Rwanda : abagize agatsiko ka FPR- Kagame bafite ubwoba bwinshi ko inkotanyi zishobora kumwirenza !
[ndlr : Kuva kuri uyu wa mbere taliki ya 08 Gashyantare 2016 Paul Kagame yafashe icyemezo gitunguranye cyo guhindura bamwe mu bayobozi b’inkotanyi ze ; kubera iyo mpamvu ubwoba no kwishishanya bikomeye byatashye mu gatsiko k’abambari b’ubutegetsi. Amakuru menshi ari kunyura ku mbuga nkoranyambaga aremeza ko hari agatsiko k’inkotanyi kiyemeje guhirika k’ubwami Paul Kagame! Muri iki gihe inkotanyi nyinshi zifite ubwoba bw’inkurikizi zizakurikira agasuzuguro Paul Kagame yeretse abanyarwanda n’abanyamahanga akigira umwami.
Nkuko twabyanditse ejo, impamvu yatumye Kagame ahindura ubuyobozi bw’igisirikare huti huti nuko bamwe mu basirikare bakuru bari bafashe icyemezo cyo kumukuraho ku ngufu. Ibi nibyo byatumye Gen RUTATINA ahita ashyirwa ku gatebe ndetse ubu twandika iyi nkuru bikaba bivugwa ko ashobora kuba yararangije kurigiswa cyangwa kwicwa. Gen Nyamvumba we ubu afungishije ijisho, naho Col Rwagasana wayoboraga abarinda Perezida(GP) ubu ari mu munyururu, hamwe n’abandi ba Ofisiye tutaramenya amazina. Iyi Coup d’Etat ngo yagombaga kuba mu ijoro ryo kuwa gatandatu rishyira ku cyumweru, noneho ivumburwa na Lt colonel witwa Rushema akaba ari mwishywa wa Kagame.
Iyi Coup d’Etat rero imaze kuburizwamo nibwo Kagame yatumije inama y’abofisiye bose, abajenerali n’abakoloneli muri Presidence ku cyumweru saa yine z’ijoro, aritotomba cyane arangije atangaza ibyemezo bye. Impamvu nyamukuru yatumye bamwe mu ngabo za Kagame bashaka kumuhirika zaba ngo ari uko bamwe mu bazungu bari basanzwe bamushyigikiye barimo bamusaba gukora Guverinoma y’Ubumwe bw’igihugu, kandi akanemera kugirana imishyikirano n’imitwe yose imurwanya yaba iya politiki cyangwa se iya gisirikari. Ibi rero bamwe mu basirikari bakuru barabishyigikiye abandi ntibabikozwa. Twamenye kandi ko hari na bamwe mu banyapolitiki bakomeye b’Inkotanyi bari inyuma y’umushinga wo guhirika Kagame, bamwe muri bo bakaba bari guhambira uturago ngo bagane inzira y’ubuhungiro abandi bakaba nabo bafungishije ijisho biteguye agafuni igihe icyo ari cyo cyose. Biracyaza!
Philippe KABALISA,
N’ubwo ibintu bicecetse bwose, amafaranga atangiye kuba macye mu gatsiko bitewe ni uko abazungu bashyigikiye ingoma ya Kagame batangiye kwifata mugutanga inkunga nk’uko byahoze, inkurikizi z’ibyemezo bizafatirwa Paul Kagame bikaba biteye ubwoba inkotanyi zishishoza kuko zibona ko nazo zizagerwaho, uretse nibyo Kagame yafashe gahunda yo kuniga inkoramutima zo muri FPR akeka ko zishobora gutera agatoki hejuru zigasaba impinduka mubuyobozi! Izo mpamvu zose zikaba zitera bamwe mu nkotanyi gutekereza ibyo kwikiza Kagame hakiri kare ! Dore imwe mu nkuru iri kunyura ku mbuga nkoranyambaga isobanura impamvu ubwoba ari bwinshi mu bagize agatsiko kari ku ngoma:]
AMAKURU MASHYA KURI YA COUP D’ETAT YABURIYEMO I KIGALI
Nkuko twabyanditse ejo, impamvu yatumye Kagame ahindura ubuyobozi bw’igisirikare huti huti nuko bamwe mu basirikare bakuru bari bafashe icyemezo cyo kumukuraho ku ngufu. Ibi nibyo byatumye Gen RUTATINA ahita ashyirwa ku gatebe ndetse ubu twandika iyi nkuru bikaba bivugwa ko ashobora kuba yararangije kurigiswa cyangwa kwicwa. Gen Nyamvumba we ubu afungishije ijisho, naho Col Rwagasana wayoboraga abarinda Perezida(GP) ubu ari mu munyururu, hamwe n’abandi ba Ofisiye tutaramenya amazina. Iyi Coup d’Etat ngo yagombaga kuba mu ijoro ryo kuwa gatandatu rishyira ku cyumweru, noneho ivumburwa na Lt colonel witwa Rushema akaba ari mwishywa wa Kagame.
Iyi Coup d’Etat rero imaze kuburizwamo nibwo Kagame yatumije inama y’abofisiye bose, abajenerali n’abakoloneli muri Presidence ku cyumweru saa yine z’ijoro, aritotomba cyane arangije atangaza ibyemezo bye. Impamvu nyamukuru yatumye bamwe mu ngabo za Kagame bashaka kumuhirika zaba ngo ari uko bamwe mu bazungu bari basanzwe bamushyigikiye barimo bamusaba gukora Guverinoma y’Ubumwe bw’igihugu, kandi akanemera kugirana imishyikirano n’imitwe yose imurwanya yaba iya politiki cyangwa se iya gisirikari. Ibi rero bamwe mu basirikari bakuru barabishyigikiye abandi ntibabikozwa. Twamenye kandi ko hari na bamwe mu banyapolitiki bakomeye b’Inkotanyi bari inyuma y’umushinga wo guhirika Kagame, bamwe muri bo bakaba bari guhambira uturago ngo bagane inzira y’ubuhungiro abandi bakaba nabo bafungishije ijisho biteguye agafuni igihe icyo ari cyo cyose. Biracyaza!
Philippe KABALISA,
Kigali, Rwanda.