Rwanda : Bamwe mu banyarwanda batangiye guhangana n’intore za FPR- Kagame zishaka kubambura ibyabo !
[Ndlr : Leta ya Paul Kagame yishe abahutu imitungo yabo irayigarurira ibashinja ko ari abajenosideri kandi ariyo yabishe, abahutu bashoboye kuyihunga nabo yabahimbiye ibyaha byo kuba barakoze jenoside mu rwego rwo kwigarurira imitungo yabo ! Kugirango izo ntore zishobore kwigarurira imitungo y’abatutsi batemera leta y’abicanyi ya Paul Kagame, hashyizweho amategeko yo kwambura imitungo y'abantu bose bayihunze bakayambura imiryango iyibacungiye, iyo mitungo igahabwa intore z’abicanyi mu rwego rwo kuzihemba! Ingaruka z’ayo mategeko yo kwambura rubanda ibyabo zikaba zitangiye kwigaragaza kuko abaturage bamwe batangiye gufata ingamba zo guhangana n’abo bicanyi b’inkotanyi kugirango batamburwa imitungo yabo! Urugero rutari kure ni urwa Mberabagabo Léonard wiyemeje gucukura indaki mu isambu ya mwene wabo wahunze abicanyi b’ingoma ya Kagame, akayibamo n’umuryango we kugirango atayamburwa! Ni nde wahaye inkotanyi uburenganzira bwo gufata umutungo w’umuryango? Ese aho ntitugeze mu gihe cyo kurya akataribwa ?]
Yamukankamiye agira ati” “Sinzava muri iyi sambu dore igihe mwanyirukiyeho, nta muntu nshaka hano genda ntakumena umutwe”. Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo, Edouard Twagirimana yemeye ko ikibazo cy’uwo muryango bakizi, kandi ko bawushakiye inzu ariko bo bakababera ibamba bakanga kuyijyamo. Ati “Ubu rwose ni ikibazo kubona abana baba mu mwobo, biratubabaza, mu rwego rwo kurengera bariya bana twabakodeshereje inzu ariko umuryango wa Mberabagabo wanze kuyijyamo, iki kibazo twakigiyemo rwose n’inzego z’umutekano polisi n’ingabo birananirana, ubu turashakisha uburyo bwose twabakura muri uriya mwobo, gusa amakuru dufite ni uko bashobora kuba baza kuhirirwa ku manywa bwakwira bagataha”.
Mberabagabo Leonard, umugore we n’abana batanu, bamaze ukwezi baba mu mwobo uherereye mu murenge wa Busogo akagari ka Gasesero umudugudu wa Gahanga, akarere ka Musanze.Mu murima w’ibigori uri mu marembo ya santere y’ubucuruzi ya Byangabo, usanga ku manywa akotsi gacumba, abana n’umugore wa Mberabagabo batetse ari nako buka inabi buri wese bakimuca iryera. Ubwo umunyamakuru w’Imvaho Nshya yasuraga uwo muryango uwo mugore bamwe bavuga ko yitwa Yozafina yatoye amabuye asa n’umukanga ariko ntiyagira iryo amutera.
/http%3A%2F%2Fwww.imvahonshya.co.rw%2FIMG%2Fjpg%2Fbahisemo_kwibera_mu_bigori_hanze_foto_ngaboyabahizi_protais_.jpg)
Twagirimana yongeyeho ko yumvise ko hari bamwe mu baturanyi bashuka uwo muryango ngo ubohoze iyo sambu, maze numara kuyihabwa bazayigure. Uwo muryango wacukuye umwobo muri uwo murima y’ibigori, iyo imvura iguye witwikira ihema, abaturage bavuga ko niba bawuraramo bari mu kaga gakomeye. Mukuru wa Mberabagabo, Munyarukiko Pierre Celestin, avuga intandaro ya byose ari uko murumuna we yagurishije imitungo ye.
Ati: “Uriya mugabo ni mwene mama, twagabanye imirima ye arayigurisha, ajya muri za Kigali, nyuma y’aho yaraje agurisha n’inzu yari asigaranye, buriya rero iriya sambu arimo ni iy’abana b’umuvandimwe wacu bari mu mahanga, kuba rero batari ino bituma yarayigabije kandi ifite abo yaragijwe, yigize umurwayi wo mu mutwe ariko ntabwo ari byo, kuko agenda akarara muri uriya mwobo bwacya akajya mu kabari no guca inshuro hirya no hino ariko ni muzima,tubabazwa na bariya bana gusa”.
Imvaho nshya