gukubitwa na Daso,gusenyerwa amazu, kwamburwa utwawe na polisi, abana bataye imiryango kubera imibereho mibi ubu buzuye mu mihanda y'imigi! Uyu mugabo yibereye mu bucuruzi bwe gusa na bene wabo yibeshya! Yagombaga gutanga imihoho cg agahambirizwa iyo abaturage baba bafite demokarasi! Kuki arinda ajya kuvugira muri Amerika ibyerekeye iby'ingendo ze? Ni ukuvugako se abivugiye kuri radio televiziyo y'u Rwanda abanyarwanda tutabyumva? Aka ni agasuzuguro kandi nta kwihesha agaciro mbibonamo. Uyu mushingantahe yiyemeje gukora amateka ariko bibaye ikibazo k'u Rwanda!!!!!!
Répondre
I
Harya koko mu Rwanda nzi ubu habuzemo nk'abagabo batanu b'intwarane ngo limwe baziyahure kuli izi mbwa nazo bazumvishe uko gukubitwa bibabaza? Ni akumiro pe!!!
Répondre
L
Mbese Caritas ntaramenya ko bya bizu basaza be barundaraje hano i Kigali bigiye kumeramo ibyatsi kubera kubura ababikodesha .Basaza bawe bibeshye ko ari Doubai nshya bakoze kubera ubukandagirabitabo bwabo ntibamenya ko Doubai bashinze i Rwanda itagira petroli !!!Hahahaaaaaaa.......
Umunuko wamagufa yababyeyi bacu umaze kunnya ku mutima wabazungu nta nugitanga ifaranga lye lya vacances kubera gutinya kujya kwerekwa ku gahato amahano ya Nyakuvunumuheto Kagome. puu...
Répondre
R
semuhanuka shitan paul kagome ahora ashakisha uko yabona ubuhungiro muri amerika ahora azenguruka isi nkikitagira ubwenge cyavutse kituzuye noneho ageze muri Boston, USA kandi akubanutse Toronto, Canada, hanyuma Texas, USA mbere yaravuye mu bihugu by'abarabu.
Mbese ni kuki mu Rwanda badakora Coup Deta ngo bashyireho umupresida ukeneye kuyobora urwanda nabarutuye? Kuki abo basilkare badakora umurimo wo kurengera urwanda nubusugire bw'urwanda. Uwo wirirwa azenguruka isi akaguma iyo mwisi azenguruka ntiyemerwe kugaruka mu Rwanda. Ubwo se aba mu Rwanda giheki? Akorera iki se urwanda? Akumiro nigisebe naho amavinja arahandurwa.
Répondre
N
Semuhanuka na bene Semuhanuka ( agatsiko ka FPR) bahora baririmba ngo mu Rwanda ni amahoro, umutekano ni wose, etc.
None iryo rondo bakora ni igiki?????
Kuki bataryama bagatuza bugatya mu gitondo buri wese ajya ku mirimo we aho kurara amarondo kandi igihugu cyose ari umutekano nkuko Semuhanuka abiririmba.
FPR-Kagame muri amabandi, abicanyi, inkunguzi, ibihararumbo, n'abarozi.
Puuuuuuuuuuu!!!!!
