Google iri kugerageza gufunga no guharabika « veritasinfo.fr »
Kuva ku cyumweru taliki ya 28/02/2016 urubuga mpuzambuga rwa « Google » ruri gutambutsa ubutumwa bwuzuye iterabwoba ku bantu bafungura urubuga rwa "veritasinfo". Ubwo butumwa bugaragaza ko « Google » yafunze « veritasinfo.fr » bitewe n’uko kuri urwo rubuga rwa « veritasinfo.fr » hari kugaragaraho abajura bashobora kwiba amabanga abantu bafite ku mashini (ordinateurs/computer) zabo.
Kugeza ubu « veritasinfo.fr » nta bajura bayirangwaho cyane ko atari urubuga rw’ubucuruzi abantu bashyiraho amabanga yabo ya banki bagura ibintu cyangwa ngo basabwe kuzuza umwirondoro wabo. Ubwanditsi bwa « veritasinfo.fr » bwagerageje kubaza « Google » ibyerekeranye n’ubwo butumwa yandika kuri « Veritasinfo » isubiza ko ari ubutumwa butaribwo bwatanzwe bitewe n’ikosa rya tekinike ko bigomba kuzakosorwa ariko kugeza ubu iryo kosa rikaba ritaravaho. Nubwo « Google » itanga ibyo bisobanuro, ubwanditsi bwa « veritasinfo » busanga ibisobanuro bya « Google » bidasobanutse kandi bihishe ukuri. « veritasinfo » isanga muri « Google » hihishemo ibyitso bidashaka ko inyandiko zivuga ukuri ku makuru yo mukarere k’ibiyaga bigari by’Afurika ajya ahagararagara ; abayobozi bo muri ako karere batifuza ko amakuru ya « veritasinfo » asomwa batanze ruswa muri « Google » kugirango bayihagarike. Ibyo bigaragazwa ni uko abo bayobozi bakoresheje izindi nzira zose ngo « veritasinfo » ihagarare bikabananira!
Ni ubwo bimeze gutyo ariko, « veritasinfo » ikomeje gukora nta mususu, abakoresha urubuga rwa « Google » bashobora kujya kuri paje yarwo, bagakanda ku turongo 3 turi mu nguni iburyo, bakajya ahanditse paramètres, bafungura hasi ahanditse « Afficher les paramètres avancés » bakajya ahanditse « confidentialité » bakareba umurongo uri hasi wanditseho ngo « assurer votre protection et celle de votre appareil contre les sites dangereux » ako kazu bagakuramo akamenyetso ka v kariho. Abatabishoboye bashobora gufungura veritasinfo muri «internet explorer » cyangwa muri «safari» kuko kugeza ubu aho hombi veritasinfo ifunguka neza.
Uko byagenda kose, nta muntu numwe uzahagarika ukuri nubwo kuryana, veritasinfo izakomeza guhitisha ibitekerezo byanyu kandi ibagezeho amakuru y’impamo.
Tubifurije ibihe byiza.
Ubwanditsi bwa «veritasinfo ».