Rwanda : Kwishongora kwa Paul Kagame k’u Burundi kuraca amarenga y’intambara hagati y’ibihugu byombi!
[Ndlr :Mu minsi yashize Paul Kagame yavuze ko ntabimenyetso afite by’uko i Burundi hari kuba jenoside, ariko bitewe ni uko akuzuye umutima gasesekara ku munwa bibaye ngombwa ko Kagame avuga ko azi neza ko mu Burundi hari FDLR! Iyo Kagame avuga FDLR aba ari gutabaza amahanga ngo amenye ko abahutu bo mu Rwanda bishe abatutsi mu Rwanda bari no kubica i Burundi ! Mu minsi iri imbere Kagame azagaba ibitero i Burundi agiye gutabara abatutsi nk’uko yabikoze agiye gutabara abatutsi bo muri Congo! Amahanga yohereje impuguke gukora iperereza ryo kureba niba i Burundi hari FDLR, izo mpuguke zagiye mu Burundi 3, nta mu FDLR numwe zabonye i Burundi. Igihugu cy’u Burundi gifite abaturage barimo n’abatutsi, abo baturage nta numwe wigeze yerekana aho FDLR iherereye mu Burundi, niba FDLR itagiye gufatwa nk'urwitwazo rwo gutera u Burundi, Paul Kagame avuga ko iriyo abihereye he ? Ban Ki-moon nawe yigereye i Burundi, ese ashobora kwemeza ko FDLR iri i Burundi koko cyane ko anahafite inzobere zinyuranye mugukora iperereza?]
Imvururu mu gihugu cy’u Burundi zatangiye mu mwaka ushize wa 2015 ubwo Perezida Pierre Nkurunziza yatangazaga kwiyamamariza manda ya gatatu, benshi bakabyamagana bavuga ko anyuranyije n’Itegeko Nshinga. Imiryango mpuzamahanga ndetse n’abarundi ubwabo bari mu nkambi mu Rwanda bemeza ko u Rwanda rwashoye impunzi z’abarundi mu bikorwa bya gisilikare, rubohereza i Burundi ubu akaba aribo birirwa bica abaturage !
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Kagame yagarutse mu buryo bwimbitse ku bikomeje kubera i Burundi, avuga ko nk’umunyafurika by’umwihariko umunyarwanda ababazwa no kuba abantu batigira ku mateka n’ibimenyetso bihari. Perezida Kagame yavuze ko ubwo bushotoranyi bukorerwa u Rwanda [uko bungana kose] butazarugusha mu mutego kandi ko nta gisubizo na kimwe kizabuvamo.
Perezida Kagame ku rukuta rwe rwa Twitter yakomeje agira ati "Ntabwo umubare w’ibitutsi n’ubushotoranyi bagirira u Rwanda bizatuma tubyijandikamo kandi nta n’igisubizo kizabivamo .Uwo ariwe wese wagiriye inama akanafasha abayobozi b’u Burundi muri ibi , kabone n’aho yaba yaraturutse kure nta kindi yabongereye usibye imibabaro yongereye muri ako kaga. Gusa wakwibaza ngo ni iyihe mpamvu?"
Gusa ariko Perezida Kagame agaya kandi akababazwa n’ukuntu ikibazo kigenda gishakirwa ubusobanuro hagamijwe kwerekana ko kidakomeye, ubundi bakagihindura ikibazo cya Politiki bagamije gushaka uko bakigereka ku bandi bantu. Yagaragaje uburyo buri gukoreshwa n’u Burundi mu bibazo burimo aho bubyitirira abandi, bugahakana ko nta bwicanyi buri gukorwa; gusa ngo ikibabaje ni amaherezo y’iki kibazo.
Yagize ati “Nk’ibisanzwe, ubwo bizaba bimaze kugaragara ko ibyangiritse ari byinshi, ibibazo bizaba impamvu nta nshingano zo kurinda zafashwe, igisubizo kizaba ‘ntitwabimenye’, n’uko FDLR iri mu Burundi igisubizo kizaba ‘ntitwabimenye’ bikomeze bityo kandi ubuzima bukomeze kuhatikirira aho kuvuga ngo ntibizongere kubaho ukundi. ”
U Burundi bwinjiye mu bibazo kuva ubwo perezida Nkurunziza yatangazaga ko agiye kwiyamamarizamanda ya gatatu we yita iya kabiri. Ni igitekerezo cyitashimishije benshi, kiza kubyara imfuza za benshi ndetse n’abanyagihugu batari bake bahungira hirya no hino ku isi, abenshi bajya mu bihugu by’ibituranyi. Gusa icyo kibazo u Burundi bwakomeje kuvuga ko cyatewe n’u Rwanda.
Byashyizwe mu kinyarwanda n’imirasire