Répondre
V
reketubiri ndire iherezoryavyo
Répondre
K
Uwera Cartas aho bukera inzara irabamara muhugiye mu kwamamaza urwango rushingiye ku mazuru!! Ngaho soma ikinyamakuru cyanyu umuseke aho kivuga ko abantu b'i Kibungo aho mwise mu burasirazuba bari gusuhukira Uganga kubera inzara!!! Biteye agahinda! Kibungo yari ikigega cy'u Rwanda none reba, kumva ko abaturage ba Kibungo bari gusuhukira Ouganda urabona bihesha ishema abo basaza bawe uhora urata ko ari intwari zirukanye abanyarwanda zikabakura mu byabo bakaba birirwa bazerera? Biteye agahinda kumva aho gouverineri w'Uburasirazuba abwira abatura baburara ngo nibashinyirize bahagarare butore!!! Aho izo ntore zanyu zirirwa zikubita abaturage zibakamuramo ayo badafite bo munsi mike ntibazasuhuka? Abantu batekereza nkawe mugomba gukanguka mukabaza amafranga mwashyize mu kigega cy'agaciro icyo amaze mu gihe abaturage bicwa n'inzara bakarinda gusuhuka!! Uwera wowe n'abasaza bawe urata muhagaze ku kinyoma pe! Kwirirwa mubeshya isi yose ngo mufite ubuyobozi bwiza, mwihaye agaciro, muzi iyo mwavuye niyo mugana ndakurahiye ibyanyu byabaye nk'ibyo kwa Mwungeri wa Nyankaka! Mwiheranwa n'urwango rushingiye ku mazuru kuko nta toni z'ibishyimbo cg ibigori muzavanamo ngo mugoboke abaturage banyu! Mwihaye agasozi gusa!!
Répondre
M
Yemwe ni agahomamunwa none se turacyari ku ngoma ya Gihake na Gikolonize aho Shiku n'Umujisho byari byakandamije Rubanda?Nose bavandimwe dusangiye ijambo murabona ko ingoma ya Kagome Paul itageze ku musozo nitwishire hamwe dufashe Ingabo zacu arizo FDLR-FOCA dusohore ruriya Ruzingo mu Ruhwiro bitarenze uyu mwaka 2016.
Répondre
M
As a burundian and champion of real democracy...i am well preased for the visit of african head of states in Burundi especialy the president of the republic of Sout Africa his excellency Jacob Zuma who went to salut and lay flowers to the tomb of ex-president the real elected democraticaly of republic of Burundi with all burundians of all ethinic Mr Melichior Ndadaye..that means Mr Nkurunziza and all burundians u must defend your country by all means never give up you must defend your country by all means ...Burundi belongs to the burundians not to Kagame .
Répondre
J
Ubutegetsi bwa cyami mwashakaga nubwo mwarabubonye ntakindi kibazo muzongera kugira. Ni muryoherwe nababwira iki. Ubutegetsi bwinkandagira bitabo mugirango bategeke gute? Kwica, kwiba, kubeshya, ubugome, uburyarya bwinzoka, uburaya, ubusambo bwinkirabuheri, nibindi bibi byishi ibyo nibyo butegetsi bwa FPR bugomba gukora kuko ntakindi yashobora gukora.
Répondre
K
Uwera Cartas uri kwivugira ay'abasazi ntawakurenganya! Amaherezo tuzagushyira mu ngando tukwigishe anatomie y'amazuru kuko kugeza ubu ntabwo uramenya akamaro kayo!
Répondre
U
Ahaaaa, erega mwe muravuga twe turubamo twarumiwe. Systeme iriho mu Rda irenze kure iya Hitler na Staline. Umuntu yibaza aho iki gihugu kigana akahabura. Bawe se mu gihugu bavuga ko ari icya mbere mu mutekano ni gute haba huzuye abasirikare, abapolisi, DASSO, Community Policing maze hakiyongeraho n' amarondo kdi abaturage bagategekwa kuyishyura Kdi iyo umuntu agizd icyo abibazaho ahita atangirwa rapport bakamushimuta n' umurambo ntuzaboneke. Abaturage barakennye, inzara iranuuma, benshi ubu bari gusuhuka none bakabakubitwa ngo ntibatanze Frws abategetsi baroha mu nda zabo. Mu by' ukuri igihugu twe tubona Kagame yaramazs kukica byararangiye; batunzwe no kwiba no kubeshya amahanga hanyuma ukopfoye akicwa nabi. Jye ejo bundi hari abaturanyi twaganiriye tuvyibazaho, bigezeho dusanga Kinani aramutse agarutse agasanga abamwishe bamuziZa kuyobora nabi yaseeeeeka agatembagara hanyuma akisubirirayo kuko wenda aho yibereye hspfa kuruta muri uyu muriro.
