Rwanda : Impunzi z’abarundi zibereye Paul Kagame ikigeragezo nka «k’agapfunyika ka kabutindi» !
Ubwo Karenzi Karake yafatirwaga mu Bwongereza, intore zarahagurutse zirahagarara ngo zigiye kumubohoza! Umugabo David Himbara w’impuguke y’umunyarwanda mu by’ubukungu akaba yarabaye n’umujyanama wa Paul Kagame; yitegereje neza uburyo izo ntore ziri guhihibikana kugira ngo zishimishe Kagame azigirira impuhwe! Himbara yagize ati: «mu byukuri gukorera leta ya Paul Kagame biravuna cyane, kuko abakozi ba leta ya Kagame aho kuvunika bakorera igihugu, birirwa bari kurwana no gutekinika ngo bashobore kubona ibisubizo by’ibibazo byatewe na Kagame ubwe! » Ikibazo cy’impunzi z’abarundi mu Rwanda ni rumwe mu ngero zishimangira ibyo Himbara yavuze ! Madame Louise Mushikiwabo ari kwirirwa acurangira abahetsi ngo izo mpunzi nizinge mu bindi bihugu kandi zarahamagawe na Paul Kagame ubwe!
Igihugu cya leta zunze ubumwe z’Amerika cyagaragaje ko leta ya Paul Kagame yahaye imyitozo ya gisilikare impunzi z’abarundi harimo n’abana bato bashyirwa mu mitwe yitwaje intwaro irwanya leta y’u Burundi. Kubera ubwoba bw’inkurikizi z’ibihano bizakurikira iki kirego cya leta zunze ubumwe z’Amerika, Madame Mushikiwabo yatabaje amahanga ngo nayifashe gushaka ikindi gihugu yerekezamo impunzi z’abarundi. Madame Mushikiwabo yagize ati: «Bijyanye n’impamvu zizwi neza z’umutekano muke mu Burundi no gukomeza kwiyongera kw’impunzi, biteye ikibazo. Binatuma impunzi zihura n’ibibazo bitandukanye baterwa n’abaturuka mu gihugu cyabo, bikabangamira kugerwaho kw’igisubizo kirambye cya politiki. Ku ruhande rw’u Rwanda, ibibazo bikomeje kwiyongera ku mutekano w’igihugu biterwa n’Abarundi, no kutumvikana mu mibanire yacu n’amahanga ntabwo twabyihanganira».
Birazwi ko mbere na nyuma y’ukwezi kwa Mata 2015 ubwo perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi yari amaze gutangwaho nk’umukandida w’ishyaka rya CNDD FDD mu matora y’umukuru w’igihugu, Paul Kagame yatangiye ibikorwa byo ku murwanya ; ubwo yari mu nama mu Busuwisi Kagame yasebeje Nkurunziza avuga ko adakwiye kuyobora u Burundi ngo kuko ntacyo yabugejejeho ! Leta y ‘u Rwanda yahise itangira ibikorwa byo guhamagarira abarundi guhunga, yohereza imodoka ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi kujya gutwara impunzi z’abarundi yahamagariraga kujya mu Rwanda ! Ibihumbi by’impunzi z’abarundi byahawe ubuhungiro bwa politiki na leta Paul Kagame umunsi umwe ntanibazwa ry'impamvu zitumye zihunga ribayeho, ibyo akaba nta handi byabaye ku isi ! Zimwe muri izo mpunzi zagiye mu bihugu by’i Burayi, izindi zishorwa mu bikorwa bya gisilikare, izisigaye zigizwe n’abagore n’abasaza zanikwa ku gasozi (inkambi) !
Ku italiki ya 24/02/2013 hashyizweho umukono Addis Abeba muri Etiyopiya n’ibihugu bituriye ibiyaga bigari bigize umuryago wa CIRGL amasezerano abuza ibihugu byose bigize uwo muryango guha ubuhungiro abarwanya ubutegetsi bwo mu kindi gihugu ; kuva icyo gihe u Rwanda rwarenze kuri ayo masezerano rukaba rucumbikiye abarwanyi bo mu mutwe wa M23 barwanya leta ya Congo, amahanga ntako atagize ngo abo bakongomani basubire iwabo ariko u Rwanda ruranga ! Ubusanzwe abantu binjiye mbere (abahunze mbere) nibo baba aba mbere mu gutahuka ; niba u Rwanda ruri gusaba abarundi b’impunzi rwizaniye ko bajyanwa ahandi kandi rwarabazanye muri iyi minsi ya vuba, kuki rutavuga ko abakongomani basanzwe mu Rwanda kandi bafite n’intwaro bajyanwa ahandi kandi Congo nayo ihana imbibi n’u Rwanda ?
Biratangaje cyane kumva Madame Mushikiwabo asaba ko impunzi z’abarundi zigizwe n’abagore n’abasaza zijyanwa mu bindi bihugu, ibyo akaba abivuze nyuma y'aho barangije kwinjiza mu gisilikare abasore n’urubyiruko rw’abana b’impunzi mu gikorwa cyo kurwanya u Burundi, ni ikihe gihugu kizemera kwikorera umutwaro w’impunzi (agapfunyika) zahamagawe n’u Rwanda ? Igihugu cy’u Rwanda gihamagarira amahanga gukuraho ubuhunzi impunzi z’abanyarwanda kuko mu Rwanda ari amahoro nk’uko babivuga, leta y’u Burundi nayo yemeza ko mu gihugu hari amahoro, kuki u Rwanda rwumva abarundi bahabwa ubuhunzi ariko abanyarwanda bo bakabwamburwa? Amakuru « veritasinfo » ifite ni uko u Rwanda rwohereje intumwa muri iyi minsi mu bihugu by’i Burayi gusaba imiryango (ONG’s) idaharanira inyungu za politiki gusubira mu Rwanda kujya kurufasha kurwanya malariya, iyo miryango ikaba yarateye utwatsi icyifuzo cy’u Rwanda cyo kujya kurufasha kandi arirwo rwayirukanye ngo ruri kwihesha agaciro, ni uwuhe muryango cyangwa igihugu kizajya gufasha Kagame gutwara impunzi yizaniye ?
Mu mwaka w’2013, igihugu cya Tanzaniya kirukanye impunzi zo mu bihugu biyikikije n'u Rwanda rurimo birukikije ko zabaga muri icyo gihugu ntabyangombwa, niba Kagame atari kubeshya no gutekinika niyirukane impunzi z’abarundi zisubire mu gihugu cyazo nk’uko Tanzaniya yazirukanye! Kandi Kagame agomba kugaragaza abasilikare b'impunzi z'abarundi yahaye imyitozo n'aho baherereye, ibyo bigakorwa kumugaragaro ; ikibazo gikomeye Kagame azagira ni uko abo basilikare b’impunzi z’abarundi yabohereje i Bujumbura! Kujyana abana, abagore n’abasaza mu bindi bihugu ntibizakemura ikibazo cy’uko yasigaranye impunzi za gisilikare ! Iki gitekerezo cyo gushaka ikindi gihugu cyakwakira impunzi z’abarundi Kagame akibutse atinze, mubyukuri akaba yisamye yasandaye, niyemere yikorere ingaruka zo guhungabanya umutekano w’akarere, areke kubeshya! Kagame niyemere yikorere umusaraba w'impunzi z'abarundi kuko niwe wazihamagariye!
Veritasinfo.