Rwanda: Ese Paul Kagame yibwiye ko abanyeshuri ba Kaminuza ya Havard (USA) ari ibipfamatwi ?
[Ndlr: Kaminuza ya Havard izwi ko iri mu za mbere ku isi, ubumenyi n'ubushobozi bya Paul Kagame nabyo bikaba bizwi ko biri ku rwego rwo hasi cyane ku isi, ko Kagame atarangije amashuri yisumbuye ajya kwigisha iki muri kaminuza ya Havard? Raporo zinyuranye ndetse n'ibirego biri mu nkiko mpuzamahanga bishinja Paul Kagame kuba yarishe abaperezida 2: Habyarimana Juvénal w'u Rwanda na Cyprien Ntaryamira w'u Burundi, urupfu rw'abo bakuru b'ibihugu bombi akaba arirwo rwabaye imbarutso ya jenoside mu Rwanda. Raporo mapping ya ONU (2010) ishinja Paul Kagame indi jenoside yakoze y'impunzi z'abahutu zari zihishe mu mashyamba ya Congo amaze gusenya inkambi zabagamo muri icyo gihugu. Hejuru y'ibyo byose Kagame yahinduye itegeko nshinga kugirango aziyongeze manda kugeza mu mwaka w'2034, nyamara igihugu cy'Amerika cyari cyavuze ko kitazemera ko hari umukuru w'igihugu uzahindura itegeko nshinga kugira ngo yigundirize k'ubutegetsi, Kagame yasubije abo banyamerika ko bagomba kwikorera imitwaro yabo bakamuha amahoro! Ese hari umuntu ushinjwa ibikorwa by'iterabwoba byo kurasa ku ndege ya gisivile, gukoma imbarutso ya jenoside y'abatutsi, gukora jenoside y'abahutu no kuba umunyagitugu ruharwa mwigeze mwumva utumirwa kujya gutanga ibiganiro muri kaminuza ikomeye ya Havard muri Amerika? Ese izo mpuguke zigishwa na Kagame zitahana iki? Ese Amerika (USA) imwemerera kujya kwiyamamaza muri kaminuza zayo izi neza Kagame uwo ariwe aho siyo igomba kuzabazwa ibikorwa bye? Nimwisomere inkuru igaragaza uburyo Kagame abeshya injijuke z'abanyamerika!]
Mbere yo gusubiza, yabwiye uyu munyeshuri ngo «iyo umuntu ari kuvuga, wowe ubanza hari ibigucika»! Hari abatangajwe no kubona Perezida Kagame amubwiye atyo? Ni ikibazo kitamushimishije? Ni ugucisha bugufi uyu munyeshuri? Ni imvugo isanzwe? … Ibyari ari byo byose, iki kibazo si ubwa mbere, ndetse birashoboka ko atari n’ubwa nyuma Perezida Kagame akibajijwe. Cyakora afite umugabo atanga mu kugisubiza. Uwo mugabo nta wundi ni: Rubanda! Abaturage!
Kagame ati: « ese aba baturage bari kumbwira ko bagishaka ko mbayobora, nkabahakanira »? Si ibyo gusa. Mu gusubiza uyu munyeshuri, Perezida Kagame yasobanuye ko umubare wa manda utavanywe kuri ebyiri, ko mbese ngo utongerewe, ko ahubwo uburebure bwayo ari bwo bwagabanyijwe bukava ku myaka 7 bugashyirwa ku myaka 5. Mu gace yasohoye kuri youtube, umwanditsi witwa Chris Kamo akabaza ati: » Paul Kagame yibwiye ko abanyeshuri ba Kaminuza ya Havard ari ibipfamatwi »?
Ivururwa ry’Itegekonshinga, by’umwihariko ku bijyanye na manda y’umukuru w’igihugu byavuzweho byinshi mu minsi yashize. Hari abavuze ko icyari kigambiriwe muri iryo vugurura, ari inzira yo kugundira ubutegetsi kwa perezida Kagame kandi bakongeraho ko byakozwe mu itekinika ngo bigaragare ko ari ubushake bwa rubanda nyamara atari ibiruvuye mu mutima. Abanyarwanda banyuranye babivuzeho ndetse n’amahanga, arimo na Leta zunze ubumwe z’Amerika yavuze ko ari igikorwa cyabayemo kubindikiranya cyangwa gufatirana rubanda. Itegekonshinga ryavuguruwe ryatowe n’abarenga 98% muri « referendum » ku ya 17 na 18 Ukuboza 2015. Ryashizweho umukono na perezida Paul Kagame ndetse risohoka mu igazeti ya Leta kuya 24 Ukuboza 2015.
Hari abasanga uko Itegekonshinga rishya ryanditse, ngo nta ho ryemerera Perezida Paul Kagame kongera kwiyamamaza. Babihera ko aho byagombaga gushyirwamo, bitanditsemo. Aho ni mu ngingo y’101 n’iy’172. Abahanga n’impuguke mu mategeko bashobora kubikorera isesengura cyangwa guhishura ibyanditse bidahita byumvikana ku buryo bworoshye (interprétation). Hari n’abandi bavuze ko, abadepite bapfunyikiye amazi Kagame. Byakozwe nkana cyangwa nk’intamenya? Igisubizo cyuzuye ni « EJO HAZAZA ».