Répondre
U
Ariko usibye kubwejagura ubundi mwakoriki usibye kwimena umutwe n'amagambo acurikiranye.
Ayo mateshwa ntimwayacurikiranije kuva basaza banjye babamenesha mwa bahutu mwe??
Musaza wanjye yabamenesheje izuba riva kandi Gen.Kabarebe yababweye mudashobora gukandagiza ayo majanja ku butaka bw'urwanda ngo muhamare na 2 minutes.
Ngaho se nimumuhinyuze maze ibyo bizuru basaza banjye babimene!!
Ububwa gusa bwiruka isi n'amagambo yaburenze!!

Ntakindi mushoboye uretse kwica impinja no gusonga indembe mu bitaro kandi nabwo hari kera.
Répondre
K
Mfite ikibazo!! Prezida Paul Kagame, Ministri w'intebe, Ministri w'Ubutegetsi bw'Igihugu basoma ibi binyamakuru bakabona aya mashusho yerekana uko abanyarwanda bafashwe!!!! Niba bayayabona Bakora iki kugira ngo akarengane gacike mu Rwanda? Birakabije! Burya rero amateka ntacyo yigishije abanyarwanda! Iyo abaturage bahohoterwa n'abayobozi,bagakubiriraho kwicishwa inzara, uguhirima kw'ingoma kuba kwegereje! Birenze ukwemera! Ese ariya mafranga yose abazwa umuturage ayakura he! Umva ko mwirirwa muririmba ngo interehamwe! Bariya bakarasi birirwa bakubita abaturage harimo interahamwe zingahe? Bizabagora mbandoga Rwabugiri!!!!!
Répondre
S
Baje babeshya abaturajye ko babazaniye Demokarasi ,none barayibonye koko ,bakuyeho Umusoro watangwaga limwe mu mwaka aliko iyo urebye ibyo abaturajye bilirwa bishyura wakumirwa.
Répondre
B
izi mbwa zitumereye nabi cyane.iyaba FDLR yazaga maze tukica izi nyenzi
Répondre
K
Jumelle,usabwe kurwana urugamba ku buryo bwawe,ureke ureke kuvumvura kdi nta n'icyo werekanye ko wagerageje,kubera ubugoryi bwawe.ngira wanyumvishe.
Répondre
I
EREGA UKULI KURALYANA:
MU RWANDA DUFITE INZARA IRENZE UKWEMERA, AHO KUBESHYA NGO NTANZARA IHALI.
MU RWANDA UBUJURA, BULI HOSE. AMAZU BAYAMAZE BAYAPFUMURA-MULI CENTRE VILLE, UHUMYA GATOYA , BAKAGUCUSHA UTWO UFITE TWOSE MU MUFUKA.
IBYO BIBAZO NIBYO BITERA UBWIYAHUZI MUBONA BULI MUNSI. AHO KUBESHYA AMAHANGA RERO, ABATUYOBORA NI BASHAKE IGISUBIZO, AMAZI ATARARENGA INKOMBE.
Répondre
J
Thomas Nahimana akoresha methode ya RUKOKOMA

Dore uko bakora :

Cyagihe rukokoma avuga ngo abuze visa nuko hali abantu yagombaga gushukashuka ngo
bazajyane hanyuma akabagezayo . cyagihe rukokoma nuko abo yashakaga guta mukamashu bamuvumbuye bakiyangira.
Thomas nawe rero abo yali yashukashutse bageze aho baranga balimo DR nkusi wamenye ibya Thomas rugikubita yagiye kumureba , ndetse akanabyandika ( AGATENDO MUDUTENDO )
Padiri rero abonye abo yashakaga guta murucundura abuze numjwe ATI NANDIKIYE KAGAME !!!!

THOMAS , RUKOKOMA , RWAKA , MUSANGANFURA SIXBERT , NKIKO , MBERABAHIZI , MANYINYA , AKISHULI , MINANI JMV nabandi bakorana BAREKEYE AHO KO IBUYE RYAGARAGAYE LIBA LITAKISHE ISUKA
Répondre
M
Babyarwanda banyarwandakazi.
Murabona kuri iyi foto uko uriya ngirwa mupolisi (local defence ) akandagiye ku musaya w, umuntu nkawe?
Dore rero uko umuntu aca urugomo:
Mudushyirire kuri uru rubuga umwirondoro wuzuye w, uriya mugome kuko hari uburyo umuntu yamukosora.
Ibyalibyo byose ntabwo Leta yamutumye gukora biriya.
Abashinzwe umutekano bose bitwara kuriya bagomba gukorerwa urutonde bakazishyura ibibi byose bakorera abanyarwanda..
Répondre
M
Babyarwanda banyarwandakazi.
Murabona kuri iyi foto uko uriya ngirwa mupolisi (local defence ) akandagiye ku musaya w, umuntu nkawe?
Dore rero uko umuntu aca urugomo:
Mudushyirire kuri uru rubuga umwirondoro wuzuye w, uriya mugome kuko hari uburyo umuntu yamukosora.
Ibyalibyo byose ntabwo Leta yamutumye gukora biriya.
Abashinzwe umutekano bose bitwara kuriya bagomba gukorerwa urutonde bakazishyura ibibi byose bakorera abanyarwanda..
Répondre
M
Babyarwanda banyarwandakazi.
Murabona kuri iyi foto uko uriya ngirwa mupolisi (local defence ) akandagiye ku musaya w, umuntu nkawe?
Dore rero uko umuntu aca urugomo:
Mudushyirire kuri uru rubuga umwirondoro wuzuye w, uriya mugome kuko hari uburyo umuntu yamukosora.
Ibyalibyo byose ntabwo Leta yamutumye gukora biriya.
Abashinzwe umutekano bose bitwara kuriya bagomba gukorerwa urutonde bakazishyura ibibi byose bakorera abanyarwanda..
Répondre
M
Babyarwanda banyarwandakazi.
Murabona kuri iyi foto uko uriya ngirwa mupolisi (local defence ) akandagiye ku musaya w, umuntu nkawe?
Dore rero uko umuntu aca urugomo:
Mudushyirire kuri uru rubuga umwirondoro wuzuye w, uriya mugome kuko hari uburyo umuntu yamukosora.
Ibyalibyo byose ntabwo Leta yamutumye gukora biriya.
Abashinzwe umutekano bose bitwara kuriya bagomba gukorerwa urutonde bakazishyura ibibi byose bakorera abanyarwanda..
Répondre
I
Ko Bamaze imyaka 25 bavugako Igihugu gifite umutekano ayo mafaranga umuturage atanga asimbura o arara ijoro ni ayiki? umwanzi bikanga ninde? Bhora bavuga ko Ubukungu bwi Igihugu ngo bwazamutse , kandi Kagame Afite Abapolisi na Abasirikare ngo bintashikirwa muri Afrika, niba ubwabo badashobora kurinda baringa bikanga ,bagsaba abaturage kurara kuri position na patroulles batazi umwanzi barwana nabo Abo basilikare bamaze iki? harya ngo ni pepiniere bakuramo abo kwica mukarere no gucira inshuro umwidishyi wabo! Sha mukangisha ububeshyi bwanyu ariko umusi ryavuze nu ubwoba mufite ntihazasigara numwe.
Répondre
M
Nonese ayomarondo kontantambara irimurwanda bayarara kuki, niba atari ubujura? Abaloko defanse nabaporisi sebo akazikabo nakahe niba umuturage atanga amakoro yo kumurinda?
Répondre
E
Sha nukuri 4 000 Frw n amafaranga menshi cyane kumunyarwanda byibura bari bakwiye kugira mka 75 frw kumutekano na 75 frw kwisuku bikaba 150frw kukwezi . isuku numutekano nange ndabikunda . umugabo yigeze kubwira abantu ati nugukamura.